Guverinoma y’u Bufaransa yavanye umukinnyi wa firime Juliet Gayet mu bagomba kuyihagararira mu muhango wo guhitamo abazemererwa kwiga mu ishuri ryigisha ibijyanye n’umuco rya Villa Medici I Roma aho bibaye nyuma y’amakuru avuga ko afitanye umubano wihariye na Perezida Hollande.

Minisiteri y’umuco ikaba ngo nta mpamvu yatanze yaba yabaye intandaro yo kwangira Gayet kujya mu batanga amanota y’abajya mu ishuri ry’umuco n’ubuhanzi riba I Roma. Nymara mu kwezi gushize uyu mukobwa akaba aribwo yari yatoranyijwe mu bagomba kujya muri iri tsinda rishinzwe gutanga amanota.

Ibyo uyu mukinnyi avugwaho bikaba byarasohotse mu kinyamakuru cyandikirwa mu Bufaransa, Closer mu cyumweru gishize aho hari n’amakuru avuga ko yaba afite inda y’amezi ane.

Umugore wa Perezida Hollande, Valerie Trierweiler akaba kuva kuwa Gatanu yarajyanywe mu bitaro kubera agahinda k’iyo nkuru yumvise.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Kabiri , Perezida Hollande akaba yaranze kugira icyo atangaza kuri ayo makuru avuga ko ibijyanye n’ubuzima bwe bwite bitagomba kujya hanze.

Gayet nawe kandi ntacyo yavugiye mu ruhame ku byo ashinjwa.

Umuyobozi mu biro bya Minisiteri y’umuco Aurelie Filippetti kuri uyu wa Gatatu akaba yaratangaje ko izina rya Gayet ryatanzwe n’umuyobozi w’ishuri rya Villa Medici ariko ko iyi Minisiteri yafashe icyemezo cyo kumukura mu bagomba gutanga amanota.

Bikaba biteganyijwe ko hazatoranywa abantu 15 bagomba kujya kwiga ibijyanye n’umuco muri Villa Medici , ishuri riri mu mujyi wa Borghese I Roma.

Iri shuri rikaba ryarashinzwe mu kinyejana cya 17 rigamije kwigisha umuco mu bintu bitandukanye birimo gusiga amarangi,kubaza no gushushanya ariko kuri ubu hakaba hariyongeremo ubuvanganzo, firime ,amafoto ndetse n’ibindi biza mu muco.

Hollande akaba yarahakanye kwisobanura mu ruhame ariko atangaza ko azagaragaza niba Valerie akiri umugore we yemera mbere y’uruzinduko azagirira muri Amerika muri Gashyantare.

Perezida Hollande akaba yarongeye kuvuga ko ashobora kujyana mu nkiko ikinyamakuru Closer kuko ngo cyamwinjiriye mu buzima.

Source:Dailymail

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/arton10586-577ec.jpg?fit=600%2C328&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/arton10586-577ec.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDGuverinoma y’u Bufaransa yavanye umukinnyi wa firime Juliet Gayet mu bagomba kuyihagararira mu muhango wo guhitamo abazemererwa kwiga mu ishuri ryigisha ibijyanye n’umuco rya Villa Medici I Roma aho bibaye nyuma y’amakuru avuga ko afitanye umubano wihariye na Perezida Hollande. Minisiteri y’umuco ikaba ngo nta mpamvu yatanze yaba yabaye intandaro yo kwangira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE