Umuryango Waliobaki na UAP bazizihiza umunsi w’intwari z’uRwanda ku ya 13/10/13 mu’Bwongereza
Umuryango Waliobaki ugizwe ningabo zacuye igihe, ubifashijwemo nu muryango United action for Peace, (UAP) usanzwe uzwiho kwitabira ibikorwa byiterambere no gutabara impirimbanyi za democracy kwisi. Banejejwe no gutumira ingabo z’urwanda zose alizahoze muri leta yakera (EX-FAR) nizari mwishyamba zari zizwi kwizina ry’inkotanyi (RPA), ndetse niza RDF ubu zirinze igihugu. Turasaba inshuti na bavandimwe kuza kwifatanya natwe kwibuka ingabo zose zaguye kurugamba igihe bose bari bashyamiranye. Uyu munsi wo’kwibuka uzabera
Holiday Inn Rochester-Chatham
Maidestone road
Chatham Kent
ME5 9SF
Impande zombi zarapfushije kubera imyumvire ya banyarwanda muricyo gihe, nkaba mboneyeho nu mwanya wo gusaba abantu bose babuze abavandimwe babo muricyo gihe kuzaza cyangwa byaba bidashobotse bakifatanya natwe kuri uwo munsi, ubundi nongeye gusaba inshuti nabavandimwe kutugezaho amazina yababo baguye ku rugamba kenshi batamenyekanye.
Twibutse abahoze ari ingabo zombi ndetse nabakizirimo ko kuba turiho Atari ubutwari twarushije abatabarutse ahubwo ari imana yabikoze, kandi uwatubaza impamvu tutari aho bari ntawabasha kuyisubiza. Abarikure cyangwa batazashobora kuboneka kuzatugeraho bakoresha skype hanyuma twese tukaganira nabo bagakurikira, nabo tukumvira hamwe icyo uwo munsi utwibutsa. Itangazo risohowe n’umuyoboyozi wa Waliobaki Lt Jeanne Umulisa.
Kuba akeneye ibisobanuro mwahamagara kuli telephone ya Jeane Umulisa 07539306857 cyangwa 07429014688
Zimwe mu ntwari zacu zitibukwa mu Rwanda Maj Gen Nsabimana, Col Kaitare Vedaste, Col Adam Waswa, Maj Baingana, Maj Gen Fred Rwigema, Maj Gen Habyalimana n’ingabo ze, Lt Col Rwendeye nabagenzi be wakundwaga n’ingabo zose ndetse nizinkotanyi yarwanaga nazo. Tutibagiwe nabandi benshi nka Col Ndugute, Lt SERUSHAGU wa ex-far NA Capt Sam Byaruhanga wa RPA bahanganaga igihe cyose nyabweshongweizi, Lt Serushagu ntazibagirana mu mateka y’inkotanyi. Nabandi bose twatakaje barwanira amahoro.
https://inyenyerinews.info/amahanga-2/umuryango-waliobaki-na-uap-bazizihiza-umunsi-wintwari-zurwanda-ku-ya-131013-mbwongereza/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Waliobaki.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Waliobaki.jpg?resize=110%2C110&ssl=1WORLDUmuryango Waliobaki ugizwe ningabo zacuye igihe, ubifashijwemo nu muryango United action for Peace, (UAP) usanzwe uzwiho kwitabira ibikorwa byiterambere no gutabara impirimbanyi za democracy kwisi. Banejejwe no gutumira ingabo z’urwanda zose alizahoze muri leta yakera (EX-FAR) nizari mwishyamba zari zizwi kwizina ry’inkotanyi (RPA), ndetse niza RDF ubu zirinze igihugu....Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ntabwo nigeze mba umusirikare ariko ndunva mufite igitekerezo kiza. Uwaza yifuza gushyira hamwe impande zose zaba Nyarwanda yashyigikirwa.
Akaza atandukanye na Habyarimana, Kayibanda and Kagame Paul ubarusha amabi.
Mukomere. Abanyarwanda twese turabashyigikiye. Turikumwe mu kubibuka bose.
You have my support a 100%! I will show you how to crouch a tiger men
Keep it up