Ingabo za leta ya Congo Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu zatangaje ko zigomba gukomeza gukurikira umutwe wa M23 n’ahandi waba ukirangwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo gufata uduce twose uyu mutwe wari ufitemo ibirindiro bikomeye.

Umwe mu ngabo za Leta ya Kinshasa aganira na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru , ku murongo wa terefone yirinze kuvuga ahashobora kubera imirwano ariko avuga ko ingabo za leta ya Kongo Kinshasa ziri mu duce twose dushoboka.

Nyuma y’imirwano yahuje umutwe wa M23 n’ingabo za leta ya Congo Kinshasa kuva kuwa 25 Ukwakira, uyu mutwe ukaba waraje no gukurwa mu gace ka Bunagana mu 80km ugana mu majyaruguru y’umujyi wa Goma aho wakoreraga bimwe mu bikorwa byawo ,aka gace kandi kakaba gahana urubibi n’igihugu cya Uganda.

Umuvugizi w’ingabo za Congo Kinshasa zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, Olivier Hamuli akaba kuwa Gatanu yari yatangaje ko guverinoma ya Congo Kinshasa yatanze amahirwe ya nyuma ku mutwe wa M23 ngo wishyikirize ingabo za Leta ndetse wirinde no kongera kwishora mu mirwano .

Umutwe wa M23 kandi ukaba waranakuwe mu duce twa Mbuzi , Runyonyi na Chanzu aho ngo agace ka Cyanzu ariko kari agace k’ingenzi kuri uyu mutwe ugereranije n’ahandi kuko ariho habikwaga umubare munini w’intwaro bafite kuva kera.

N’ubwo umutwe wa M23 wakuwe muri Bunagana ariko ngo ntawakwemeza ko wahavuye burundu kuko bamwe mu bahaturiye bavuga ko bumvise amasasu mu gihe cy’ijoro nyuma y’uko bitangajwe ko aka agace kafashwe na FARDC.

Mu masaha ari hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igihe na saa moya akaba ari bwo ibirindiro by’uyu mutwe biri i Bunagana byari bimaze kugera mu maboko y’ingabo za leta ya Congo Kinshasa.

Source : Umuryango