Ibikorwa by’amaterasi usanga biri hirya no hino mu gihugu aho usanga ndetse muri bamwe babashije kuyabona mu bihe bya mbere agenda abageza kuri byinshi mu iterambere ry’ubuhinzi. Nubwo ibyo bikorwa by’iterambere bigamije kongera umusaruro abaturage bo mu kagari ka Mugano batakamba bavuga ko batamenyeshejwe igihe bizakorerwa, barandurirwa imyaka.

Abaturage batuye ku musozi ukorerwaho amaterasi y’indinganire mu murenge wa Ngororero, akagari ka Munago, n’ubwo bavuga ko ari iterambere bazaniwe ariko barinubira cyane kuba barabatuye hejuru iki gikorwa ntanteguza bahawe ngo babashe kuramira imyaka yabo.

Umwe mu bo twaganiriye akaba yaradutangarije ko bababajwe cyane n’imyaka yabo barimbagura ikiri mito kuko aho yari igeze imyinshi utabasha kuyisarura ngo igire icyo imara.

Ikindi avuga ko bahangayikishijwe cyane n’ejo habo kuko babona ibi bibasurira inzara itoroshye bagiye guhura na yo, bitewe n’imyaka yabo yangijwe.

Uwitwa Umutoni, umwana umwe twasanze akura utwumbati wabonaga twari tukiri imizi, yatubwiye ko impamvu bayikuye itari yera ari uko amaterasi yari ahageze kandi bagomba kuyirandura.

Gusa yakomeje avugana agahinda aho yagize ati “ibi birababaje cyane kuko aha ni ho twabashaga gukura imyenda y’ishuri ndetse ubu ni na ho twateganyaga kuzakura icyo kurya mu minsi iri imbere none ndorera. Ubuse urabona inzara itaza kutwica ?”

Mama w’uyu Umutoni na we yunze mu rye avuga ko rwose ibi bitabanyuze na gato kuko ikizakurikira ntakindi uretse inzara. Agira ati “ntitwanze kugezwaho ibikorwa by’iterambere nk’ahandi, ariko iki ni ikibazo. Leta itwumve igire icyo ikora, wenda badushakire inkunga y’icyadutunga muri iyi minsi tugiye guhura na yo kuko tugiye kujya habi pe !”

Yakomeje asaba ko rwose bafashijwe bashakirwa inkunga y’iyi nzara igiye kubazira batigeze bitegurira, kuko ngo ubusanzwe bageragezaga kirwanaho ariko ibi bibaziye mu gihe kidakwiye. Ibi abihurizaho n’abandi baturage twabashije kuvugana bari bafite imyaka aho.

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko ibi bisa n’aho badahabwa uburenganzira ku mutungo wabo aho bagira bati “ubundi nibura abateguye iki gikorwa kuba barabonaga harimo imyaka yacu, bari bakwiye kugira ingurane baduha ihwanye na yo, mu rwego rwo kuturinda inzara dushobora kuzahura na yo.”

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero, Habiyakare Etienne, yadutangarije ko aho baca amaterasi ahazi ari gahunda y’igihugu igamije kurwanya isuri no kongera umusaruro. yagize ati “Aho duca amaterasi y’indinganire, twabanje kubimenyesha abaturage mbere ho umwaka, kugira ngo abaturage bitegure kandi basarure imyaka yabo.”

Yakomeje adutangariza ko abasanganwe imirima ahongaho aribo bahabwamo akazi mbere na mbere mu rwego rwa HIMO kandi imirima izakomeza kukba iyabo. Yadutangarije kandi ko Hegitari imwe kuyitunganya bitwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni yakagombye gutangwa n’uwo muturage ariko kubera ko Leta ifasha abaturage kwiteza imbere batagomba kuyishyura. Yagize ati “Umuturage ni we wikuriramo imyaka ye akayikoresha icyo ashaka.”

Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Ngororero, Dusabimana Leonodas, mu kiganiro twagiranye kuri telefoni, nta nyuranya n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero. Atangaza ko ikosa ryo kurandura imyaka y’abaturage batarikora kandi urutoki na rwo ruri mu bihingwa byemewe mu karere ka Ngororero. Yagize ati “hatangwa indishyi yemewe n’amategeko iyo ari ahantu hagiye gukorerwa ibikorwa rusange nk’amashuri, isoko cyangwa se hagiye kunyuzwa umuhanda.”

Ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo mu 2003 n’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ivuga ko “Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo afatanyije n’abandi. Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa.”

Ikongeraho iti “Uwo mutungo ntushobora guhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange mu bihe no mu buryo buteganywa n’amategeko kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.”

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/09/myumbati-yarimbuwe.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/09/myumbati-yarimbuwe.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDIbikorwa by’amaterasi usanga biri hirya no hino mu gihugu aho usanga ndetse muri bamwe babashije kuyabona mu bihe bya mbere agenda abageza kuri byinshi mu iterambere ry’ubuhinzi. Nubwo ibyo bikorwa by’iterambere bigamije kongera umusaruro abaturage bo mu kagari ka Mugano batakamba bavuga ko batamenyeshejwe igihe bizakorerwa, barandurirwa imyaka. Abaturage batuye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE