Umutwe wa M23 urategura ibitero kuri RD Congo ariko abayobozi bawo barahakana ko nta bitero bitegura gutera muri RD Congo.

 

 

Ingabo za M23 ngo ziteguye kongera kugaba ibitero

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2014, kivuga ko gifite amakuru avuga ko ingabo za M 23 ziri gushaka ingabo zigahurira muri ITURI muri RD Congo.

Ku itariki ya 13 Mutarama 2014, Umukuru wa Monusco Martin Kobler yavuze ko umutwe wa M23 uri kwitegura kongera kugaba ibitero muri RD Congo babitewemo inkunga na leta y’u Rwanda hamwe na Uganda.

Abayobozi ba RD Congo nabo bemeza ko M 23 iri gutegura ibitero ariko ntibaragaraza aho bitoreza n’aho ubuyobozi bw’izi ngabo bukorera.

Umuvugizi wa guverinoma ya Uganda Ofwono Opondo avuga ko n’ubwo abari abayobozi ba M23 bahungiye muri Uganda barimo General Sultan Makenga bakidegembya muri Uganda. Ati “ kuba bakidegembya si ikibazo kuri bo kuko nta mpamvu n’imwe yo kubahagarika leta ya Uganda ifite”.

Amakuru aturuka muri Loni avuga ko izi ngabo zahoze ari iza M23 zashinze nanone ibirindiro mu nkambi ya Kasese mu birometero 20 uvuye ku mupaka uhuza ibyo bihugu byombi. Kuba zifite ibirindiro muri kariya gace ntibizibuza gukomeza kwidegembya no gutembera ntacyo zishisha.

Amakuru Jeune Afrique ikura muri M23 avuga ko byibura abasilikare bakuru 3 ba M23 baboneka buri munsi ku butaka bwa RD Congo mu myiteguro yo gutegura ibitero.

Bertrand Bisiimwa Uwahoze ayobora M23 avuga ko leta y’u Rwanda idakwiye kubazwa ibya M23 kuko nta nkunga iyitera

Jeune Afrique ikomeza ivuga ko nyuma yo gutsindwa kwa M23, basize bahishe intwaro muri RD Congo ubundi bambukana muri Uganda intwaro za nyirarureshwa arizo Uganda yemera ko yabambuye.

Umushakashatsi wahoze ari umuhuzabikorwa mu itsinda ry’impuguke za Loni muri RD Congo Jason Stearns yakoze isesengura kuri M23, yavuze ko abaye akiri muri iri tsinda M23 ntiyahakana ko idaterwa inkunga na Uganda hamwe n’u Rwanda n’ubwo rwose ari agakino ka politiki.

Izi ngabo zahoze ari iza M23 ubu zinjiye muri RD Congo zisanzeyo indi imitwe yitwara gisirikare ikorera muri iki gihugu kugira ngo ibafashe gutunganya ikibuga neza.

Iyo mitwe bari basanzeyo harimo ADF NALU umutwe witwara gisirikare uturuka mu gihugu cya Uganda ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru hamwe na FDRL ugizwe n’abanyarwanda abenshi muribo bakaba barasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Leta ya RD Congo yarwanyije M23 kugeza magingo aya ntacyo irakora kigaragara ngo irwanye ADF NALU na FDRL.

Ibi byo kugaba ibitero muri RD Congo biravugwa mu gihe abahoze muri uyu mutwe wa M23 bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro basinyiye I Nairobi kuwa 12 Ukuboza 2013 hagati yabo( M23) na leta ya RD Congo.

Benshi muba M 23 bategerazanyije amatsiko yo gushyirwa muri Guverinoma ya RD Congo abandi bagahabwa imbabazi nk’uko byari biteganyijwe muri ayo masezerano.

Ariko ibi byose ntibirashyirwa mu bikorwa bikaba bikekwa ko yaba ariyo mpamvu yaba itumye izi ngabo zahoze ari M23 zongeyekwitegura kugaba ibitero muri iki gihugu kugira ngo bagere ku butegetsi bifujembere y’uko bagaba ibitero bagatsindwa.

Brigadier General Joseph Nzabamwita amakuru y’uko u Rwanda rufasha M23 ntabwo ayazi

Mu kiganiro yagiranye n’imirasire.com Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brigadier General Joseph Nzabamwita yavuze ko ayo makuru yo gufasha M 23 mu kugaba ibitero kuri leta ya RD Congo atayazi. Brigadier General Nzabamwita utashatse kuvuga menshi yagize ati “ Ayo makuru y’uko u Rwanda rufasha M23 ntayo tuzi”.

Uwahoze ayobora M23 Bertrand Bisiimwa yabwiye Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ko atiyumvisha uburyo leta y’u Rwanda izanwa mu bibazo bya RD Congo. Ati “nta contact mfitanye n’u Rwanda kandi ntayo nshaka kugirana nayo.”

Alphonse Munyankindi- imirasire.com

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/m23.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/m23.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDUmutwe wa M23 urategura ibitero kuri RD Congo ariko abayobozi bawo barahakana ko nta bitero bitegura gutera muri RD Congo.     Ingabo za M23 ngo ziteguye kongera kugaba ibitero Ikinyamakuru Jeune Afrique cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2014, kivuga ko gifite amakuru avuga ko ingabo za M 23 ziri gushaka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE