Simeo MusengimanaUmukunzi w’ikinyamakuru inyenyeri yanditse inyandiko irambuye asaba abanyarwanda bose kwamagana imikorere ya Simeo Musengimana, umunyamakuru wijwi’ryarubanda. Mu magambo ye yagize ati:

Bwana Musengimana Simeon ufite ubwenegihugu bw’ubuholande yaje gutura mu Bwongereza akurikiye umugore we.

Ageze mu gihugu cy’ubwongereza yashinze iradiyo ijwiryarubanda. Yasobanuriye abanyarwanda ko iyo radiyo yari yashinze ariyo guhuza abanyarwanda, nyamara Bwana Musengimana arinawe munyamakuru uyikoreraho akomeje gutukanira kuriyo radio kenshi yibanda kubo yita inkora maraso. Iyo avuze inkoramaraso aba asobanura umunyarwanda uwo ariwe wese wigeze gukora akazi ka gisirikare muri leta iriho ubungubu ya Paul Kagame. Ubundi Musengimana igihe cyose yibanda kumwami Kigeli V, ndetse akavuga mumagambo ye agira ati: “Umugabo witwa Ndahindurwa wahoze ari umwami w’Urwanda yishyira imbere nkikirenge kirwaye umufunzo. Radiyo “Ijwi’ryarubanda” yakomeje kwibanda kubanya politiki kenshi batavuga rumwe na leta ariko kandi ugasanga Bwana Musengimana abo ashyira mumajwi ari abakorana cyangwa bakorera mumuryango “Rwanda National Congress” washinzwe nabamwe bahoze muri leta ya FPR, aribo Gen Kayumba Nyamwasa, Col Patrick Karegeya, Maj Theogene Rudasingwa, ndetse na mwene nyina Gerald Gahima. Hambere aha Bwana Musengimana yifashe kugahanga abwira Bwana Gervais Condo ko ngo ariwe Kanyarengwe Alex wo mugihe turimo; nkaho akazi Kanyarengwe yakoze agerageza guhuza abanyarwanda akagaya. Radiyo “Ijwi’ryarubanda” abenshi muri twe dusigaye twarafashe icyemezo cyo kutayikurikira kubera amacakubiri yayo, twaramwandikiye kenshi ariko yanze kwisubiraho kuko nibaza ko abanyarwanda igihe tugezemo ataricyo gutukana ahubwo dukeneye ikiduhuza.

Bwana Musengimana ntabwo ariko abyumva ahubwo arimwo kudusubiza mugihe cya RTLM, nkaba musabye kuzajya akoresha i radiyo “Ijwiryarubanda” aduhuza akareka Kutubibako amacakubili no kuturyanisha. Ubundi abafite ibyaha bazabibazwe nubucamanza, kandi areke umwami Kigeli kuko niyo yaba yumva ko icyubahiro cy’ubwami atakigikwiye, azareke kumwubaha we ubwe ariko kumutuka byo ni icyaha gihanwa namategeko. Kandi niyo yaba ari umuntu usanzwe bangana mumyaka ntabwo yamutuka kuri radiyo, kuko ni icyaha kandi gihanishwa igifungo cy’amezi atandatu cyangwa amagarama ajyanye numutungo yaba afite. Usibye ko ntanakazi agira bivuga ko yafungwa.

Nkaba nsaba Bwana Musengimana kwihanagana akemera ko urwanda ari urwacu twese, tugomba kuruharanira kandi tugasangira duke turufitemo mubwubahane. Nkaba nongera no kumwibutsa ko agomba gutandukanya inkiko na Radiyo ye, akamenya ko radio itaberaho guca imanza. Ikindi kandi yagombye kumenya amagambo yose akoresha kuri radio ye, akabanza kuyayungurura kuko atabikoze ashobora kuzisanga aho abamubangirije baherereye nka sebukwe Col Serubuga.

Tumaze kubona iyi nyandiko twifuje kumenya uwo bwana Musengimana ariwe ni mpanvu yubahuka umukuru umuto ndetse n’umwami bose agatuka. Mu iperereza ryakozwe na mugenzi wacu Rwema Francis w’ikinyamakuru inyenyeri, yadutangarije ibi bikurikira:  Bwana Musengimana avuka ku Gisenyi akaba umunyarwanda wu’ Umushiru .

Yize mu iseminari yo ku Nyundo, akaba yariganye nuwahoze ari Perezida wa Repabulika Pasteur Bizimungu. Bwana Musengimana yaje gukomeza amashuli ye nyuma yuko yirukanywe inshuro nyinshi mumashuli mu Rwanda kubera imyifatire itabereye abanyeshuli, ari nabwo yerekeje i Burayi ari naho yakomeje kwigira. Akaba afite impamyabushobozi mu byubuhinzi, nubworozi.Yashakanye na mushiki wa Col  Serubuga wahoze ari inkoramutima y’uwahoze ari Perezida w’urwanda nyakwigendera Gen Maj Yuveli Habyarimana. Col SerubugaCol Serubuga akaba yari umusilikare mukuru ndetse ari muri bamwe bafatanyije na Gen Maj Habyalimana gufata ubutegetsi muw’1973. Bwana Musengimana bitewe namahane ye, arangije amashuli mu Burayi yageze mu Rwanda ananirwa gukorana nabashiru bene wabo muri leta doreko alibo bari bari ku ngoma; ahita yigira mubyubuhinzi kuko ari nabyo yari yarize. Yari atuye i kanombe mbere y’itsembabwoko nitsembatsemba ryabaye mu Rwanda muwi 1994. Nubwo bwose Bwana Musengimana  harubwo asa nufite ibibazo bishobora kuba byaramuteye guhahamuka. Leta ya Kigali nayo yasabye gacaca kumukatira, ndetse ubu urukiko rwa gacaca rwamukatiye imyaka cumi nicyenda, bamutegeka no kwishyura miliyoni icumi umuryango wa Kagina, bali baturanye  Ikanombe. Bavuga ko yabaririye inka mugihe cya genocide.

Bwana Musengimana ntabwo ari abaturarwanda bonyine ahemukira ahubwo yahemukiye nuwo bashakanye, yifashishije ko afite ubwenegihugu bw’ubuholandi, maze aramuta amuhora ko ngo yararambiwe kumwitaho kubera ko yari arwaye indwara y’igicuri yibasiye umuryango wabo. Nuko Bwana Musengimana ati ntabwo nakomeza kugumana nawe, ndetse aniyibagiza abana batanu babyaranye bose abasigira leta y’ubwongereza ngo ibamenye yerekeza iyo mu Buholandi.  Aho mu Buholandi yasanzeyo umukobwa w’umwangavu babanye igihe gito kuko uwo mukobwa amaze kubona ibyangombwa kubera yuko bwana Musengimana yamwandikishije akabimuhesha nawe barananiranwa. Yagarutse mu Bwongereza asaba imbabazi umugore we mukuru, nuko kubera abana bafitanye ndetse ni indwara yi igicuri aramubabarira kuko yari akeneye umuntu wamuba hafi igihe cyose dore ko niyo abana bamaze gukura baba biruka bashakishiriza. Nuko Bwana Musengimana ashinga radio “ijwiryarubanda” igamije gusenya abanyarwanda nka RTLM.

Ngayo nguko.

Iperereza kubirabana nuruhare rwe muri genocide tuzayabagezaho ubutaha.

 

Amwe mu magambo asebanya atukana anateranya Simeon Musengimana yibandaho nuguharabika Umwami Kigeri V.

Mzee Ndahindurwa Yohani Batista ari mu biki? Kuki acyiyita ‘Umwami w’u Rwanda’?

August 27, 2013 By 1 Comment

Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Muri iyi minsi nabonye inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga za internet, yiswe “Ijambo ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa rigenewe abanyarwanda”.
Sintinda ku bikubiye muri iyo nyandiko, kuko abandi bayisomye nibo bazatubwiraniba hari icyo bakuyemo gifite ireme.
Singira kandi ngo umugabo Ndahindurwa Yohani Batista ntiyari afite uburenganzira bwo kwandika ibyo ashaka abigenera abanyarwanda. Oya!

Ndahindurwa Yohani Batista

Ndahindurwa Yohani Batista: Abanyarwanda basezereye ubwami burundu muri Kamarampaka yo kuwa 25/09/1961.

Icyantangaje muri iyo nyandiko nshaka kugira ngo ngarukeho, ni uburyo umusaza Ndahindurwa yashoje agira ati “Kigeli V Ndahindurwa, Umwami w’u Rwanda”.

Umwami w’u Rwanda?
Ese koko na n’ubu uyu musaza ayobewe ko u Rwanda nta mwami rugira? Ayobewe ko abanyarwanda basezereye ubwami muri Kamarampaka, ndetse bakanemeza ko n’uwari wahoze ari umwami Kigeli V batamushaka?
Kuki uyu musaza akomeza kwirengagiza amateka?

Mu gusinya inyandiko ngo ni ‘umwami w’u Rwanda’, uyu musaza Ndahindurwa arigisha iki koko? Arigisha kwubaha ugushaka kw’abenegihugu? Cyangwa arigisha umuco wo kutava ku izima? Arigisha ingeso yo gutsimbarara ku butegetsi n’iyo abenegihugu bakubwiye ko batagushaka?
Ndahindurwa Yohani Batista rwose arashaka iki?
Byari kwumvikana iyo yandika ati: Uwigeze kuba Umwami w’u Rwanda. Ariko yahisemo kwiha titre adafite. Kuba yararyigeze akaryakwa ntibimuha uburenganzira bwo kurigenderaho no kuririsha ubungubu. Ibyo byitwa fraude.

Ese ubundi, kuki uwo wiyita umwami w’u Rwanda, asa n’udatewe ikimwaro n’uko abantu be bafashe intwaro mu izina rye bagira ngo bavaneho ubutegetsi bwashyizweho na rubanda, bakamena amaraso na n’ubu bakaba bakiyamena?
Niba yumva ashaka amatitre cyangwa ibyubahiro, ntawamubuza. Yakomeza akabishakira iwe aho atuye, abamusura iwe bakamwita uko bashaka, nta kibazo. Ariko nareke kwishyira imbere nk’ikirenge kirwaye umufunzo ngo ni Umwami w’u Rwanda. We n’abambari be barabizi: u Rwanda nta mwami rugira, kandi abanyarwanda bareruye muri Kamarampaka bemeza ko nta bwami bashaka. Ndahindurwa rero nacike ku ngeso yo kugira abo abwira, baba abanyamahanga babeshywa kwinshi, baba urubyiruko rutazi amateka, ngo u Rwanda rufite umwami, ngo we Ndahindurwa ni umwami w’u Rwanda.
Bene ibyo ubusanzwe bikorwa n’abo bita ba imposteurs, cyangwa abashaka kuba ba usurpateurs.

Njye uko mbibona, ibyo uriya musaza akora rwose ni ugushaka gusonga abanyarwanda ababwira ngo ni umwami wabo.
Kuva yavanwa ku butegetsi mu Rwanda, Ndahindurwa yanze kwumva ijambo n’icyemezo cy’abenegihugu. Yarahiye ko atazongera gukandagira mu Rwanda atariwe utegeka. Ashobora kuba koko yarishyize mu bwonko ko aturuka mu bwoko bw’abavukira gutegeka! Biratangaje kuba akibyumva gutyo kugeza magingo aya, no kuba agitega amatwi abamukomera amashyi bagira ngo bamurireho!
Kubera kwanga kuva ku izima kwe, avuga ngo ntiyategekwa n’abahoze ari abagaragu b’abatutsi, Ndahindurwa yakomeje guteza akaduruvayo mu gihugu no mu karere, u Rwanda arushimuriza inyenzi n’inkotanyi, abanyarwanda baricwa abandi bararorongotana, none aratinyutse atangiye kwohereza amatangazo ayasinyaho ngo ‘Umwami w’u Rwanda’!

Muzehe Ndahindurwa, wacishije make ugasaza neza, ariko ntukomeze kwiruka ku byagusize. Wakwemeye demokarasi na Republika, ko n’ubwo tugeze habi hose, abanyarwanda twiyemeje ko tutazasubira kucyo twanze? Wakwirinze gufatanya n’ibisahiranda n’ibipfayongo mu kubeshya urubyiruko ngo u Rwanda rufite umwami!
Abanyarwanda bafashe icyemezo ndakuka. Urabizi neza: byabaye muri Kamarampaka. Impaka wowe n’abaLunari bari bashoye zarangiye icyo gihe, igihe Loni yatangazaga ku mugaragaro umwanzuro wavuye muri Kamarampaka wowe n’abaLunari mwari mwasabye.

Mzehe Ndahindurwa. Niba uri mu bashakira abanyarwanda icyiza, waretse kubasonga.
Wacishije make aho wahungiye cyangwa se niba ushaka gutura mu Rwanda ugataha nk’uko n’izindi mpunzi zose zihunguka, ariko ntushake kwanduranya no kwongera guca abanyarwanda mo kabiri ushaka kubatsindira ku byo banze ku mugaragaro?
Niba kandi ushaka no gutegeka u Rwanda, nabyo ni uburenganzira bwawe. Erura noneho, wemere amahame ya demokarasi, uze mu ruhando rw’amashyaka. Erura uze utubwire gahunda ya politiki wagenderaho uramutse utowe, usubize nta guca iruhande ibibazo twe abanyarwanda dushaka kukubaza, hanyuma abazumva bakwemerera kuba umwe mu bayobora Republika y’u Rwanda nibaguha amajwi ahagije, uzategeke mu mucyo no mu mutuzo.

Njye ubwanjye nashatse kuguha ijambo hano kuri Radio Ijwi Rya Rubanda ngo turebe icyo uhatse nk’umunyarwanda uharanira kugira ijambo mu butegetsi bw’u Rwanda, urinanirwa. Ijambo wavuze icyo gihe ntiryibagiranye. Warivugiye ngo ntushobora kuvugisha ukuri kubera ko uvugishije ukuri byatoneka abadakunda ukuri.
Abari bagitekereza icyo gihe ko waba umwe mu baharanira kuyobora igihugu barakwumvise.
Niba wariyemeje noneho kuvuga kandi ukavugisha ukuri, uzaze dukore test. Tuzahera ku bibazo byanditse umaranye igihe kirekire watinye gusubiza kugeza na n’ubu.
Uteganya se kuzategeka ute utinya kuvugana n’abenegihugu?

Mu gihe utarumva ko iyo ari yo nzira ya demokarasi abazategeka u Rwanda rw’ejo bagomba kunyuramo, Muzehe Ndahindurwa, nakugira inama yo gukomeza ukinumira, ugapfukama ugasengera abanyarwanda ngo bazabone ubutegetsi bububaha, bukabubahiriza kandi butabashyira ku ngoyi n’igitugu n’uburetwa nk’uko byari bimeze igihe wategekaga, akaba ari nako bimeze ubungubu.

Nagiraga kandi ngo nkwibutse, Mzehe Yohani Batista Nda, ko ntibagiwe: Wansezeranije ko uzampamagara, ndacyategereje. Ubwo uzaboneraho kubwiza abanyarwanda ukuri ku migambi yawe.

Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Simeo-Musengimana.jpg?fit=200%2C150&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Simeo-Musengimana.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDUmukunzi w'ikinyamakuru inyenyeri yanditse inyandiko irambuye asaba abanyarwanda bose kwamagana imikorere ya Simeo Musengimana, umunyamakuru wijwi'ryarubanda. Mu magambo ye yagize ati: Bwana Musengimana Simeon ufite ubwenegihugu bw’ubuholande yaje gutura mu Bwongereza akurikiye umugore we. Ageze mu gihugu cy’ubwongereza yashinze iradiyo ijwiryarubanda. Yasobanuriye abanyarwanda ko iyo radiyo yari yashinze ariyo guhuza abanyarwanda,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE