Kanombe – Urukiko rukuru rwa gisirikare rwahamije Lt Col Rugigana ibyaha byo kugambanira igihugu no gushaka guteza imvururu mu gihugu bityo rumukatira igifungo cy’imyaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda.

Lt. Col. Rugigana Ngabo mu rukiko kuri uyu wa gatatu ubwo yari agiye gusomerwa/photo D Rubangura

Mu isomwa ry’urubanza kuri uyu wa gatatu tariki 25 Rugigana Rugemangabo ntabwo yahamwe n’icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi buriho kiri mu byaha bitatu yari akurikiranyweho.

Ku ruhande rwa Rugigana Ngabo, umwunganizi we Me Butare Godfrey yahise atangaza ko bagiye kujuririra iki cyemezo mu rukiko rw’ikirenga ruri hejuru y’uru rukuru rwa gisirikare.

Ubushinjacyaha bwaregaga Lt Col Rugigana gufatanya na muru we Kayumba Nyamwasa, uri mu buhungiro muri Africa y’epfo, gushaka kugumura abaturage banyuze mu bavugwa ko batishimye, abademobu (demobilés), abimuwe mu ishyamba rya gishwati, abasirikare batahawe amapeti ngo kandi bari bayakwiye mu kubakangurira kwigumura no guhirika ubutegetsi buriho.

Abatangabuhamya Ngabo Jules, Tuyisenge Jean Claude, Ndacogora Gakuba na Karinijabo Vianney bamushinjaga mu rubanza, uruhande rwa Rugigana Ngabo ruvuga ko atari abantu bo kwizerwa ndetse ibyo bavugaga nta kuri kubirimo.

Me Butare yavuze ko bafite impungenge zo kuba Rugigana ari gukurikiranwaho ibyaha kubera mukuru we Kayumba Nyamwasa kandi icyaha ari gatozi.

Kuva mu kwezi kwa munani 2010 Lt Col Rugigana Ngabo akaba yari afunzwe akurikiranyweho biriya byaha. Ni umusirikare wakoraga muri Engineering Regiment mu gisirikare cy’u Rwanda, akaba n’umubyeyi w’abana bane.

v

Me Butare Godfrey wunganira Lt. Col. Rugigana mbere gato y’isomwa ry’urubanza.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/07/Lt.-Col.-Rugigana-Ngabo.jpg?fit=531%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/07/Lt.-Col.-Rugigana-Ngabo.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDKanombe – Urukiko rukuru rwa gisirikare rwahamije Lt Col Rugigana ibyaha byo kugambanira igihugu no gushaka guteza imvururu mu gihugu bityo rumukatira igifungo cy’imyaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda. Lt. Col. Rugigana Ngabo mu rukiko kuri uyu wa gatatu ubwo yari agiye gusomerwa/photo D Rubangura Mu isomwa ry’urubanza kuri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE