Mu karere ka Gasabo haracyagaragara bwaki
Mu mudugudu wa Gatobotobo; akagali ka Muremure; umurenge wa Nduba; Akarere ka Gasabo; hari umuryango ukennye cyane aho abawugize baba mu nzu ya metero 2 kuri 3; abagize uyu muryango bakavuga ko imibereho mibi babayemo yanagize ingaruka ku bana babiri b’impanga bafite kuko bibasiwe na bwaki.
Nyina w’abo bana; Mwiseneza Gratia yatangarije Ikinyamakuru Izuba rirashe dukesha iyi nkuru ko ubuyobozi buzi iki kibazo ariko ngo ntacyo bubikoraho.
Yagize ati “Nagiye gusaba ko bampa mituwele banyandika mu cyiciro cy’abishyurirwa; ariko amalisiti asohotse nsanga bankuyemo; mbabajije bavuga ko mfite umugabo bityo nkaba ngomba kwishyura. Ubu nabaye uwo mu rugo; ntiwasiga impanga ebyiri z’amezi icumi ngo ujye guhingira amafaranga. Kuba rero barwaye batya; rwose ntitwakwirenganya ntako tuba tutagize.â€
Se w’izo mpanga; Mwemerankiko Emmanuel we ati “Rwose naragerageje kuko ubundi mpingira abandi cyangwa ngatwara imizigo. Mbere nakodeshaga aho nabaga; nyuma nza kubura ubushobozi; nibwo rero nubakaga aka kazu ngo tuve mu bukode; ubu kose kantwaye 50000Frw. Imibereho mibi rero yo twarayakiriye nta bushobozi dufite. Iyo imvura iguye iratunyagira; imbeho nayo nijoro ni uko.â€
Ku kibazo cy’ubuzima bw’abana; uyu mugabo yasubije agira ati “Kuko nta mituwele kandi nta bushobozi bundi dufite; aba bana tubasabikira umuravumba n’umubirizi nibyo banywa iyo barwaye. Si ngibiriya se? Nta kindi twakora; none se ubu urabona nahingira Magana arindwi (700Frw) nkabonamo ibitunga urugo na mituwele y’abantu bane!? Bwaki ibamereye nabi; none se twagira dute?â€
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Muremure uyu muryango ubarizwamo; Valentin Rutarindwa yavuze ko atunguwe no kumva ko mu Kagari ayobora harimo abana barwaye bwaki. Ati “Ntitwari tubizi ariko turabihagurukira.â€
Nyamara, umuyobozi w’umudugudu wa Gatobotobo; Muhigirwa Charles we azi ko icyo kibazo gihari; ati “Uwo muryango ubayeho nabi rwose; ariko ku kigo nderabuzima haje ibiryo byo gufashisha abana bafite imirire mibi.â€
Uwo muryango usaba ko byibuze wabona abagiraneza bo gukamira abo bana b’impanga kuko bakomeje kuzahara; bati “Byaba byiza wenda natwe baduhaye inka muri Girinka.â€
https://inyenyerinews.info/amahanga-2/mu-karere-ka-gasabo-haracyagaragara-bwaki/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/03/Umuryango-wa-Emmanuel-na-Gratia.jpg?fit=400%2C300&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/03/Umuryango-wa-Emmanuel-na-Gratia.jpg?resize=110%2C110&ssl=1WORLDMu mudugudu wa Gatobotobo; akagali ka Muremure; umurenge wa Nduba; Akarere ka Gasabo; hari umuryango ukennye cyane aho abawugize baba mu nzu ya metero 2 kuri 3; abagize uyu muryango bakavuga ko imibereho mibi babayemo yanagize ingaruka ku bana babiri b’impanga bafite kuko bibasiwe na bwaki. Nyina w’abo bana; Mwiseneza...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS