Nyuma y’uko Kagame aburiye abanyarwanda ko azasubira mu ndaki nibiba ngombwa (ubanza ahari byegereje) abantu bakomeje kwibaza kubyo yahanuraga ariko hafi ya bose bakavuga ko kujya mu ndaki bitazamuhira. Banabigereranya n’ibyo mu gihe cya Saddam Hussein wayoboraga Irak, Kadafi wategekaga Libye hamwe na Gbagbo wahoze ategeka Cote d’Ivoire. Aba bose ngo bazwiho kuba baragiye mu ndaki kwihishayo ariko ay’ubusa bakabaturumburamo.

Dore nanone umwe mu basomyi ba Democracy Human Rights yabyanditse:

2012 iraheze yo gahera!

Iragiye ariko isize Kagame ka Rutagambwa ayitanzemo ubuhanuzi(ubuhamya) nubwo guhanura abahahamutse bitoroshye.

Ubwo buhanuzi(buhamya) ni: “Turi babandi badatinya gusubira mu Ndaki“.

Ubwo buhanuzi(buhamya) burakomeye kuko bugaragaza ko Kagame yasohotse mu Ndaki ariko ko Indaki itamusohotsemo.

Ubwo buhanuzi(buhamya) burakaze kuko bwagaragaje ko “Akabaye icwende katoga, niyo koze ntigacya, niyo gacyeye ntigashira umunuko“.

Ubwo buhanuzi(buhamya) burakomeye kuko burerekana ko Kagame yafashe ubutegetsi asohotse mu Ndaki kandi ko azabuvaho nabwo asohotse mu Ndaki!

Icyakora ubwo buhanuzi(buhamya) ntibusigura neza niba azasohoka mu Ndaki yasamye nka Sadam, abira ibyuya nka Bagbo, cyangwa se atakamba nka Kadhafi.

Kagame yaciriye amarenga babandi biyita abanyapolitiku (na Demokrasi yabo) ko uko yaje ariko azagenda: “yaje atera umusomyo mu mivu y’amaraso azagenda atera umusomyo mu mivu y’amaraso!“.Mbega akaga kagiye kugwirira u Rwanda !

Pahulo Kagame yeretse za ntore za Rucagu ko iyo zivuga “Ubumwe n’ubwiyunge” ziba zirota zihagaze nk’izasinze urumogi.

2012 iragiye ariko idusigiye ibisobanuro bya twenti twenti vijoni: ni “INDAKI !” ntabwo ari Singapore! Naho ibyari kuba Singapore bizaba byabaye umurundo w’ibinonko bivanze n’ibirahure biri hejuru y’imirambo akangari.

Birababaje kuba nyuma y’imyaka hafi 20,umutegetsi agitekereza “Indaki” aho gutekereza autoroutes, gari ya moshi, ibitaro, amashuli meza,cyangwa se tram……..

Abanyarwanda  bati: “Bazirunge zange zibe isogo” baracyari babandi!

Babandi bazitwikira ijoro bakica inzirakarengane! Babandi batazatinya gushelinga ibitaro, abana mu mashuli, n’abaturage mu isoko!

Babandi badatinya gutera za grenades muri za Kiliziya, mu ma Taxi, muma Bus no mu makwe!

Babandi bica abagore n’abana na mashinigani nta SHIDA!

Imana yari ikwiye gutabara u Rwanda, Kagame akazavaho adasohotse mu Ndaki!

Inkuru yo kuri DHR

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/indaki.png?fit=468%2C308&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/indaki.png?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSNyuma y’uko Kagame aburiye abanyarwanda ko azasubira mu ndaki nibiba ngombwa (ubanza ahari byegereje) abantu bakomeje kwibaza kubyo yahanuraga ariko hafi ya bose bakavuga ko kujya mu ndaki bitazamuhira. Banabigereranya n’ibyo mu gihe cya Saddam Hussein wayoboraga Irak, Kadafi wategekaga Libye hamwe na Gbagbo wahoze ategeka Cote d’Ivoire. Aba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE