Leta ya Congo Kinshasa irashinja igihugu cya Uganda gufasha uwari umuyobozi wa M23, ishami rya gisirikare kongera kwisuganya we n’ingabo ze, igikorwa kikaba kiri kubera muri Kasese.

Amakuru aturuka kuri umwe mu ntumwa zari mu biganiro i Kampala akaba avuga ko Sultani Makenga yaba yerekeza Kasese ho mu gihugu cya uganda kuwa Gatatu aherekejwe na bamwe mu ngabo z’igihugu (UPDF), mu rwego rwo kongera kwisuganya kw’umutwe wa M23.

Nyuma y’uko isinywa ry’amasezerano ritagezweho kandi, Congo Kinshasa ikaba yaravuze ko Uganda yaba ifite inyungu mu mutwe wa M23 .

Aha umuvugizi wa Leta ya Kinshasa , Lambert Mende yagize ati :’’Uganda irasa n’aho ishyigikiye intambara, ifite inyungu ikura kuri M23, guverinoma yacu ntiyagombaga gusinyana amasezerano n’umutwe wacitsemo ibice nyuma yo gustindwa urugamba’’.

Leta ya Uganda ikaba yemera ko hari inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ziri muri iki gihugu aho ngo yakabaye isaba imbabazi Congo kuko itubahirije amasezerano y’ Addis Abeba ndetse ikanabashyikiriza leta ya Kinshasa kugirango habeho kubasubiza mu buzima busanzwe cyangwa kubashyira mu ngabo z’igihugu.

Abarenga 300 mu bahoze ari inyeshyamba mu mutwe wa M23 bakaba barishyikirije leta ya Congo Kinshasa abandi bagera ku 150 bakijyana muri Monusco.

Source : DiasCongo.com