Kagame ni baringa intwari zaratabarutse
 FPR yahindutse baringa. Hari bamwe bashobora kuba badafite ibisobanuro bihagije none reka tubibagezeho. Mu by’ukuri nta kindi FPR yazize kitari ugusubiranamo kw’abayitangije n’imyitwarire yabo ku rugamba barwanye no mu gihugu bamaze gufata ubutegetsi.
Urupfu rw’amayobera rwa Géneral Major Fred Gisa Rwigema
Général Fred Rwigema ni we watangije urugamba rwo kubohoza igihugu. Ni we ubwe wari waregereye abahutu nka Col Kanyarengwe Alexis na Pasteur Bizimungu, ndetse yari yararangije no kumvikana na bamwe mu bakuru b’ingabo za Habyarimana ku buryo iyo ataza gupfa mu buryo butunguranye kandi budasobanutse, hari harateganijwe igabana ry’ubutegetsi hagati y’abanyarwanda bari baturutse hanze n’abo bari basanze mu gihugu.
Général Major Fred Rwigema mwumva yari afite igikundiro gitangaje, akarangwa n’imico myiza kandi akakirana bose urugwiro ruhebuje. Abagande bose bakundaga uyu mugabo ku buryo iyo babaga bamurabutswe, bamukomeraga amashyi y’urufaya kandi avuye ku mutima batayobewe ko ari umunyarwanda w’impunzi, ureke amashyi y’amahatirano abanyarwanda bajya bakomera Kagame ka Rutagambwa.
 Général Major Fred Rwigema yakundaga umupira w’amaguru
Iyo yabaga yinjiye muri stade y’umupira ya Nakivubu, Fred Rwigema yakirwaga n’amashyi menshi cyane y’abagande n’abanyarwanda. Fred iyo aza kugera mu Rwanda yajyaga guherekezwa n’abagande benshi bamukundaga, akakirwa n’abanyarwanda b’amoko yose kubera ingeso nziza zamurangaga. Général Major Habyarimana Yuvenali wahoze ari Perezida w’u Rwanda iyo na we adapfa mu buryo budasobanutse, na Fred Rwigema akabaho, nta gushidikanya rwose bajyaga kumvikana hatagombye kumeneka amaraso menshi y’abanyarwanda. Fred Rwigema yari yategetse ingabo ze kwitwara neza ku rugamba kandi yifuzaga imishyikirano kuko yirindaga ko hameneka amaraso menshi atari ngombwa.
Mbere yo gutera, Fred Rwigema yagiye kureba Uwami Kigeli V i Nayirobi ateganya kuzamucyura nk’Umwami w’u Rwanda
 Umwami yamubwiye ko gutera igihugu cyawe atari byiza, amusaba kuzagaruka bakongera kubiganiraho. Umwami yatinyaga ko hameneka amaraso menshi y’abana b’u Rwanda kandi ari bo yashakaga kurengera. Fred Rwigema yarinze atera batongeye kubonana kubera ko yateye atunguwe bitewe ahanini na bamwe mu ngabo ze bamurwanyaga kandi bakaba baratanguranwaga gutera ari na ko bemeza ko bazafata igihugu mu minsi itarenze itandatu. Mwibuke ko Fred Rwigema yishwe ku munsi wa kabili w’igitero, hanyuma FPR igapfusha abasirikare bageze ku bihumbi bitanu, abenshi baguye mu Kagera kubera gutatana nyuma y’urupfu rwa Général Major Fred Rwigema Umugaba w’ingabo.
 Maze Pawulo Kagame mwene Rutagambwa, aba atangije urwe rugamba
Kugira ngo Ingabo zemere kuyoborwa na Kagame byaragoranye cyane. Ariko Museveni na murumuna we Salim Saleh Akandwanaho babimufashamo, ahabwa ubuyobozi bw’ingabo atyo. Icyakora Kagame yatangiye yisasira bamwe mu bayobozi b’ingabo atizeraga ko bamwemera nuko abasigaye barayoboka kubera ubwoba.
Intare batinya Kayitare ntiyigeze yumvikana na Kagame ku buryo ingabo zose zari zibizi. Komanda Kayitare ni we wahoze ayobora umutwe w’ingabo zarindaga Fred Rwigema atarapfa. Urupfu rwa Kayitare na rwo rwabaye mo amayobera nubwo barwitiriye uburwayi. Benshi bazi ko ari Kagame wamwivuganye. Colonel Ndugute wayoboye urugamba nka Chef des opérations yarinze apfa atumvikanye na Kagame ka Rutagambwa.
Tugarutse ku rupfu rwa Fred Rwigema, turabamensyesha ko Col Kanyarengwe Alexis yacitse intege ahitamo kwisubirira muri Tanzaniya aho yari yarahungiye. Mzee Kanyarengwe yagaruwe n’Inyumba Aloyiziya wagiye kumureba muri Tanzaniya bakamarana icyumweru cyose amuhendahenda, agusha umusaza neza, aramwurura nuko yemera kugaruka bamugira Umuyobozi mukuru(Chairman)Â wa FPR-Inkotanyi kugeza acyuye abanyarwanda.
Pasteur Bizimungu n’abandi bari kumwe na bo bacitse intege Fred Rwigema amaze kwicwa ku buryo Mazimpaka Patrick yagize uruhare rukomeye mu kubahumuriza ngo bakomeze urugamba.
  Abahutu batagize uruhare mu bwicanyi baratotejwe biratinda
 Mu by’ukuri, benshi mu bahutu bariruhukije kimwe n’abatutsi babonye FPR itsinze intambara. Ariko ntibyatinze kuko abo bahutu bari baniteguye kwerekana no gushinja abicanyi ngo bakanirwe urubakwiye baba baratotejwe, bakurwa mu byabo, bakurwa ku kazi, bamburwa imitungo yabo, barafungwa, abenshi bagwa mu magereza bazira imitungo yabo , cyane cyane abari bafite amazu mu migi nka Kigali cyangwa bakaba bafite amafaranga menshi mu mu banki.
 Abatutsi barokotse itsembabwoko biswe interahamwe
Abishongozi n’abashinyaguzi bamaze gusinda intsinzi batinyuka kubaza abacitse ku icumu impamvu batapfuye ndetse ntibanatinye kubabwira ko abatutsi nyabo bashize naho ngo abasigaye bakaba ari abakoranaga n’interahamwe.
FPR imaze gutsinda intambara, abakuru bayo bihutiye gufata imyanya y’ubutegetsi
 FPR imaze gufata ubutegetsi, icyahoze ari Umuryango cyarazimye kuko abari ku isonga bose bahise bashyirwa mu myanya y’ubutegetsi noneho abanyamuryango basanzwe barimo n’abenshi mu bari abakada(cadres) barandagara. Mu bayobozi bagiye mu butegetsi twavuga nka Alexis Kanyarengwe wabaye Minisitiri w’intebe wungirije ayobora na Minisiteri y’abakozi ba Leta kandi agakomeza kuba Chairman, Pasteur Bizimungu wagizwe Perezida wa Repubulika, Pawulo Kagame wigize Visi-Perezida wa Repubulika akaba na Minisitiri w’Ingabo, Patrick Mazimpaka wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko kandi agakomeza kuba Visi-Perezida wa FPR, Yakobo Bihozagara wagizwe Minisitiri wo gusana ibyangiritse(Réhabilitation), Aloyiziya Inyumba wabaye Minisitiri w’iterambere ry’abari n’abategarugori, Seth Sendashonga wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Rose Kabuye wahawe kuyobora Umujyi wa Kigali, Diyonizi Polisi wabaye ambassadeur mu Bubiligi, Tito Rutaremara wagizwe Depite n’abandi. Nguko uko FPR-Inkotanyi yahoze yitwa Umuryango yahindutse balinga iharirwa Théogène Rudasingwa na we mu by’ukuri wakoraga nk’intumwa yihariye ya Kagame, Boss wa byose.
  Bamwe mu banyarwanda b’ibisambo bitwaje ko barokotse itsembabwoko maze batiza umurindi Kagame n’agatsiko ke.
 Ingero twabaha ni nka Piyo Mugabo n’umugore we binjijwe mu kirambi kwa Kagame ka Rutagambwa babikesha kugambanira benshi mu bo bari barasangiye akababaro, Polycarpe Gatete wagororewe kugabira imyanya abo ashaka kubera ubutoni bukomeye kuri Kagame, Théoneste Mutsindashyaka umwe mu byegera bya Kagame na nubu ukica agakiza n’abacuruzi benshi tutiriwe tuvuga amazina kuko bazwi bihagije.
Ibyatumye FPR-Inkotanyi ihinduka FPR-balinga ni byinshi cyane ntitwabirondora ngo tubirangize. Tuzagenda tubigarukaho mu nyandiko zacu zo mu minsi iri imbere kandi na mwe mwese mukunda igihugu mushobora kutwunganira.
Nimuhaguruke mwese duterane inkunga twubake igihugu kibereye abanyarwanda bose. Bahutu mutagize uruhare mu bwicanyi kandi ni mwe benshi, nimuhaguruke dufatanye, turwanire uburenganzira bwacu twese nk’abanyarwanda. Batutsi mukunda igihugu, nimwitandukanye n’agatsiko k’abicanyi kari ku butegetsi maze muhaguruke twibohoze dufatanije n’abahutu n’abatwa b’inyangamugayo, dutsinde ingoma y’abicanyi n’ibisahiranda iyobowe na Pawulo Kagame
Rwema Francis Ikigali
https://inyenyerinews.info/amahanga-2/kagame-ni-baringa-intwari-zaratabarutse/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/02/5734_106609228436_632913436_2279919_6460931_s.jpg?fit=125%2C130&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/02/5734_106609228436_632913436_2279919_6460931_s.jpg?resize=110%2C110&ssl=1WORLD  FPR yahindutse baringa. Hari bamwe bashobora kuba badafite ibisobanuro bihagije none reka tubibagezeho. Mu by'ukuri nta kindi FPR yazize kitari ugusubiranamo kw'abayitangije n'imyitwarire yabo ku rugamba barwanye no mu gihugu bamaze gufata ubutegetsi. Urupfu rw'amayobera rwa Géneral Major Fred Gisa Rwigema Général Fred Rwigema ni we watangije urugamba rwo kubohoza igihugu....Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Rwema Francis,ngirango FPR ntayo uzi Fred Rwigema ntawe uzi kuko FPR s’umuntu n’umuryango ubu ikaba yarabaye ishyaka,mbese ko utatubwiye uwishye Rwigema kandi Kagame atarahari none ubwawe ukabeshya abasilikare bagera ku bihumbi bitanu,mbega umugabo wigicucu utazi ibyo avuga,wanyibukike ibyo radio rwanda na propaganda Havyarimana n’abari be bavugaga bahumbambye inyenzi magana abiri cyangwa magana atatu buri munsi.Naho basilikare wavuze bapfuye bishwe na Kagame ntagihamya ufite,uretse nibwo ejo uzatubwira ko FPR itafashe igihugu ahubwo bayiteretse kubutegetsi,sha abantu babimbwa bakibagirwa vuba.Ndumva wahindutse umuvugizi wa bahutu by’umwihariko bari FPR no murisange abari mu Rwanda.Mbese ko wavuze abayobozi b’isambo batwaye imitungo y’abahutu,reka ntangirire kuri Gahima Gerard,imitungo yambuye abantu,ajya mu gereza nkuru ya 1930 gusinyisha abagenocidaire imitungo,myinshi akayigura kumafaranga make,akakabwa Rudasingwa Theogene,niki yamariye abanyarwanda ari secretaire general wa FPR agasuzuguro n’imyirato gusa.Naru mu cadre(kada)icyo gihe nakoraga muri minijust,bombi abo bagabo ntabazi.Francis nabandi batekereza nkawe,ni mureke amatiku yanyu maze twubake ikiraya gihugu kuko kirakeneye buri munyarwanda kandi umunyeko igihugu atari cya Kagame ari n’umuyobozi wacyo kandi izo ngengera yaraziyoboye kurugamba kugeza batsinze.
wowe ubaza ngo Fred apfa Kagame ntiyarahari, none se Kayumba arasirwa South africa Kagame yarahari ra? Sendashonga na RIzinde barasirwa Kenya yarahari Rutayisire arasirwa Congo yarahari?… wabuzwa nkiki kuba inkomamashyi ko wunva wari umucader, none se ubu uriki ra uruzi iyo uba ubu uri ministre waba ucinyira inkoro ukuri! naho ibyo gisiniza kagame byo rwose nushaka ubyishe amavi icyo nzi cyo nuko ntagahora gahane hari igihe byose bizasobanuka.
mubyukuri serge uje ubanza usome kandi utekereze kandi ukoreisesengura hanyuma ubone kuvuga ubusa,wowe ntabwo uzi yuko kagame perezida ko ariwe watanze amabwiriza yokwica rwigema kuko iyo ukurikiriranye documentary film ivuga uburyo ubutwari bwa rwigema hamwe nokubohoza igihugu we kagame yarivugiye ko urupfu rwa rwigema yararuzi kandi ko yabyiyumvagamwo ko yapfuye ko yari yatanze mission yo kumurasa nawe ngo ngwiki rero bajyaga bashindikanya urupfu rwa rwigyema ni kagame wamwishe
hahahha very funny
kagame nabajura be baratwishe icyangugu imirima yacu bayitunyaze abanyarwanda tugomba gufungura amaso kuberako abajura babaye benshyi so lets stand up against kagame and his thieves crew. abanyarwanda tugomba gukora hamwe duhagarike kagame kwiba hamwe nabantube so lets unite against kagame and thank you INYENYERI for these news keep on posting we will be reading and follow you as usual bless.
Njyewe mbona iyi ngingo ya 171 al2 CPP istsanuobe kuko igaragaza ko arrestation immediate yasabiwe ku rwego rw’ubujurire: Iyo ukurikiranyweho icyaha aburana adafunze, agakatirwa igihano cy’igifungo, aguma kuburana adafunze iyo yajuririye icyo cyemezo. Nyamara ashobora gufatwa agafungwa batitaye ku minsi umuntu yakatiwe, niba habonetse impamvu zikomeye kandi zidasanzwe, zikagaragarizwa urukiko rwajuririwe. Naho kurwego rwa mbere ntacyo amategeko yacu abiteganyaho, ahubwo numva hagomba kwifashishwa ibivugwa n’abahanga mu mategeko, Urugero natanga ni nka HANRI-D.BOSLY, DAMIEN VANDERMEERSCH bavuga ko : ab Lorsque la juridiction condamne le pre9venu ou l’accuse9 comparaissant libre e0 un emprisonnement principal d’un an ou e0 une peine plus grave, sans sursis, elle peut ordonner son arrestation imme9diate s’il y a lieu de craindre qu’il ne tente de se soustraire e0 l’exe9cution de la peine bb (reba HANRI-D.BOSLY, DAMIEN VANDERMEERSCH, Droit de la Proce9dure Pe9nale, La charte, 2e e9dition, 2001, p.706). Naho kubirebana na ziriya mpamvu zikomeye kandi zidasanzwe ntekereza ko ari Ubushinjacyaha buzazigaragariza Urukiko rwajuririwe, narwo rugasuzuma niba koko zikomeye kandi zidasanzwe.
Niko sha Serge wa mushumba we gutukana nibyo wakurikiye mu ishuli aho kwiga ubumenyi wiga ubushizi bw’isoni . Ushobora kumbwira italiki n’umunsi n’umwaka FPR yatsindiyeho urugamba yali yarashoje ? Watinyuka ukavuga uti ninde wateretse FPR k’ubutegetsi ? dore igisubizo dore ko muhonda ibigambo mutanazi na hisoire y’u Rwanda .
FPR yahawe ubutegetsi n’umunyamerica witwa Clinton ushobora kuba umwibuka ahali yali President wa America .
Mwebwe Inkotanyi mwali mufite mbaraga ki zo gutsinda urugamba rwali ruyobowe n’umungaba w’ingabo w’Inzirabwoba .Ese mwaba mwarafashe abasilikali bangahe bamwe bitwa les prisonniers de geure wa munyarwanda we mwagiye mwiga no kwandika no kumenya amateka
All Rwandans, standup to fight aman (Dangerous Kagome) who has ever sice, killed, Touched, Excuted, Jailed & made our brothers, sisters, fathers, mothers, uncles, relatives, children nabandi bamoko utandukanye being refugees
why should he keep on killing us & why we not capture him alive 2day now & put him behind bars & watch him being sentenced for millions of cases he commited against the pple he was supposed to protect.
we have to capture him now to stop him killing us. a man who knows only to kill those who think different. we can never have agreat nation without different minds. kagome wants only his mind.
Rwanda is not his country, its our country. ntabwo urwanda arigihugu sekuru yamuraze agomba kubimenya ntampanvu rero abanyarwanda batazamuhagartika kubayoborana ubuswa, ubugome nibindi bibi bya kagome. kagome we abo wishe bose tazabakubaza kandi uzabavuga ujye ubasubiramo incuro ijana. kagome we, urupfu rwiza
u1w142 I appreciate you sharing this article.Much thanks again.