Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Elio Di Rupo, yeguye kuri uyu wa Mbere, 
nyuma y’aho ishyaka rye rya gisosiyalisiti ritsinzwe amatora yegukanywe n’ishyaka ry’Abafurama rizwi ku izina rya N-VA.

Mu matora yari mu bihugu 28 bigize Ubumwe bw’u Burayi hashakwa Abadepite bazajya mu Nteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango, ayabaye mu mpera z’icyumweru mu Bubiligi ishyaka N-VA ryabonye amajwi 32% ryegukana amajwi menshi mu Bubiligi hose nk’uko France 24 ibigaragaza. Abasosiyarisiti babonye amajwi angana na 30%.

Uku kwegura kwa Minisitiri w’intebe kwashyikirijwe Umwami Philip nk’uko amategeko ya cyami abiteganya mu Bubiligi.

Ibiro bya Di Rupo byatangaje ko umwami yemeye ukwegura kwe.

Igikurikira n’uko umwami Philip agomba guhura n’abanyapolitiki kureba uburyo bashyiraho Guverinoma nshya.

Elio Di Rupo yeguye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi

Placide KayitarePOLITICSWORLDMinisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Elio Di Rupo, yeguye kuri uyu wa Mbere, nyuma y’aho ishyaka rye rya gisosiyalisiti ritsinzwe amatora yegukanywe n’ishyaka ry’Abafurama rizwi ku izina rya N-VA. Mu matora yari mu bihugu 28 bigize Ubumwe bw’u Burayi hashakwa Abadepite bazajya mu Nteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango, ayabaye mu mpera z’icyumweru...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE