Iyo witegereje mubyagiye biranga Perezida Paul Kagame muri uyumwaka turangije usanga yaragiye arangwa no guhuzagurika mumagambo ndetse no mubikorwa.

Perezida kagame muguhuzagurika mukibazo cya congo:

Kagme paul

Perezida Kagame amaze kubona ko ikibazo cya congo ariwe ukirimo kurusha banyiracyo yatangiye kujya yivamo ndetse akivamo nomugihe nta umubajije ikibazo cya Congo. ingero ni nkigihe yabaga yahuye n’abanyamakuru iyohagiraga umubaza ikibazo kijyanye n’uruhare yaba afite muri congo yahitaga amwuka inabi kugirango hatagira n’undi uhirahira akamubaza,agahita avuga ko nawe avuka ibibazo bya congo yabisanze so nta ukwiye kumbaza ibibazo bya congo.Nyamara  aho ibintu bimaze kumukomerera ubu nta desikuru Kagame ashobora kuvuga adahereye kukibazo cya Congo.Kagame iyo atangiye kuvuga ku kibazo cya Congo wumva ibibazo bya Congo abizi kurusha abayobozi bayo.

 

Perezida Kagame ntabwo yifashije guhuzagurika.

Iyo witegereje usanga Kagame atarifashije guhuzagurika mukibazo cya Congo kuko igihe kinini yagiye afashwa na Ministiri MUSHIKIWE LOUISE, (Mushikiwabo). Uyumugore nawe guhuzagurika ntibyamwisobye ndetse we nikinyoma yaracyambariye karahava!  yanatikije amafaranga yabanyagihugu ava mumisoro yabo yiruka ibihugu ajya guhagarara ku kinyoma cya shebuja Kagame, akabikora abizineza ko abeshya.

Ese kagame yaba afite ihahamuka cg ihungabana rimutera guhuzagurika?

Katurebe  impamvu Kagame agenda avuga amagambo  arimo guhuzagurika cg agakora ibikorwa bimugaragaza nkuwahungabanye, mumyaka ibiri tuvuyemo Kagame yagaragaje  ihuzagurika ariko icyo gihe Kagame yariyifitiye ikibazo cy’amatora kandi abona kuyatsinda bizamugora doreko yari yugarijwe na Rwisereka Kagwa, Madame Ingabire V, Ntaganda B, haba hiyongereyeho na Gen Kayumba N waje kumucika. Icyogihe Kagame yaratukanye amera nk’abashumba nako yanarenze abashumba kuko burya ntamushumba utuka uwo  atareba ariko Kagame icyogihe yatukaga aboyamaze gufunga ndetse nabamaze kumuhunga naboyishe ntabibagirwa kuko nabo arabatuka kandi batakiriho.

 

Murumva ko ihahamuka nihungabana rya Kagame ntabwo riva kubanyarwanda yapfushije ahubwo rishobora kuva no kubuhemu yakoreye abanyarwanda nyuma bikazabyara guhuzagurika turimo kumubonaho uyumunsi, ngirango mujya mwumva iyo twinjiye mu kwezi kwa kane abantu batangira guhahamuka bitewe nibyo babonye cg bakorewe cg bakoze bagatangira guhuzagurika bavuga ibiterekeranye n’ibyabantu bazima, ngibyo ibya Kagame w’ibibihe. Uyumwaka tuvuyemo Kagame yahuye n’ikibazo kitamworoheye ubwo yongeraga kwinjira muri  Congo nako byari ukongera ingabo kuko nubundi ntiyigeze azikurayo maze akaza gutahurwa ko ariwe nyirabayazana w’intambara zo muri Congo,LON iba isohoye raporo ko Kagame ariwe wateye Congo ibi ntabwo mbitindaho mwese mwara mwiyumviye amagambo yahavugiye ati abo ni abaswa batazi uko ikibazo giteye mugihe gito yumva inkunga barazihagaritse aba akoze kuri Minisitiri Mushikiwe  ati tabara duhagarare kukinyoma twafashwe,Mushikiwe ntiyazuyaje yambariye ikinyoma azunguruka amahanga ariko biranga biba ibyubusa.

Mukegeranyo cyakozwe haraho ONU yerekanye imva z’abasirikare baguye muri Congo aha Ministri Louise Mushikiwe yahise yiha kunyomoza maze aba aguye mukinyoma gikomeye ati uwitwa S/major  MUHANGUZI JACKISON waruzwi kw’izina rya kadogo cg zerozero yapfiriye Darifuru, amakuru twahawe n’umuryango wuyu musirikare batubwiye ko Muhanguzi yari Sudani mumwaka wa 2009 aho yari muri batayo yari iyobowe na LT COL  MUTEMBE yabaga ahitwa ER-FASH, akagaruka mu Rwanda mumwaka wa2010 ari muzima. Bakomeza bavuga ko Minisitiri Mushikiwe arimo kubashinyagurira kuko ntandishyi babonye y’umusirikare waguye muri Sudani ngo kubwibyo akwiye kujya avuga ibyo yahagazeho ntakomeze guhuzagurika nka shebuja Kagame.

 

Ingaruka zoguhuzagurika kwa Kagame na Ministiri Mushikiwe: ntakindi bisigiye uRwanda n’Abanyarwanda uretse ubukene buva kuri zankunga zavaga imahanga nokwamburwa duke bari barihunikiye bashyira mukiswe AGACIRO,  nubwo Kagame we yemeza ko ntangaruka ariko ingaruka zatangiye kugaragara ushaka kuzibona arazibona keretse Kagame n’abambari be nibo badashaka kubibona. Nguwo umwaka wa2013 twinjiyemo, gusa Kagame mwijambo yavuze uyumwaka dutangiye yirinze kugira uwo atuka nkuko byari bisanzwe ariko ntiyabuze kuvuga kubanyaburayi bamufungiye inkunga.

Mubyukuri iyo urebye usanga kagame ubujura bwe wabushyira mubyiciro bitatu

Kubibuka mumyaka ishize yagize gutya aba ateguye ikiswe 1$campain ngo yokubakira abacikacumu ba jenoside,ayo ntawuzi aho yarengeye,aho harimo ikinyoma n’ubujura.

Ejobundi arongera ati Agaciro, inzira yaciyemo ategura ikigikorwa gisa nakiriya twavuze haruguru ,nugukoresha ibitaramo abakinnyi b’umupira abacuranzi…..

Gutera Congo, ibi nabyo kumuntu ureba kure usanga hihishemo ubujura bwinshi,ariko kubimwemeza bikaba bigoye,ariko muminsi iri imbere tuzabereka birambuye uko ibintu byasahuwe GOMA naho bibitse.

 

NTABWO IHUZAGURIKA RYA KAGAME N’ABAMBARI BE TWARIRANGIZA GUSA IMITWE YABO IGEZE IGIHE  CYOKURUHUKA cg KURIMBUKA ,NTIMUTWUMVE NABI IBIBIHE BIRABONWA NABURI WESE.

 

MUPENZI

 

ITANGAZO.

UBUYOBOZI BW’INYENYERINEWS BURAMENYESHA ABATURAGE BA CONGO CYANE CYANE ABATUYE UMUGI WA GOMA KO KUVA KW’ ITARIKI YA 3 KUGERA KUYA 4 Z’UKUKWEZI KWA 1/20013 IKIGALI HATERANIYE INAMA YAHURIWEMO N’ABAYOBOZI BA M23 NA BA RDF BAKAREBERA HAMWE UKO BAKWISUBIZA UMUGI WA GOMA BITARENZE UKWEZI KWAMBERE. IYONAMA NGO YAYOBOWE NA GEN KABAREBE NA GEN JACK NZIZA. BAKIMARA KUVA IKIGARI BAHISE BEREKEZA MUGIHUGU CYA UGANDA AHO BARI BAGIYE KWITABIRA IMISHYIKIRANO YNYARARURESHWA KUKO NTIYABAYE.

UBUYOBOZI.

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/Kagme-paul.jpg?fit=256%2C197&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/Kagme-paul.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWS  Iyo witegereje mubyagiye biranga Perezida Paul Kagame muri uyumwaka turangije usanga yaragiye arangwa no guhuzagurika mumagambo ndetse no mubikorwa. Perezida kagame muguhuzagurika mukibazo cya congo: Perezida Kagame amaze kubona ko ikibazo cya congo ariwe ukirimo kurusha banyiracyo yatangiye kujya yivamo ndetse akivamo nomugihe nta umubajije ikibazo cya Congo. ingero ni nkigihe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE