M.Mukantabana yasabiwe gusimbura J.Kimonyo muri ambasade y’u Rwanda i Washington
Inama y’abaministre yateranye kuri uyu wa 21 Werurwe iyobowe na Ministre w’Intebe mu myanzuro yafashe, yasabiye Professor  Mukantabana Matilde gusimbura Ambasaderi Engeneer James Kimonyo wari uhagarariye u Rwanda i Washington
James Kimonyo yari ahagarariye u Rwanda muri Amerika kuva muri Gicurasi 2007, naho Mukantabana Matilde wasabiwe n’Inama y’Abaministre kumusimbura ni umunyarwandakazi uba muri Leta z’Unze ubumwe za Amerika aho yigisha.
Uyu mugore akaba muri iki gihugu akunze gutumirwa mu nama nk’umuyobozi wa “Friends of Rwanda Association†yo muri Amerika, aho yavugaga uburyo igihugu cye kiri guhangana n’ingaruka za Jenocide n’uko kiri kwiteza imbere.
Yavukiye mu Rwanda anahiga amashuri mato, yiga Kaminuza i Burundi ajya kuminuriza birenzeho muri Amerika. Ubu yari umwarimu w’amateka muri Cosumnes River College i Sacramento muri Leta ya California mu Ishami rya “Communication Studies†no muri Los Rios Community College District i Sacramento.
Uyu mudamu akaba ari umufasha wa nyakwigendera Professor Kimenyi Alexandre.
Inzu Amabsade y’u Rwanda i Washington ikoreramo kuva mu 1950
Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama yari iyobowe na Ministre w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi ni iyi:
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya mbere (01) Werurwe 2013, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Ibihugu izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2016 igeze, ishyiraho itsinda riyobowe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ryo kwihutisha ibitarakorwa kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko inshingano yo kureberera amashuri y’abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza (Rwamagana, Kibungo, Nyagatare,Byumba na Kabgayi) iva muri Minisiteri y’Ubuzima ikajya muri Minisiteri y’Uburezi.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 06 Werurwe hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itatu n’icyenda z’amadetesi (39.000.000 DTS) agenewe umushinga ugamije ikwirakwiza ry’amashanyarazi n’iterambere rusange ry’Urwego rw’Ingufu mu Rwanda;
- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano no H837-RW, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 19 Werurwe 2013 hagati ya Repubulika y’u Rwanda na n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’impano ingana na miliyoni mirongo itatu n’ebyiri n’ibihumbi magana atanu z’amadetesi (32 500 000 DTS) agenewe gushyigikira gahunda yo kurengera abatishoboye, Icyiciro cya II;
- Umushinga w’Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere y’ibigo by’ubuvuzi mu Rwanda.
5. Inama y’Abaminisitiri yasabiye Madamu MUKANTABANA Mathilde guhagarira u Rwanda i Washington USA, ku rwego rwa Ambasaderi.
6. Mu bindi
a) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
- Ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hashyizweho ikigo gishinzwe gutera inkunga ibihugu kugira ngo bibashe guhangana n’ibiza. U Rwanda rwatorewe kuba mu nama y’ubuyobozi y’icyo kigo ruhagarariye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. Inama ya mbere y’abagize inama y’ubuyobozi y’icyo kigo izabera i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 24 Mata 2013;
- Mu Ukwakira 2013 mu Rwanda hazateranira Inama Mpuzamahanga Ngarukamwaka iziga ku bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi. Iyo nama izitabirwa n‘ abanyapolitiki, abikorera, abashoramari, abashakashatsi, imiryango mpuzamahanga n’imiryango iharanira inyungu rusange. Uyu mwaka iyi nama irigutegurwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije n’Ikigo cy’Iburayi kigamije ubushakashatsi mu buhahirane n’iterambere rirambye muri Afurika (EMRC);
- Kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 8 Ugushyingo 2013 u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ku nsanganyamatsiko yo gushishikariza abahinzi kwifashisha ikoranabuhanga. Inama izitabirwa n‘abafatanyabikorwa bo mu nzego za Leta, iz’abikorera na sosiyete sivile, n’abifuza gushora imari mu ikoranabuhanga mu buhinzi aho bazibanda ku buvugizi, kugena politiki no kunoza imitangire ya serivisi mu rwego rw’ubuhinzi-bworozi.
b) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
- Ku itariki ya 19/03/2013 Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwemeje ku buryo budasubirwaho ko ibisasu byahanuye indege yari itwaye HABYARIMANA Juvenal byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe, icyi cyemezo kikaba gihagarika burundu imanza zose n’ibinyoma byakwirakwijwe kuri iryo hanurwa.
- Urukiko rw’Ikirenga wa Amerika rwanze kwakira ikirego cya Peter ERLINDER yari yareze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko yahanuye indege ya HABYARIMANA, kubera ko nta shingiro gifite.
Inama y’Abaminisitiri irashimira abantu bose babigizemo uruhare kugira ngo ukuri kumenyekane.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na
MUSONI Protais
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri