Mu kiganiro n’abanyamakuru i Buruseli kuri uyu wa 28 Werurwe Faustin Twagiramungu wigeze kuba Ministre w’Intebe w’u Rwanda yatangaje ko azataha mu Rwanda mbere y’uko Kamena y’uyu mwaka irangira.

Twagiramungu Faustin

Nyuma y’imyaka 10 mu buhungiro mu Ububiligi uyu mugabo utavuga rumwe na Leta ya Kigali yashinze ishyaka rya  RDI-Rwanda Rwiza (Initiative pour le rêve rwandais)

Gérard Karangwa Semushi nawe yavuze ko azahana na Twagiramungu mbere ya kuri kwezi, we ni umuyobozi w’ungirije w’ishyaka rya Pacte de défense du peuple (PDP-Imanzi) ishyaka rya Deo Mushayidi wakatiwe gufungwa.

Aba bagabo bombi bari kumwe bemeje ko mbere y’uko ukwezi kwa Kamena kurangira bazaza gukinira politiki mu Rwanda.

Twagiramungu weguye ku mwanya wa Ministre w’Intebe w’u Rwanda mu 1995, yagarutse mu Rwanda mu 2003 yiyamamariza kuyobora u Rwanda agira amajwi 3.6%

Aba bagabo bombi batangaje kuri uyu wa kane ko baje mu Rwanda kwandikisha amashyaka yabo no kumvikanisha ijwi ryabo mu banyarwanda n’icyo bashakira u Rwanda.

Twagiramungu w’imyaka 68, ni umwe mu banyarwanda bagize amahirwe yo kwiga Kaminuza hambere muri za 1960 (Canada), ni umunyapoliti wagiye ugaragaza ibitekerezo binyuranyije n’ibya za Leta hafi zose zayoboye u Rwanda.

We na mugenzi we Semushi batangaje ko bataje kwiyamamaza mu matora y’abagepite ateganyijwe mu kwa cyenda ngo kuko yegereje cyane igihe kikaba cyarabarenganye cyo kwitegura, ariko ko igihe bafashe cyo gutaha batagihubukiye bari bakizi neza.

Semushi yavuze muri iki kiganiro ko umuryango mpuzamahanga ngo utari kureba ijisho ryiza u Rwanda (kubera ibyo rwarezwe byo gufasha M23, u Rwanda rwahakaniye kure) ngo akaba ari uburyo bwiza kuri bo ngo bwo gucengeza amatwara yabo ariko bari mu kibuga cya politiki cyo mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu kwezi gushize, Perezida Paul Kagame yabajijwe icyo atekereza ku batavuga rumwe na Leta niba bashobora kugaruka. Yagize ati “ Bahawe ikaze uko bazaza kose. Baza mu mahoro cyangwa ubundi buryo nzabakira uko bazaza.”

Twagiramungu nataha mu Rwanda, azaba abaye uwigeze kuba Ministre w’Intebe w’u Rwanda wa kabiri utashye nyuma ya Pierre Celestin Rwigema wavuye Amerika mu mpera z’umwaka ushize.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/03/Twagiramungu-Faustin.jpg?fit=162%2C121&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/03/Twagiramungu-Faustin.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDMu kiganiro n’abanyamakuru i Buruseli kuri uyu wa 28 Werurwe Faustin Twagiramungu wigeze kuba Ministre w’Intebe w’u Rwanda yatangaje ko azataha mu Rwanda mbere y’uko Kamena y’uyu mwaka irangira. Nyuma y’imyaka 10 mu buhungiro mu Ububiligi uyu mugabo utavuga rumwe na Leta ya Kigali yashinze ishyaka rya  RDI-Rwanda Rwiza (Initiative...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE