Umutegarugori ahitanywe nigisasu I rubavu ho muri Gisenyi
Amakuru ageze ku kinyamakuru inyenyeri, aravuga ko muri iki gitondo imbere y’agasoko kazwi ku izina rya Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu harashwe igisasu giturutse muri Kongo Kinshasa gihitana umugore gikomeretsa n’umwana.
Aya makuru avuga ko gisasu cyaharashwe mu masaha ya saa tatu kigaterwa imbere y’agasoko kari ahitwa Mbugangari gakunze guteraniramo abantu bavuye mu gihugu cya Kongo Kinshasa ndetse n’abanya Rubavu aho cyahitanye umugore ndetse kigakomeretsa n’umwana.
Mu gushaka kumenya ukuri kuri aya makuru, nyuma yo guhamagara Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig. Gen. Nzabamwita Joseph akatubwira ko ari mu nama, twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu dusanga telefone ye igendanwa itaboneka.