Rubavu : Mu ishyamba rya Bishyirambona hatoraguwe imbunda 3 n’imyenda by’igisirikare cya Congo
Mu ishyamba ry’intusu rya Bishyirambona, riherereye mu Kagri ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi ho mu Karere ka Rubavu, hatoraguwe imbunda 3 zo mu bwoko bwa SMG n’imyenda y’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC).
Nk’uko twabitangarijwe na Mvano Nsabimana Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, bigashimangirwa na Sheikh Bahame Hassan Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, bamaze kumenyera gutoragura ibikoresho bya gisirikare muri ako gace, ngo kuko ari ho abarwanyi ba M23 banyuze bahungira mu Rwanda.
Mvano N. Etienne yagize ati : “Ejo kuwa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2013, ni bwo abaturage batoraguye izo mbunda eshatu n’imyambaro ibiri y’igisirikare cya Congo Kinshasa.â€
“Byatoraguwe mu ishyamba riri hafi y’ikibaya cy’umupaka w’u Rwanda na Congo, ikaba ari n’inzira yakoreshejwe n’abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda.â€
Sheikh Bahame Hassan Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu we yagize ati : “Mu duce dutandukanye tw’Akarere kacu tuhatoragura inshuro nyinshi ibikoresho bya gisirikare.â€
“N’ubwo ntabyemeza ijana ku ijana, impamvu ni uko ari ho abarwanyi ba M23 banyuze bahunga, bituma rero twibazo ko baba ari bo bagiye babihasiga.â€
“Abaturage bamaze kubimenyera, iyo babitoraguye babishyikiriza inzego z’ibanze, na zo zikabishyikiriza iza gisirikare.â€
“Sinamenya rwose umubare nyawo w’ibimaze kuhatoragurwa kuko ni byinshi. Hari igihe hatoragurwa imbunda zirimo amasasu, hari igihe hatoragurwa imbunda zitayafite, hakaba igihe hatoragurwa amasasu yonyine cyangwa imyenda ya gisirikare, cyaba icya Congo n’ibindi tudapfa guhita tumenya.â€
Ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage, izo mbunda n’imyenda byatoraguwe, byahise bishyikirizwa abasirikare bo mu kigo cya Sherima (Posotion ya Sherima).
N’ubwo benshi bibaza niba nta bandi bantu batoragura nk’izo mbunda bakazihisha ku buryo byazifashishwa mu guhungabanya umutekano ejo cyangwa ejo bundi, Sheikh Bahame Hassan yakomeje ahumuriza abo bose, avuga ko ibikoresho byose bitoraguwe, bishyikirizwa inzego zibishinzwe, ngo ku buryo nta mpungenge biteye.
Ibyo bikoresho birimo gutoragurwa, ni ibyatawe n’abarwanyi b’umutwe wa M23, igice cya Bishop Jean Marie Runiga, mu ijoro ryo kuwa 26 Werurwe 2013, ubwo bahungiraga mu Rwanda.