Umuhanda wa Kirengeri- Buhanda- Gitwe – Birambo wari warangiritse bikomeye, Akarere ka Ruhango gafatanyije n’abashoramari babashije gutunganya uyu muhanda nyamara n’ubwo utunganyije abawugendamo bo ubu barinubira ibura ry’imodoka zibajyana kuko zimwe zawucitsemo none,  Abaturage bakaba amaguru bongeye kuyabangira ingata

Kirengeri – Gitwe – Birambo – Kaduha babuze imodoka nyamara umuhanda uherutse gukorwa

Buri munsi, uyu muhanda werekeza i Gitwe, Buhanda, Birambo, Kaduha na Kirinda ugendwamo n’abantu benshi cyane berekeza ku bikorwa by’amajyambere nk’amashuri, ibitaro n’amasoko n’ibindi,

Muri uyu muhanda hari hasanzwe hakorera amasosiyete y’ubwikorezi bw’ibintu n’abantu azwi kw’izina rya International Express, RUGALI Express na African Tours Express, ndetse na  Taxi Minibus zikunze kwitwa “Twegerane”.

Ubu abaturage baribaza impamvu muri uyu muhanda hasigaye hakora gusa African Tours Express yonyine kandi hakenewe imodoka nyinshi, kuko no mu gihe hari ziriya zindi nabwo imodoka zashoboraga kubura kubera umubare munini w’abagenzi berekeza muri kiriya gice cy’amajyepfo n’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Ubu abakoresha uyu muhanda bakaba bafite ikibazo gikomeye cyo kubona uko bagera aho bagana kuko imodoka zabaye ikibazo gikomeye.

Abatwara imodoka bavuga ko nta kindi cyatumye batera umugongo uriya muhanda uretse kuba bahahombera, bavuga ko kuva i Kigali ugera i Gitwe ku mafaranga 1300Rwf byabaciye intege imodoka bakazerekeza mu bindi bice babonamo akanyungu.

Umwe mu baturage bakoresha uyu muhanda ati: “ Niyo bagaruka tukajya twishyura 1500Rwf ariko tukabona uko tugenda rwose twayatanga. Turahangayitse bikomeye kubera ikibazo cyo kubura imodoka”

Mbabazi François Xavier Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yadutangarije ko bene amamodoka ubu bari kwitwaza ko umuhanda atari mwiza kandi nyamara hashize ukwezi kumwe kurenga imashini ziwutunganyije.

Mbabazi yavuze ko Akarere gateganya guhura vuba na ‘companies’ zitwara abagenzi zitandukanye kugirango bazishishikarize kugaruka no gukorera muri uyu muhanda.

Abaturage bo muri aka gace barasaba cyane andi masosiyete ko yagira icyo abamarira akunganira African Tours Express yo ihakora yonyine rukumbi..