Mukakabego yabonanye n’abana be yari yarasize mu buhungiro muri Zambia
INEZA Mahirwe Christine w’imyaka 15, avuye mu modoka ibyishimo biramurenga, asimbukira kuri Mama we yicunda ku bitugu bye. Nyuma y’akanya gato aramureba atangaye cyane amubaza mu rurimi rw’Icyongereza ati †yoo!Mama, is it you? (Mama ni wowe?) arongera aramuhobera .
Mukakabego Aramutsa abana be bari barasigaye muri Zambia/photo Ntawukuriryayo F
Musaza we Shema David w’imyaka 9 nawe arambiwe gutegereza uwo mukino wasaga n’aho utari burangire vuba, yegera mu kwaha k’umubyeyi we ahobera aho ashyikira, maze areba mama we mu maso aramubwira ati “The plane was slowâ€( indege yatuzanye yagendaga buhoro).
Ku isaha ya saa munani kuri uyu wa kane nibwo aba bana bombi bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe bazanye na “Kenya Airways†hanyuma imodoka ya HCR ibashyitsa ku kicaro cya Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi, aho basanze umubyeyi wabo abategereje.
Hari hashize amezi agera kuri 3 Mukakabego atabona n’abana be 2 kuko yari yabasize mu buhungiro mu gihugu cya Zambia.
Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka nibwo Mukakabego yaje mu Rwanda aje kureba uko igihu kimeze muri gahunda yiswe “Ngwino Urebe, ujyende utange amakuruâ€(Come and See, Go and Tell) kuko yari amaze imyaka 18 atabonye ikirere cy’u Rwanda.
Nyuma yo gusura uturere dutandukanye tw’igihugu, harimo n’aho avuka mu karere ka Huye mu murenge wa Simbi, akabonana n’umubyeyi n’abavandimwe be, akibonera uko abanyarwanda babanye n’ibyo bamaze kugeraho, yafashe icyemezo cyo kudasubira muri Zambiya, maze asaba Minisiteri Ishinzwe gucyura impunzi kumufasha gucyura abana be.
Mukakabego yahungutse aturutse mu gihugu cya Zambia aho yari umwarimu muri Kaminuza ebyiri muri icyo gihugu (Cavendish University na National University of Zambia). Mbere y’uko ahunga yari umunyamakuru kuri Televisiyo y’u Rwanda.
Mukakabego wari waranze gusubira muri Zambia ahobera umukobwa we
Byari ibyishimo kuba umuryango wongeye guhura
Source:Umuseke.
ITS TRUE HOME IS BETTER