Guhera mu mwaka 1997 Twagirimana Charles n’umuryango we bibera rwa gati mu Ishuri ryisumbuye rya Kigoma riherereye mu mudugudu wa Bihome, akagari ka Rwoga, umurenge wa Ruhango mu ntara y’Amajyepfo.

Uyu muryango wibera muri iki kigo kubera ko ishuri ryubatswe mu isambu ye, ariko akaba atarahawe amafaranga y’ingurane byaje kugera aho ishuri ryubaka uruzitiro ruzengurutse iri shuri n’uyu muryango ndetse nawo ubigenderamo.

Ubwo IGIHE twasuraga Twagirimana Charles mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma aho atuye, yatubwiye ko iri shuri ryubatse mu isambu ye kandi bakaba batarigeze bamuha ingurane y’ubutaka nk’uko amategeko abiteganya, ahubwo ngo yategereje ko hari icyo bazamubwira araheba ubu akaba ameze nk’uri mu buroko.

Twagirimana yagize ati : “Hari bamwe mu baturanyi bazi ko nimutse kandi mbamo hano.”

Twagirimana w’imyaka 79 avuga ko uko yakomezaga gutaka asaba ko bamufasha bakamuha amafaranga y’ingurane y’ubutaka kugira ngo ajye gushaka ahandi atura kuko bidakwiye ko ishuri rimuzenguruka, ninako ishuri ryakomezaga kwaguka kugeza igihe ishuri rimuzenguruka impande zose amazu ya Twagirimana agasigaramo hagati.

Nk’uko akomeza abivuga, ngo amaze kujya gusaba inshuro nyinshi ubuyobozi bw’akarere kumufasha bakamuha amafaranga y’ingurane akimuka, ariko ngo akarere kamubwira ko kagiye kuza kubikurikirana agategereza agaheba.

Twagirimana yagize ati : “Nta hantu nasize nshaka ko bamfasha bakankemurira ikibazo, ariko byaranze. Nanagiye mu bategetsi b’i Kigali bakambwira bati tuzaza, ndategereza kugeza amagingo aya. Akarere kambwira ko kazaza kubireba nkategereza ngaheba, bakaza kumbarira nkategereza amafaranga ngaheba. Ntuye hagati y’amashuri, amazi ava ku mashuri yansenyeye urugo ; bahungu mwe !!”

Twagirimana n’umuryango we baba mu mwanda

Agace Twagirimana atuyemo kegeranye n’ibyobo binini bibika umwanda wo mu musarane, woherezwamo uturutse mu kigo ; ibi byobo ntabwo bipfundikiye, ngo bimaze guhitana ihene ze ishanu ndetse n’inka nk’uko yakomeje abitangariza abanyamakuru.

Twahirwa aganira na banyamakuru yagaragaje ko nta kintu agihinga ngo yeze. Agira ati : “Ibyobo biruzura, amabyi agatemba aca mu myaka yanjye, ibiti byanjye byarumye kubera amabyi, nta kintu nkeza ; ni ibibazo by’urusobe !”

Iki cyobo kirimo amabyi kiri munsi y’inzu ya Twagirimana

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’ishuri rya Kigoma, Kagabo Mansuer usa nk’aho acumbikiye uyu muryango wa Twagirimana kuko uba mu ishuri ayobora, yavuze ko iki kibazo kimaze igihe.

Kagabo yagize ati : “Umuyobozi wayoboraga iri shuri mbere yanjye yagiye agura n’umugore w’uyu musaza, igihe uyu musaza yari afunze. Nyuma baza kubaka icyumba abakobwa babararamo hirya ye. Muri ya politike yo kuzitira ibigo by’amashuri, barazitiye bamushyiramo hagati.”

“Nkimara kuhagera nahise njyana iki kibazo cy’uyu musaza muri njyanama y’akarere, akarere kemera ko kagiye kumwishyura ubu, bamaze kohereza amafaranga ya mbere andi mafaranga ngo azaba yoherezwa mu ngengo y’imari itaha.” Uku niko yongeyeho.

IGIHE yabajije Kagabo niba umuryango wa Twagirimana waba warabonye aya mafaranga yamaze koherezwa n’akarere, Kagabo asubiza ko batarayamuha.

Twamubajije kandi Kagabo niba hari gahunda ihari yo gushaka uburyo bafasha Twagirimana kumuriha amatungo ye yapfuye, maze asubiza agira ati : “Ntabwo yatubwiye, iyo atubwira twari kumufasha, ariko ibintu byose arabyihererana.”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier mu kiganiro ku murongo wa telefone na IGIHE, yavuze ko bafite gahunda yo kumwimura ndetse bakaba baramaze kumubarira.

Ngo igice cya mbere cy’amafaranga cyamaze kuboneka, ariko Twagirimana akaba yaranze kwimuka batamuhaye amafaranga ye yose.

Twabajije Umuyobozi w’akarere ka Ruhango niba nta gahunda ihari yo gushumbusha Twagirimana ku ihene ze eshanu n’inka ye byaguye mu cyobo, Mbabazi Francois Xavier asubiza ko ibyo bagomba kubanza bakabyigaho.

Yagize ati : “N’ubundi ntabwo inka zemerewe gusohoka. Ibi rero nta mwanzuro umuntu yahita abifataho ; ni ibyo kubanza kwigaho.”

Kugira ngo umuntu agere kwa Twagirimana, agomba kunyura mu marembo magari y’ishuri arindwa n’umuzamu, ari naho umuryango we nawo unyura. Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ku rugo rwe, nawe yabanje kwakwa ibyangombwa nk’undi wese winjiye muri icyo kigo atahakora cyangwa atari umunyeshuri.

rubibi@igihe.rw

Twagirimana yabujijwe kongera kubaka none ngo inzu ye yenda kumugwaho kuko atanemerewe kuyisana

Inzu ya Twagirimana ishaje bigaragara, ariko ngo ntiyemerewe na gato kuyisana cyangwa kubaka

Twagirimana agaragaza ko aturanye n’ibyobo by’amabyi aturuka mu misarane y’ishuri

Source: Igihe

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/iki_kinogo_kirimo_amazirantoki_kiri_munsi_y_urugo_rwe_ngo_kimaze_guhitana_ihene_ze_eshanu_n_inka_ye_-83077.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/iki_kinogo_kirimo_amazirantoki_kiri_munsi_y_urugo_rwe_ngo_kimaze_guhitana_ihene_ze_eshanu_n_inka_ye_-83077.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDGuhera mu mwaka 1997 Twagirimana Charles n’umuryango we bibera rwa gati mu Ishuri ryisumbuye rya Kigoma riherereye mu mudugudu wa Bihome, akagari ka Rwoga, umurenge wa Ruhango mu ntara y’Amajyepfo. Uyu muryango wibera muri iki kigo kubera ko ishuri ryubatswe mu isambu ye, ariko akaba atarahawe amafaranga y’ingurane byaje kugera aho ishuri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE