bimenyetso bya Satellites z’abanyamerika byerekanye ko indege ya Boeing (Malaysian Airlines) yabuze kuwa 8 Werurwe itwaye abantu bagera kuri 339, yaba itaraguye mu nyanja  ahubwo yafashwe bunyago igakomeza urugendo ikaba yaraguye ahantu hataramenyekana.

Indege ya Malaysia Airlines imaze iminsi 7 yaraburiwe irengero itwaye abantu 339

Indege ya Malaysia Airlines imaze iminsi 7 yaraburiwe irengero itwaye abantu 339

Abayobozi muri Malaysia batangaje ko abantu bafite uburambe mu gutwara indege baba barazimije ibyuma by’indege bitanga ubutumwa bikanamenyekanisha aho igeze.

Gushakisha mu nyanja bimaze iminsi irindwi ntacyo bigeraho, ubu hari gukekwa ko iyi ndege yafashe inzira ebyiri; imwe yerekeza mu majyepfo y’aho yari iturutse (Kuala Lumpur) ikaba yagana mu Nyanja y’Ubuhinde n’inzira igana mu majyaruguru y’uburengerazuba igana mu bihugu bya Kazakstan-Turkmenistan cyangwa Pakistan.

Kuba indege yarafashwe bunyago n’abantu cyangwa umuntu ubu ngo byaba bitari gushidikanywaho, Police mu mujyi wa Kuala Lumpur ngo yaba yatangiye gusaka inzu y’umupilote mukuru Capt. Zaharie Ahmad Shah.

Najib Razak yanze kwemeza amakuru y’uko iyi ndege yafatiriwe, ariko yemeje ko habayeho igikorwa cyo kuzimya ibikoresho by’itumanaho by’iyi ndege ku bushake bikaba ngo byarayiviriyemo guhindura icyerekezo itajyagamo, ikajya ahataramenyekana.

Itumanaho ryose, ibyuma bitanga amakuru ku ndege iri mu kirere byarazimijwe mu gihe iyi ndegeyariho igana mu burengerazuba bw’inyanja ya Malaysia, ndetse nyuma yo kuzimirizwa itumanaho ryose rishoboka, iyi ndege ngo yaba yaragurutse mu gihe cy’amasaha arindwi (7) ikoresheje imbaraga (fuel) ziba zibitse.

Ntabwo biramenyekana aho iyi ndege yaba yarajyanywe, Ministre w’intebe wa Malaysia yatangaje ko ibimenyetso bya nyuma bya satellites byerekana ko yaba yarafashe imwe muri ziriya nzira ebyiri twavuze.

Radar yo ku Isi ya nyuma yabonye iyi ndege yayibonye muri imwe muri ziriya nzira amasaha arindwi iyi ndege imaze guhaguruka nubwo ngo yaba yarakomeje urugendo na nyuma.

Imbaraga (fuel) indege ishobora gukoresha yazimije ibyuma by’itumanaho byose zibasha gutuma iguruka urugendo rwayigeza muri Pakistan, Sri Lanka cyangwa Australia uvuye ahanyuma iyi ndege yagaragariye.

Mu gihe iyi ndege yaba yarayoberejwe mu Nyanja y’Ubuhinde ngo biragoranye cyane kuyibona kuko ngo muri iyi Nyanja hari uturwa tubarirwa mu magana kandi amazi yaho akaba ashobora kugera mu burebura bwa 7000m.

Nyuma y’uko iyi ndege ibuze ‘contact’ n’abari ku isi bayigenzuraga, satellites z’abanyamerika ngo zagaragaje ko hari ibimenyetso bimwe iyi ndege yagiye irekura nyuma cyane y’uko itakaje ‘contact’ n’abari ku butaka.

Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ikirere cy’abanyamerika cya NASA, nacyo kinjiye mu bushakashatsi mpuzamahanga buri guhiga irengero ry’iyi ndege hakoreshejwe ibimenyetso bya za satellites zitandukanye byafashwe.

Abapilote babiri bari batwaye iyi ndege nabo bakaba batangiye gukorwaho iperereza ryimbitse ngo harebwe niba ntaho baba bahuriye n’ibikorwa byo gushimuta iyi ndege ubu biri gukekwa.

Umupilote wungirije Fariq Abdul Hamid w’imyaka 27 niwe wa nyuma uheruka kuvugana n’ikipe y’abari ku butaka bagenzura indege bari batwaye, ngo yarababwiye ati “Ijoro ryiza” ubwo indege yari yinjiye mu kirere cya Vietnam ari naho abacunga ikirere cyaho bari bagiye kuyikurikirana.

Amato 43, indege 58 byo mu bihugu 14 bimaze iminsi irindwi bishakisha iyi ndege mu Nyanja yo hafi ya Vietnam, ubushinwa na Malaysia ariko nta kimenyetso.

Uko bigaragara gushakisha iyi ndege bifashe ikindi kiciro nk’uko byemejwe na Ministre w’intebe wa Malaysia. Ubu ngo ibimenyetso bya satellites nibyo bagiye gushingiraho cyane bashaka irengero ry’iyi ndege.

Ibimenyetso (signals) bitatu indege itanga iri mu kirere, n’aho bihuriye n’indege yabuze

Indege yaburiwe irengero yohereje ibimenyetso mu gihe cy’amasaha ane nyuma yo kuburana n’abayicunga ku butaka. Ikimenyetso ngo gihamya ko yakomeje kuguruka ibiromertero byinshi nyuma yo kubura nk’uko bitangazwa n’abanyamerika.

Ibi ngo birashoboka cyane ko aho indege imaze iminsi ishakirwa ntaho hahuriye n’aho yaba ubu iherereye.

Ibi ni ibimenyetso bitatu bitangwa n’indege iri mu kirere n’aho bihuriye n’iriya yabuze.

TRANSPONDERS

Transponders  ni ibyuma by’ikoranabuhanga biranga indege y’ubucuruzi bikayereka buri Radar igenzura ikirere igezemo, byereka radar iyo ndege iyo ari yo, ubutumburuke iri kugenderamo. Transponders zereka Radar iri munsi y’ikirere irimo ndetse zikanafasha cyane kubonwa neza kw’indege n’amashusho ya satellites. Izi transponders abapilote bashobora kuzizimya.

Iyi ndege yabuze transponders ziheruka gutanga ubutumwa mu gihe cy’isaha imwe indege ihagurutse ubwo yari igeze hagati y’ikirere cya Malaysia na Vietnam.

ACARS

ACARS – Aircraft Communications Addressing and Reporting System – ni uburyo idnege itangamo ubutumwa bugufi nk’ikirere uko kimeze ndetse n’uko urugendo rwifashe ku bantu bari kuri ‘control’ ku butaka, butangwa biciye kuri radio cyangwa satellites.

Abanyamerika bari gushakisha iyi ndege bavuze ko ACARS zakomeje gukora na nyuma y’uko indege iburirwa irengero kandi transponders zazimye, nubwo batazi neza igihe zamaze zikora izo ACARS.

OPERATING DATA zoherezwa hifashishijwe SATELLITE

Indege zo mu bwoko bwa Boeing zigira uburyo bunyuzwa kuri satellites bubika amakru yaho indege iri mu kirere, uko iri gukora (mechanique) mu kirere.

Ubu buryo buba bugamije gutanga amakuru mbere y’uko indege igwa bukavuga niba idakeneye kuba yakorwa (repair). Indege itanga ibi bimenyetso bita pings kuri za satellites.

Abanyamerika batangaje ko iyi ndege yakomeje gutanga izo pings kuri satellites mu gihe cy’amasaha nibura ane nyuma yo kubura. Ibi ngo bikerekana ko indege yakomeje kuguruka mu gihe yari yaburiwe irengero.

UMUSEKE.RW