Kigali : Lokodifensi bakubitwa n’abacururiza mu muhanda
Abacuruzi b’imyenda yo mu ntoki basigaye bafite amayeri yo gucuruza banicungira umutekano umunsi wose, aho bahungira muri Ruhurura ndende iri i Nyabugogo imbere ya Gare, bakamenesha ba lokodifensi bashinzwe umutekano baba bahanganye na bo bashaka kubaka ibyabo, bakarwaniramo.
Mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, Bamwe mu basore bacuruza inkweto mu ntoki, imyenda n’ibindi bikoresho byiganjemo ibya Elegitoronike, iyo bagiye gufatwa n’abashinzwe kubamenesha kuko ubu bucuruzi butemewe n’amategeko, abenshi birukanka intatane rimwe na rimwe bagafatwa, abandi bakiruka berekeza muri Ruhurura ya Nyabugogo ihora itembamo amazi y’umwanda.
Aba basore b’abacuruzi bahungira muri Ruhurura, baba bashaka ko aba bashinzwe umutekano babasangamo bakabakubitiramo, bashaka no kubaroha muri aya mazi dore ko usanga banatukana.
Claude w’imyaka 23 ukunze gucuruza amakoboyi, atangaza ko nta mikino baba bafite, agira ati “Iyo baje turimo gushabikira hano kuri Kaburimo, duhungira muri Ruhurura, bakaza bashaka kudukurikira ariko kuko bazi ko nta mikino tuba dufite.â€
IGIHE yabajije ucuruza inkweto mu ntoki nawe usanzwe akora atya, agira ati “Hari Lokodifensi wiyemeye araza aradukurikira, Rukara (izina ry’umwe mu bacuruza) amujugunyamo. Kuva ubwo sindabona undi kuko bose baratwirukankana twamara gusimbukiramo bakaguma hejuru. Erega bajye bamenya ko nta n’umwe uba yaje hano gukina kuko twavuye mu byaro tutahanga.†Akomeza avuga ko uwabasangamo bamukubita.