Mugihe Perezida Kagame avugako ifatwa rya Gen. Karenzi Karake ryatewe n’abanyarwanda baba m’uBwongereza nka Rene Mugenzi  na  Noble Marara,  Kabarebe we aremeza ko arabantu bakoze genocide bagatsindwa mu Rwanda ibirindiro bakabyimurira ahandi.

Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe yavuze ko amahanga akomeje gukurikirana u Rwanda n’Abanyarwanda ashaka gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, kuko batsinzwe mu Rwanda ariko umugambi wabo bakawimurira ahandi.

Mu biganiro byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko kuri iki cyumweru, Gen. Kabarebe yavuze ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rugikomeje.

Yagize ati “Umunyarwanda wakwibeshya, ni uwakwibeshya ko kubohora igihugu ari uguhagarika Jenoside byarangiye burundu kuko nta ntambara yabyo ihari  Abatsinzwe hano bacura umugambi wa Jenoside banayikora, icyo bakoze ni ukwimuka gusa bagahunga, ibirindiro barabyimuye, ariko umugambi uracyakomeza.”

Yakomeje avuga ko abashaka gusubukura Jenoside, bakomeje kwisuganya kuko ngo uko batsindwa ariko bashaka indi migambi mishya.

Ati “Umugambi wa bariya bantu ntabwo bawutezukaho, uko batsindwa uko ariko kose, bajya ku kindi cyiciro.”

Ku ifatwa rya Gen. Karenzi Karake, Kabarebe yagize ati “rifatanye n’ibi byose. Ni nko kwihimura, ni nko kuvuga ngo twarababuze reka dufate uyu nguyu waje.”. Nonese Bwana Minisitiri, Marara nawe mwakoranye yakoze ryari Jenoside? Cyangwa uracitswe urashaka kuvuga abantu mwishe aho mwagiye munyura hose?

Nonese ari wowe na Kagame ubu uvugisha ukuri ninde? Uretseko mwese ntakuri mugira murahuzagurika gusa kubera guteshwa umutwe n’abanyanyarwanda mwishe hose haba mu Rwanda cyangwa muri Congo.

Ariko ibyo kuvugako muzatsinda abanyarwanda biyemeje kubarwanya ibyo ubusibuze mukabati aho ubikuye, wowe wananiwe nogufunguza muramu wawe Col. Mudenge  bafunze bamuziza amafuti yanyu, ngo muzatsinda abantu barwanira uburenganzira bwabo? Unva  Kabarebe arongera ati aho u Rwanda rugeze n’abakoze Jenoside baje mu Rwanda, rwabashyiraho urubanza bagafatwa, ariko ngo abazwi ntibajya baza mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko amahanga akomeje gushyigikira abakoze Jenoside ndetse ngo akaba ahangayikishijwe n’ubufasha yatanze ariko abo yafashije bakanga bagatsindwa .Ariko niba mutarafashwe n’imizimu y’abantu mwishe , ngirango mwarasaze, Kayumba, Rudasingwa, Marara, Robert Higiro, David Himbara, Rusagara, Tom Byabagamba, Karegeya mwivuganye abo nabo bose bakoze Jenoside?

Ntimwabanye musangira invungure, nonse ugeze ku migati na mayoneze, umaze kwibagirwa, ubutaha na Mudenge uzavugako yakoze Jenocide? Kuki Jenocide mwayigize iturufu?

Ahubwo mufite ivangura ribi cyane ryabokamye, umuntu wese wum’uhutu utavuga rumwe namwe mumuhimbira Jenocide, muzagende Bamporiki abakarabye aboze nomukanwa kuko invugo yanyu yuzuyemo ubuhezanguni. Nunviseko nawe wasubitse urugendo rwo kujya mu Budage kwivuza kubera impapuro zigufata, ubu abanyarwanda bari maso hose kandi biteguye kubavugiriza induru hose aho muzanyura. Mugire akazi keza.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSWORLDMugihe Perezida Kagame avugako ifatwa rya Gen. Karenzi Karake ryatewe n’abanyarwanda baba m’uBwongereza nka Rene Mugenzi  na  Noble Marara,  Kabarebe we aremeza ko arabantu bakoze genocide bagatsindwa mu Rwanda ibirindiro bakabyimurira ahandi. Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe yavuze ko amahanga akomeje gukurikirana u Rwanda n’Abanyarwanda ashaka gushyira mu bikorwa umugambi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE