Ange Kagame yasabwe
Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Ingabire Kagame uyu munsi yasabwe n’umusore bakundana witwa Bertrand Ndengeyingoma, uyu muhango watumiwemo abo mu miryango yombi n’inshuti wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.
Ange I. Kagame ubu afite imyaka 25 ni umukobwa ukurikira imfura ya Perezida Kagame, yize amashuri ye mu Rwanda no muri Amerika aho yize Kaminuza n’ikiciro cya gatatu.
Umusore wamusabye ni umuhungu nawe wize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali, Kaminuza yayize muri Amerika muri Massachusetts University of Technology yiga Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyi Kaminuza.
Bertrand Ndengeyingoma azwi cyane nka Billy, ari mu kigero cy’imyaka na we 25, yarangije kwiga vuba aha agaruka mu Rwanda. Ni umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma wikorera ku giti cye.
Iby’ubukwe bwabo byatangiye kunugwanugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Hari bamwe mu batumiwe muri ubu bukwe bafashe amafoto agera kuri benshi.
UMUSEKE.RW