Perezida yoweri Kaguta Museveni yasuye umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces commando) ziri mu myitozo mu majyaruguru ya Uganda, hafi y’umupaka wa yo na Sudani y’Epfo.

Amakuru aturuka mu gisirikare cya Uganda UPDF, aravuga ko amajana y’abasirikare bagize umutwe udasanzwe (Special Force), bitoreje mu Burusiya ndetse no muri Israel nabo bari muri iyo myitozo, bakaba bitegura kuba bajya kurwana muri Sudani y’Epfo.

JPEG - 62 ko
Perezida Museveni muri Bulende hamwe n’abamurinda batembera mu kigo cy’imyitozo y’Abakomando

Perezida Museveni mu kimodoka cya gisirikare kigenewe intambara (armoured vehicle), yari aje kugenzura urwego rw’imyitozo, amayeri batozwa, n’ibindi byafasha abo bakomando mu kwitegura intambara yo kurwanya inyeshyamba za Riek Machar wari Visi perezida, ubu akaba ashaka guhirika ubutegetsi bwa Salva Kiir.

Ibiro bishinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Uganda byemeje uruzinduko rwa Museveni muri iyo nkambi y’imyitozo, ariko byirinda kughira byinshi bitangaza.

Chimpreports itangaza ko hari amakuru yizewe avuga ko n’ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga SamKutesa yatangaje ko Uganda yitegura gukura ingabo za yo muri Sudani y’Epfo, ngo zigomba guhora ziteguye ku buryo zahita zisubirayo mu gihe inyeshyamba za Riek Machar n’abazifasha baba bagiye guhirika ubutegetsi.

Kuwa gatatu w’iki cyumweru Perezida Museveni yari yanagiriye uruzinduko muri Sudani y’Epfo, aho yakiriwe ku kibuga cy’indege na Barnaba Marial Benjamin M. Bil, maze ahita ajyanwa mu ngoro y’umukuru w’igihugu aho yaguiranye ibiganiro rwihishwa na Perezida Salva Kiir mu gihe cy’amasaha abiri.

Nyuma kandi Perezida Museveni yasuye Umujyi wa Juba, aho yabonaniye n’abakuriye ingabo za Uganda ziri muri icyo gihugu.

Kuva hagati mu Kuboza umwaka ushize, muri Sudani y’Epfo hari intambara y’urudaca, aho uwari Visi Perezida Riek Machar waje kwirukanwa na Perezida Salva Kiir, agahita ategura umugambi akanagerageza guhita amuhirika ku butegetsi, ariko hiyambajwe ingabo za Uganda, uwo mugambi ukaza kuburizwamo.

Iyo mirwano yatangiye ishingiye kuri Politiki imaze guhitana ibihumbi by’abantu, ingabo za Uganda zikaba zari zagiyeyo ku butumire bwa Perezida Salva Kiir, aho zagombaga kurinda ibikorwa remezo bikomeye, zikanafasha abanya Uganda n’abandi badipolomate babaga i Juba kuva ahabera imirwano, nk’uko byasobanuwe na Perezida Museveni.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/arton11017-403c3.jpg?fit=600%2C305&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/arton11017-403c3.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDPerezida yoweri Kaguta Museveni yasuye umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces commando) ziri mu myitozo mu majyaruguru ya Uganda, hafi y’umupaka wa yo na Sudani y’Epfo. Amakuru aturuka mu gisirikare cya Uganda UPDF, aravuga ko amajana y’abasirikare bagize umutwe udasanzwe (Special Force), bitoreje mu Burusiya ndetse no muri Israel nabo bari muri iyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE