Nyuma ya Supretendant Camarade Rukabu hakurikiyeho Lt Fideli Bugingo, umusirikali mu Ngabo z’u Rwanda wari waragiye mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfour ho muri Soudan yitabye Imana taliki 5/8/2013 azize urupfu rutunguranye.

Lt Bugingo

camrade1Nyuma ya Nyakwigendera Camarade Rukabu hakurikiyeho Nyakwigendera Lt Fidele Bugingo akaba yabarizwaga muri 105Bn ikorera El-Fasher akaba yaritabye Imana avuye mu kazi. Umwe mu bazi uko yitabye Imana wavuganye nabanyamakuru yatangaje ko yitabye Imana mu buryo butunguranye cyane.

Yagize ati :” Lt Bugingo yavuye mu kazi k’irondo rya gisirikali (Patrol), avanamo imyenda, yambara kamambili ngo yoge, atarajya no koga yahise yikubita hasi bamuterura yumye (yamaze kwitaba Imana)”.

JPEG - 59 ko
RIP Lt Fideli Bugingo

Umuvugizi w’Ingabo z’U Rwanda , Brig Gen Joseph Nzabamwita akaba yatangaje ko nta kibazo Ingabo z’U Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Darfour zifite kandi ko Lt Bugingo yazize urupfu rusanzwe kandi bari bube hafi y’umuryango we. Yagize ati :” umunsi w’umuntu iyo wageze yitaba Imana. Icyangombwa ni ugukomeza umuryango we”.

Gusa umwe mu basirikali bazi ubuzima bwa Darfour utashatse ko amazina ye tuyatangaza, yatangaje ko abitaba Imana bashobora kuba bazira umunaniro ukabije (stress) no gukoresha nabi umwanya wo kuruhuka uba wabonetse hakaziramo ko n’umuntu yaba yari arwaye indwara yihishe ataramenya.

Yagize ati :” hariya haba akazi kenshi, haba kandi ibikoresho byiza bya siporo, interineti ndetse na telefoni ushobora guhamagaraho mu Rwanda, ubwo rero niba wari ubonye umwanya wo kuryama nturyame ukarara kuri telefoni cyangwa interineti bukagukeraho kandi hari akazi mu gitondo urumva umunaniro uba ufite”.

Lt Fidele Bugingo abaye umusirikali wa kane ushyizeho na Supretendant Rukabu waguye I kampala ava mu butumwa, izi ngabo zose zikaba zikomeje kuzira impfu zitunguranye. Aje akurikira Pte Callixte Rwagasore wo muri 6Bn ikorera Tawilla witabye Imana mu kwezi kwa kabili uyu mwaka na Cpl Nsengiyumva Joseph wo muri 53inf Bn ikorere Zalingei witabye Imana mu kwezi gushize kwa kalindwi.

Bamwe mu nshuti za banyakwigendera bakaba izimpfu batazumva neza ngo kuko uburozi bwabaye akamenyero mu ngabo zu rwanda, dore ko nabayobozi babo barimo Col Dan Munyuza na Gen Jack Nziza mu minsi ishije bumvikanye mu majwi yabo bagira inama bamwe muri za maneko zabo uburyo bari bugabulire bamwe mu bahunze igihugu uburozi, bati rero ababana bitaba imana ntawamenya icyo bazira. Umwe mubo twavuganye wasabye ko izina rye ritatangazwa yavuze ko ntakazi kenshi karuta ako inkotanyi zakoze muri za 1990 ubwo zitanagiraga ibyo zirya cyangwa zinywa, ati ubu nibwo bishwe numuruho? undi at gute Breg Gen Nzabamwita yavuga ko umuntu yakwicwa na telephone cyangwa Internet?  ati birababaje cyane.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/08/Lt-Bugingo.jpg?fit=180%2C180&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/08/Lt-Bugingo.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDNyuma ya Supretendant Camarade Rukabu hakurikiyeho Lt Fideli Bugingo, umusirikali mu Ngabo z’u Rwanda wari waragiye mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfour ho muri Soudan yitabye Imana taliki 5/8/2013 azize urupfu rutunguranye. Nyuma ya Nyakwigendera Camarade Rukabu hakurikiyeho Nyakwigendera Lt Fidele Bugingo akaba yabarizwaga muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE