Ubwoba: I Kigali ntibyemewe gucumbikira uwo utandikishije mu buyobozi
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2012, Inama ya Komite y’Umutekano yaguye y’Umujyi wa Kigali yateranye iyobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba. Mu myanzuro yafashwe, abaturage basabwe kujya banjuza (bandikisha) abashyikitsi babasuye.
Ijisho ryabanyabwoba rihora rikanuye none rigeze no mu buyobozi bwibanze.
Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru dukesha Umujyi wa Kigali; Inama ya Komite y’Umutekano y’Umujyi wa Kigali yibukije abaturage ko bagomba kumenyesha Ubuyobozi bw’Umudugudu abashyitsi bacumbikira mu ngo zabo mu rwego rwo gufasha kuzuza ikayi y’amakuru y’imidugudu batuyemo. Abacumbikira abantu muri za hotel na Lodges nabo baributswa kubahiriza inshingano yo kuzuza urutonde rwa bo mu bitabo byabugenewe.
Inama kandi yasabye abantu bose gutangira amakuru ku gihe ku wo ariwe wese n’icyo ari cyo cyose bamenye bafiteho impungenge.
Iyi nama y’Umutekano yagiriye inama abatuye Umujyi wa Kigali kwirinda ibitera impanuka z’inkongi y’umuriro nko gukoresha abatekinisiye batabyigiye mu gushyira amashyanyarazi mu nzu zabo cyangwa mu gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge no kwirinda uburangare mugukoresha ibitera inkongi nka za buji.
Inama y’umutekano yakanguriye abantu kuba maso bakirinda abateka-mutwe bahemukira abantu bifashishije ibisinziriza bashyira mu binyobwa rwihishwa.
Inama y’umutekano irasaba abantu bose kwigengesera mu gihe batwaye ibinyabiziga mu rwego rwo kwirinda impanuka bibutswa ko kizira gutwara ibinyabiziga basinze.
erega mwibukeko u rda rutayoborwa nishyaka ruyobowe numuryango agatsiko nukuvugako rero turi kimwe na korea yemajyaruguru mwikinuba kagame nimwe mwamwishyiriyeho mukishimira itsinzi muhuze mwica bene sebahinzi we yiyongerera ingufu mukangutse musanga byararangiye ,nimwihangane generation ihite hazaze abandi bazima batajanditse mubwicanyi nkuko fpr yamye kuva yavuka ,nkuko intarahamwe zabigenje muzikoze mujisho ,ibya agaciro kwiteza imbere nibindi kagame abeshya bubakiye kugisebe kitazakira bisabako banyiracyo bapfana nacyo hakazaza abandi bazitwa abanyarwanda bashya naho twe dusazanye ibitekerezo bibi , ngo mu rwanda hari amahoro numutekano ariko uko abaturage bari kungoyi siko ahandi bimeze ,ibi nibyo uwikanga baringa kandi utiyizeye ntizere nabo ayoboye nabo bakorana
ãƒ–ãƒ©ãƒ³ãƒ‰æ¿€å®‰å¸‚å ´ 腕時計☆財布 専売店