Umupfakazi Nzabakurikiza Julienne ni umwe mu baturage bigaragara ko bakennye cyane mu bimuwe ku musozi wa Rubavu. Uyu mugore ubwo umunyamakuru w’Umuseke.com yamusuraga yasanze ahagaze imbere y’inzu ye yubakishije amatafari igice cyo hasi hejuru hakaba hari amashitingi ahandi harangaye.


Nzabakurikira mu gatambaro kera, nubwo ubona akanuye ariko afite ubumuga bwo kutabona, aha ari kumwe n’umuyobozi w’Umudugudu atuyemo

Nk’uko abandi baturage byagaragaye ko batishoboye bubakiwe amazu 20 n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije REMA, Nzabakurikiza Julienne usanzwe ufite ubumuga bwo kutabona kandi umureba aba abona abona, avuga ko atazi igihe abaturanyi be bubakiriwe ngo yabonye amazu atangwa.

Ese Nzabakurikiza ni umukene cyane?

Ubwo twamubazaga ku bijyanye n’imibereho ye yagize ati “Nta kintu ngira uku mundeba, ntanuwo ngira wo kugira icyo ampa”.

Ibi kandi byemejwe n’umukuru w’umudugudu atuyemo wa Gitarima wavuze ko Nzabakurikiza yahawe amabati 45 nk’uko abandi baturage bimuwe mu mpinga za Rubavu bayahawe. Nubwo yahawe amabati ntiyabashije kuzamura inzu, hifashishijwe umuganda uyigeza hariya igera nk’uko bigaragara ku mafoto. Ahasigaye hari abamushyiriyeho za shitingi ubundi barasakara ngo yikingemo.

Mugihe bigaragara ko Gisenyi ari hamwe mu hantu hakonja cyane, Nzabakurikiza n’umuryango we ugizwe n’utwana duto (utwana 2 umunyamakuru yasanze iwe) bigaragara ko bishobora kuba bibagora cyane mu ijoro cyangwa mu mvura nyinshi.

Twavuye aha umukuru w’Umudugudu atubwiye ko igikorwa cy’umuganda gitaha kizamurangiriza iyi nzu, nubwo Julienne we avuga ko ariko bahora bamubwira.

Iyo ni inzu ya Nzabakurikira Julienne nkuko bigaragara ntirangiyeIyo ni inzu ya Nzabakurikira Julienne nkuko bigaragara ntirangiye

Ese haba hari icyizere ko Nzabakirana yabona inzu akwiye nk’umukene ufite ubumuga?

Mu gushaka kumenya impamvu uyu mugore bigaragara ko ari umukene we atubakiwe inzu nkuko DEMP umushinga wa REMA wubakiye amazu abatishoboye mu mudugudu wa Gitarima uri mu kagari ka Rukoko, Mme Ntabana Alphonsine atubwira ko nta ruhare bagize mu kujonjora abaturage bubakiwe.

Mme Ntabana ukuriye umushinga DEMP agira ati “Twe dukorana n’uturere. Ntaruhare tugira mu gutoranya abatishoboye bubakirwa, ariko haramutse hari undi muntu bigaragara ko yakubakirwa habaho ibiganiro hagati yacu n’akarere”.

Ku rundi ruhande abaturage babonye amazu nk’abakene bishimira akamaro kayo. Musasangohe Alexia umwe mu baturage batishoboye wubakiwe inzu n’ikigo REMA, avuga ko ubwo yari atuye mu musozi hejuru yahoraga yikanga kuzisanga mu mujyi wa Gisenyi ahagejejwe n’umuvu. Ubu ngo nyuma yo kubona inzu yabashije gushyiraho uburyo bwo kuzigama amafaranga 100 buri cy’umweru abafasha gufungura ikonti muri Sacco.

Umuturage watoranyijwe nk’utishoboye muri 20 bubakiwe, yabonye inzu iriho ikigega gifata amazi y’imvura, ubwiyuhagirira n’igikoni byose bikaba bifite agaciro ka frw 3 000 000.

Urukurikirane rw'inzu 20  REMA yubakiye abatishoboye i RubavuUrukurikirane rw’inzu 20 REMA yubakiye abatishoboye i Rubavu

Byabaye byiza ko hari abakene bubakiwe ariko byaba byiza cyane n’uyu mupfakazi urera utwana tubiri kandi anabana n’ubumuga Nzabakurikiza Julienne nawe abashije kuzurizwa inzu bamuhaye amabati ari ikananirana kuyirangiza, ubu akaba aba ahadakwiye.

Inzu zubakiwe abatishoboye mu mudugudu wa Gitarima zifite ibikoresho by'ibanze ndetse n'amashanyaraziInzu zubakiwe abatishoboye mu mudugudu wa Gitarima zifite ibikoresho by’ibanze ndetse n’amashanyarazi

Iriya nzu ya Nzabakurikiza iri hagati y'amazu yubatse nk'izi ziri ibumoso bw'ifoto/photo umuseke.comIriya nzu ya Nzabakurikiza iri hagati y’amazu yubatse nk’izi ziri ibumoso bw’ifoto

UMUSEKE.COM


.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/Nzaba.jpg?fit=605%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/Nzaba.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDUmupfakazi Nzabakurikiza Julienne ni umwe mu baturage bigaragara ko bakennye cyane mu bimuwe ku musozi wa Rubavu. Uyu mugore ubwo umunyamakuru w’Umuseke.com yamusuraga yasanze ahagaze imbere y’inzu ye yubakishije amatafari igice cyo hasi hejuru hakaba hari amashitingi ahandi harangaye. Nzabakurikira mu gatambaro kera, nubwo ubona akanuye ariko afite ubumuga bwo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE