Tanzaniya yifatanyije n’Ubushinwa mu kababaro
Perezida w’igihugu cya Tanazaniya Jakaya Kikwete kuri uyu wa kabiri tariki 4 Werurwe 2014 yoherereje ubutumwa Xi Jinping uyobora igihugu cy’Ubushinwa amufata mu mugongo kubera ibihe bitoroshye byo kunamira abantu 29 baguye mu gitero cyiswe icy’iterabwoba igihugu cye kirimo.
Jakaya Kikwete Perezida wa Tanzania
Muri ubwo butumwa Perezida Kikwete yavuze ko yamenye amakuru y’incamugongo y’ibyaye mu Bushinwa yerekeranye n’igitero cy’iterabwoba cyagabwe tariki ya mbere Werurwe 2014 kigahitana abantu 29, abandi 140 bagakomereka bikabije.
Muri ubwo butumwa yagize ati “Muri ibi bihe bigoye by’akababaro, mu izina rya Guverinoma yanjye, mu izina ry’abaturage b’igihugu cya Tanzaniya no mu izina ryanjye bwite turihanganisha abaturage b’igihugu cy’Ubushinwa cyane cyane imiryango yabuze abayo ndetse nifatanyije n’abakomerekejwe n’iki gitero”.
Kikwete yavuze ko guverinoma ye yababajwe n’iki gitero, Gusa yizeye ko ababyihishe inyuma bazatabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera maze bakaryozwa ibyo bakoze.
Source: Xinhua
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/amahanga-2/tanzaniya-yifatanyije-nubushinwa-mu-kababaro/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/Jakaya-Kikwete-Perezida-wa-Tanzania.jpg?fit=500%2C333&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/Jakaya-Kikwete-Perezida-wa-Tanzania.jpg?resize=110%2C110&ssl=1WORLDPerezida w’igihugu cya Tanazaniya Jakaya Kikwete kuri uyu wa kabiri tariki 4 Werurwe 2014 yoherereje ubutumwa Xi Jinping uyobora igihugu cy’Ubushinwa amufata mu mugongo kubera ibihe bitoroshye byo kunamira abantu 29 baguye mu gitero cyiswe icy’iterabwoba igihugu cye kirimo. Jakaya Kikwete Perezida wa Tanzania Muri ubwo butumwa Perezida Kikwete yavuze ko yamenye amakuru y’incamugongo y’ibyaye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS