Inkuru dukesha umuryango:

Ku cyumweru cyo kuwa 21/7/2013 Polisi yataye muri yombi abantu 11 barimo abagore 10 n’umusore umwe bafatiwe mu marembo yo kwa Perezida Paul Kagame aho atuye mu Kiyovu bagiye kumuhanurira ko niba ibintu bidahindutse amaraso ashobora kumeneka ari menshi. Abafashwe hakaba harimo n’umugandakazi umwe.

Aba bafashwe bakaba bafatiwe icyaha cyo gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko aho bazengurutse rond-point ( round about) iri imbere y’inyubako ya Centenry House bakerekeza kuri Paroisse ya Saint Michel aho bari kumanukira berekeza mu Kiyovu kwa Perezida ngo kumuhanurira ko ngo natihana, amaraso menshi agiye kumeneka. Mu nzira bakaba bagendaga bavuza utugoma ndetse banaririmba.

Abahanuzi

Mu magambo bavugaga, bo bemeza ko ari ubuhanuzi basabaga abantu kwihana ubusambanyi, ubusinzi, ubujura, bakava mu byaha. Umwe mu barimo yagendaga ahanura intambara. Umugandakazi warimo wamenyekanye ku izina rya Chantal we avuga ko afite ubutumwa bwihariye afitiye Perezida Kagame.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Urbain Mwiseneza akaba yatangarije Umuryango ko Polisi yabafungiye gukora imyigarambyo itemewe n’amategeko. Yagize ati : « Ni abantu 11 baraye bafashwe bazira gukora imyigaragambyo itemewe, bafatiwe mu Kiyovu, idini ryabo ryo ntiturarimenya kuko byinshyi biracyari mu iperereza ».

Gusa amakuru Umuryango ufite ukaba ari uko abaraye bafashwe ari bamwe mu bagize itsinda Intwarane za Yezu na Mariya z’Indatana. Rikaba rikuriwe n’uwitwa Agata Nyirahabyalimana ( nawe uri muri aba bafashwe) utuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima , Akagali ka Kabeza Umudugudu wa Ituze, akaba ari no mu rugo ry’uyu mugore bateranira ndetse abaturuka kure akaba ariho bacumbika.

Aganira n’Umuryango, Musenyeri Simaragide Mbonyintege, Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yadutangarije ko abo bantu bariho koko abazi. Yagize ati : « Abo bantu ndabumva n’ino bajya bahanyura ( Kagyayi) ariko baba muri Paroisse ya St Michel, Paroisse ya Nyamirambo na Paroisse ya Sainte Famille, mwababaza bakabaha amakuru arambuye kuko Mouvement y’amasengeho kugira ngo yemerwe ihabwa uruhushya na Padiri Mukuru wa Paroisse ikoreramo ».

Padiri Azarias Karemera, uba muri Paroisse ya Nyamirambo, akaba yatangarije Umuryango ko iyo Mouvement Intwarane za Kiristu z’Indatana nawe ayizi ariko bahagaritswe kubera bateza umutekano muke. Yagize ati : « Na hano bajya bahaza baje gusabota ( guteza umutekano muke), ni abantu bavuga ko ari Intwarane zizakora ibyo intwali zananiwe, bakavuga ko bavugana na Yezu imbona nkubone, bakavuga ko Kiliziya Gatolika ndetse n’igihugu nta buyobozi bifite. Baratukana cyane kandi amagambo bavuga ubona adaha Imana icyubahiro » .

SSP Urbain Mwizeneza akaba yatangarije Umuryango ko mugihe aba bafashwe bahamwa n’icyaha bakurikiranweho cyo gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko bahanwa n’ingingo ya 698 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda itganya igihano cy’igifungo kuva ku minsi 8 kugeza ku mezi atandatu.

Amakuru y’uko iri tsinda ryaba rihabwa imbaraga na bamwe mu bihayimana turacyayabakurikiranira.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Abahanuzi.jpg?fit=256%2C144&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Abahanuzi.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDInkuru dukesha umuryango: Ku cyumweru cyo kuwa 21/7/2013 Polisi yataye muri yombi abantu 11 barimo abagore 10 n’umusore umwe bafatiwe mu marembo yo kwa Perezida Paul Kagame aho atuye mu Kiyovu bagiye kumuhanurira ko niba ibintu bidahindutse amaraso ashobora kumeneka ari menshi. Abafashwe hakaba harimo n’umugandakazi umwe. Aba bafashwe bakaba bafatiwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE