M23 yavuye mu biganiro bya Kampala
Itsinda ryari rihagarariye M23 mu biganira bya Kampala kuwa 25 Mata 2013 ryavuyeyo, ariko risiga rivuze ko niba bifuza ko ibiganiro bigenda neza bazagaruka.
Muri ibi biganiro byatangiye mu kwezi kwa mbere i Kampala, byabaye ibyo guterana amagambo hagati ya ‘delegation’ ya Kinshasa n’iya M23 kuko ibyagezweho ngo ari bicye muri ibi biganiro.
Hashize iminsi izo ‘Delegations’ zombi zatujwe muri hoteli zitegeranye na gato i Kampala zidahura, buri ruhande rutegura ingingo zarwo bategereje rendez-vous yo guhura bahabwa n’umuhuza mu biganiro, ariko ngo badaheruka kubona.
Muri uwo mwuka, M23 niyo ya mbere ibivuyemo abayihagarariye bakitahira muri Congo. Abayobozi bagera ku 10 bayo bisubiriye i Bunagana ahafatwa nk’ikicaro cya Politiki cya M23 mu mujyi uhana imbibe na Uganda muri DRC.
Mu cyumweru gishize Col Jean Marie Vianey Kazarama yari yanditse ku rubuga nkusanyambaga ati “Mazungumuzo Kampala haiendelee Muzuri. Inaoneka kama kabila iko natu zubaza akisubiri watanzania na wa SUDAF kufika. Anajidanganya. Hata wafike hawata weza kitu. Wanakuja kujikiliya ku pesa ya UNâ€
Muri M23 ubu ngo ikiyiraje ishinga ni ukumvikana hagati yabo ku bashaka guhanga n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, ubu ziri kwisuganyiriza muri Goma, ndetse n’abifuza ko byakemuka nta ntambara y’amasasu ibaye.
M23 yatangaje ko itaretse burundu ibiganiro, ariko ibivuyemo ngo bibanze bisubizwe ku murongo, ndetse yasize abayihagarariye babiri i Kampala nk’indorerezi.
M23 ngo iri kwisuganya
Abagize sosiyete sivire mu Ntara ya Kivu ya ruguru babwiye Radiookapi ko kuva kuwa 25 Mata ingabo za M23 ngo zamanutse zikajya mu duce twa Kanyamusengera hafi ya Mitshumbi, Kamambi na Kanyabayonga.
M23 kandi ngo yaba yitegura kohereza izindi ngabo zayo mu duce twa Lubero, Butembo na Beni nkuko bivugwa na Omar Kavota umuyobozi wungirije wa Sosiyete sivire muri Kivu ya Ruguru.
Ibi byose M23 ngo yaba iri kubikora kugirango izatungure cyangwa yo ntizatungurwe n’ibitero by’ingabo ziri kwegeranywa n’Umuryagno w’Abibumbye ziturutse muri Tanzania na Africa y’Epfo ngo zize zirwanye imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo na M23 irimo, nk’umuti bavugutiye ikibazo cy’ako karere.
RFI
https://inyenyerinews.info/amahanga-2/m23-yavuye-mu-biganiro-bya-kampala/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/04/delegation.jpg?fit=398%2C263&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/04/delegation.jpg?resize=110%2C110&ssl=1WORLDItsinda ryari rihagarariye M23 mu biganira bya Kampala kuwa 25 Mata 2013 ryavuyeyo, ariko risiga rivuze ko niba bifuza ko ibiganiro bigenda neza bazagaruka.  Muri ibi biganiro byatangiye mu kwezi kwa mbere i Kampala, byabaye ibyo guterana amagambo hagati ya ‘delegation’ ya Kinshasa n’iya M23 kuko ibyagezweho ngo ari bicye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS