Igihugu cya Zimbabwe cyemeje ko kizatanga ingabo zo kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi b’iki gihugu.
Joey Bimha ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Zimbabwe yabwiye AFP kuri uyu wa 13 Ukuboza ko igihugu cye cyiteguye kohereza muri Congo batayo (bataillon) y’ingabo nka kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Africa (SADC).

Joey Bimha yavuze ko nubwo batayo imwe ari nke mu bihumbi by’abasirikare bakenewe mu kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Congo nk’umwe mu myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere, ariko ko n’ibindi bihugu bizagira abo byohereza.

Abakuru b’ibihugu byo mu karere ka SADC bari bumvikanye muri week end ishize, ko bakohereza ingabo 4 000 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Zimbabwe imaranye iminsi myinshi ikibazo mu bukungu, ngo nta mpungenge ifite ku kwishyura izi ngabo kuko zizajya zishyurwa n’Umuryango wa Africa y’Unze ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Joey Bimha ati: “ Congo yonyine yemeye kuzatanga miliyoni 10$ mu gihe ibikorwa by’izo ngabo byose ngo byazahagarara agera kuri miliyoni 100$, AU na UN zizishyura andi.”

Zimbabwe niyohereza ingabo, izaba ari inshuro ya kabiri yohereje abasirikare muri Congo. Mu 1998 President Mugabe yohereje ibihumbi by’abasirikare gufasha president Laurent Desiré Kabila guhangana n’abashakaga kumuhirika.

Kugeza ubu ibihugu bya Tanzania na Zimbabwe nibyo bimaze kwemera gutanga ingabo zo kohereza muri Congo, mu gihe Africa y’Epfo yo yemeye kuzatanga ibikoresho byazo gusa.