Saa moya z’umugoroba  kuwa gatanu tariki ya 28 Kamena 2013, umucungagereza wari arinze abagororwa barwariye mu bitaro bya Kibungo yatemaguwe n’abagizi ba nabi bashakaga kumwambura imbunda, maze mugenzi we bafatanyaga ararasa bahita biruka batwara amasasu n’ububiko bwayo gusa.

Nk’uko tubikesha umuryango wabitangarijwe n’umuyobozi wa Gereza ya Kibungo, Francine Abakundimana, ifungiyemo abo bagororwa barwariye muri ibyo bitaro bya kibungo, abo bagizi ba nabi bari bagiye kwambura iyo mbunda uwo mucungagereza, ngo ni abantu babiri (2) binjiye mu cyumba kirwariyemo abagororwa b’abagabo.

Umucunga gereza

Ngo baje nk’abasura abarwayi, maze bahita basingira umucungagereza bashaka kumwambura imbunda arayikomeza, barayirwanira, umwe amutema akaboko maze mugenzi we, umutegarugori wari urinze icyumba kirwariyemo abagororwa b’abari n’abategarugori, ahita arasa maze abo bagizi ba nabi bahita bakizwa n’amaguru, batwara amasasu n’ububiko bwa yo (magazine) gusa.

Superitandant Semuhungu Christophe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba na we yemeje aya makuru, anadutangariza ko abo bagizi ba nabi batemye uwo mucungagereza bakoresheje umuhoro.

Ngo n’ubwo iperereza rigikomeza, hamaze gutabwa muri yombi abantu babiri, ngo mu makuru y’ibanze bafite bakaba basanze ari abaturage bo muri uwo mujyi wa Ngoma.

Superitandant Semuhungu yakomeje avuga ko iperereza ari ryo rizagaragaza neza niba koko abo bagizi ba nabi bakoze ibyo bashakaga kumwambura imbunda koko, n’icyo yari buzamarishwe mu gihe yaba ari yo bashakaga.

Kugeza ubu umucungagereza watemwe arimo gukurikiranwa n’abaganga nk’izindi nkomere zose, mu gihe abo bantu babiri bakekwa bamaze gushyikirizwa Polisi ikorera mu mujyi wa Ngoma.