Police yataye muri yombi umukobwa utatangajwe amazina ukekwaho kuba kuri iki cyumweru nijoro yarabyaye umwana akamuta aho bashyira ibishingwe, uyu mukobwa yari umunyeshuri mu mwaka wa mbere mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha uburezi ryahoze ryitwa KIE.

Aha ni ku mashuri y'iki kigo cyahoze cyitwa KIE

Aha ni ku mashuri y’iki kigo cyahoze cyitwa KIE

Uyu mukobwa abanyeshuri bigana babwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iy’inkuru ko yabyaye uyu mwana ku cyumweru nijoro, nta makuru afatika y’aho yamubyariye.

Nyuma y’uko abakozi b’isuku batoraguye aka kana mu kimoteri cy’imyanda, batabaje maze uyu mwana ajyanwa mu bitaro bya Kibagabaga ariko yari yamaze gushiramo umwuka.

Uyu mukobwa yatawe muri yombi kuri uyu wa 17 Gashyantare mu gitondo muri gare ya Nyabugogo aho ngo yageragezaga kwerekaza ahantu hataramenyekana.

Yahise ajyanwa ku bitaro bya Kibagabaga aho uruhinja rwe rwitabye Imana ruri, kugirango uyu mukobwa nawe babanze kumuvura.

Kubyara umwana ukamujugunya ni icyaha gihanirwa n’amategeko y’u Rwanda.