IYO KUBESHYA BIHINDUTSE UMUSINGI WA LETA, AHAZAZA H’IGIHUGU HABA HABI CYANE

  • Maze igihe nkorera Leta kuko kuva muri 1994, nari muri bakeya bize kandi bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, tugitahuka tuvuye mu bihugu by’abaturanyi abenshi mu rungano ntabwo bari bashishikajwe no gukorera Leta, kuko bari bifitiye inyota nini yo gutunga ifaranga, iri naryo ryariho ku bwinshi bitewe n’imiryango mpuzamahanga yari yuzuye mu gihugu, kuburyo uwarufite amahirwe yo kumenya agafaransa gaciritse n’akongereza kakwambutsa umupaka, yari umwami byagera kubize kkaminuza nkatwe byo bikaba agahebuzo, kuko imyanya ikomeye yose kandi ifitanye isano no kwubaka igihugu nayikoreye, kimwe n’abandi natangiriye mu miryango mpuzamahanga kugeza ubwo numvaga maze gutura neza mugihugu, mfite aho kuba heza, umugore wanjye amaze kugira ubucuruzi bwe yigengaho kandi bwinjiza, niyemeza kuba umukozi wa Leta nubwo muriyo miryango nagiye nkora akazi ko kwongerera ubushobozi abakozi ba Leta, murumva ko ntari mushya mu bibazo byari byugarije igihugu, nkaba mbabazwa n’imbaraga zashyirwaga mu mahugurwa y’inzego zose ubu zisigaye zirutwa n’izicyo gihe.
    Ngarutse rero ku mikorere ya Leta y’Ubumwe iyobowe na Perezida Kagame, ni kenshi nagiye mbaganirira ku makosa atandukanye yagiye aranga iyi Leta ariko nkaba mbona aho kwikosora na nyuma yo kunengwa ahubwo igenda ikataza kugwa mu mutego ubwayo yagiye yitega, kuko kuva igihe Kagame afatiye ubutegetsi ku mugaragaro amaze kwirenza Pasteur Bizimungu, nyuma yo kumuharabika no kwumvisha abanyarwanda ko ari umugambanyi ndetse wuzuye ingengasi, abenshi mu batari bazi Kagame n’imikorere ye twarabishimye, turiruhutsa kuko twamubonaga nk’umucunguzi w’abatutsi w’u Rwanda, ugiye kuruvana mu matiku n’umwijima w’ivanguramoko waruranze kuva kera, ahanini dushingiye ku mvugo yagaragazaga ubushake bwo gusiba iby’amoko mu Rwanda, ariko icyo tutamenye n’uko twari twivanye amata mu kanwa, Bizimungu yari umuntu ushishikajwe no guca amanyanga mu Rwanda, ndetse wagiraga inyota yo kutihanganira abanyamafuti bose no gutinyuka kwitanduka na politiki (reba politiki muburyo ifatwa n’abanyarwanda=kubeshya, kuriganya no kujijisha, aho bavuga ibi kandi bashatse gusobanura biriya), ibintu rwose abenshi tukimushimira kugeza ubu, kuko na hahandi yabaga agomba kurenzaho no kujijisha we yabivugiraga aho, ubwo rero Kagame yiyimitse yitwikirije igikundiro yaragifite mu banyarwanda benshi batahutse biganjemo abatutsi, maze kuva ubwo dusezera icyitwa gukorera mu mucyo, twimika ubwiru, amatiku, munyangire, ubwicanyi, ubujura buhambaye kandi buteguwe neza, bwaba ubwiba ibya rubanda(BACAR, BCDI, Kwica abacuruzi, kubateza Rwanda Revenue…) cyangwa ibya Leta (aho bashyizeho guteza cyamunara ibya Leta, imashini za MINITRAPE zigatwarwa na Horizon itaziguze, MTN ihinduka iya Tristar kandi yarimo Leta muburyo butazwi, CSR igenda yibwa imigabane hirya no hino bikajya mu mufuka wa Kagame bwite, Imprimerie National ihabwa Tristar muburyo budasobanutse, Rwandatel, ibibanza bya Leta n’ibindi bigo byinshi n’imitungo bya Leta byahindutse ibya Kagame na RPF ayoboye amaze kuyimeneshamo abayiruhiye bose).
    Kugirango bagere kuribyo byose rero bakomeje kwubaka umusingi ukomeye Leta yagombaga gushingiraho, mugihe ibindi bihugu byubakira ku NZEGO ZIKOMEYE n’ITEGEKO NSHINGA RIHA UBWISANZURE INZEGO N’ABATURAGE aho gukomeza abategetsi, u Rwanda rwo rwahisemo kwubakira ku KINYOMA, iki kikaba cyaragiye gihindurirwa amazina bitewe n’uko cyagendaga gihinduka kandi gitezwa imbere, aho byatangiye byitwa IGIPINDI, kiramenyekana, kiramamazwa, kirimikwa cyane maze gihinduka umuco, maze basanga iryo zina ritakijyanye n’igihe, RPF irakibatiza gihinduka GUTEKINIKA, mbese batesha agaciro imirimo y’ubukorikori yarizwi nka tekiniki, kuburyo ubu gutekinika bisigaye bifite inyito ebyiri aho iyumvikana vuba, ari iyo gupanga ibinyoma ukabisigiriza maze ukanabisakaza vuba mu bantu ntihagire n’umwe urabukwa cyangwa ngo abyamagane kuko uwibeshye akagaragaza ubwenge bwinshi yiha kwerekana ukuri bamuca umutwe cyangwa bakawumena, bityo akajyanwa ahacecekerwa aho azategereza izuka, iterabwoba, gucecekesha abantu, ubwicanyi, gufunga abantu byose byagiye bikorwa kugirango abantu bakunde bemere ibinyoma, kugeza ubwo bizahinduka umuco wabo, ndetse nkaba nnsigaye ngira ipfunwe ryo kwitwa umunyarwanda kuko amahanga amaze kutumenya ko turi babi cyane, ntitwizerwa, turabicanyi, tugira indimi ebyiri kandi tukaba indyarya, uburyarya ngo ni imwe mu ndangagaciro twitwaza aho tugiye hose, kuburyo iyo utazi kwiyumanganya no kuryarya abantu bagushidikanya bakaba batemera neza ko uri umunyarwanda, UWO NIWO MUCO WACU TWIMITSE?
    Ikinteye kwandika ibi ariko ni ijambo nkunda cyane muri Bibiliya, ijambo rivuga riti: “…bafite amatwi ntibumva, bagira amaso ntibabona…” iyo ngeze aha nibaza ko baba bashatse kuvuga abanyarwanda, bo bemera ibije byose nkaho baremwe bafite ubwenge buciriritse (ndeke kubwita buke), aho abantu bake b’abaswa buje UBUJIJI n’UBUGOME babashyiramo amafuti yose bakayamira nkaho batagira umutima. Nimwibaze aho tugana igihe mu Randa havugwa ubwicanyi buri munsi, ibikorwa by’urugomo bishinjwa Leta, hakavugwa umuco wo kudahana wabaye karande, hakavugwa amabi menshi… None tukaba tugeze igihe Leta idutegurira ibinyoma buri munsi natwe tukabyemera nka ya nyikirizo y’ubukirisitu ya AMINA! Nkubu ninde munyabwenge buke wemera amateshwa yashyizwe ahagaragara na Leta ku nkongi zimaze igihe zibasiye ikigo cy’ishuri rya Byimana, aho bashira isoni bagapapira ibiterasoni ngo mu nshuro eshatu icyo kigo gitwitswemo basanze bikorwa n’abanyeshuri 6 bafite imyaka hagati y’imyaka 14-16? Niba mutabasha gutahura IBINYOMA byoroshye nk’ibi mubona mugifite kwitwa abantu? Cyangwa mwahindutse inyamaswa muntu zitagitekereza neza kubera ibibazo muhoramo? Kuki mudatinyuka kubaza muti ESE ABO BANA NIBO BATWIKA KAMONYI, NIBO BATWIKA RUHANGO YOSE, ESE NIBO BATWITSE CADILLAC, BAGATWIKA DOWNTOWN, BAGATWIKA AMAZU HIRYA NO HINO MU RWANDA? ESE NIBA ABO BAFASHWE NYUMA Y’IPEREREZA, KUKI IZINDI NKONGI ZIDAKORWAHO IPEREREZA, KUKI ABICA ABANYARWANDA BURI MUNSI BADAFATWA? ESE GUTWIKA NO KWICA NIKIHE GIHABWA UBUREMERE KIGOMBA GUKURIKIRANWA? HARYA ABATEYE ABANYARWANDA B’INZIRAKARENGANE AMAGERENADE MURI KIGALI BAGAHITANA BYINSHI, BAGASIBA IMIRYANGO BURUNDU KU BANA TUZI BARI BARACITSE KW’ICUMU BASIGAYE ARI NYAKAMWE BO IBYABO BYARANGIYE GUTE? HARYA…????????????????????????!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Icyo KINYOMA KIRANYAGISHA, guhuza abana bari muricyo kigero, bagakora ibintu inshuro eshatu bataratahurwa, byerekana ko na maneko mukomeje kunyanyagizamo umutungo w’igihugu zibifitemo uruhare, ubwo rero mubavanye i Kami no muri ya mazu mwiciramo urubozo mubateye ubwoba mubategetse kwemera icyaha no kuzadohorerwa kuko “bakiri abana” ngo mukunde mutwemeze ko mushoboye? Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe, ibibazo byo ni byinshi Leta ngome ya Kagame itabasha gusobanura, kuko uburyo bitwara mu bibazo ubwabyo biberekana nk’ababitegura bakanabishyira mu bikorwa, AMATEKA AZABIBABAZA!
    Kanyarwanda.
Rwanda Flag
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/Rwanda-Flag.jpg?fit=275%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/Rwanda-Flag.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDMaze igihe nkorera Leta kuko kuva muri 1994, nari muri bakeya bize kandi bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, tugitahuka tuvuye mu bihugu by’abaturanyi abenshi mu rungano ntabwo bari bashishikajwe no gukorera Leta, kuko bari bifitiye inyota nini yo gutunga ifaranga, iri naryo ryariho ku bwinshi bitewe n’imiryango...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE

Related Posts

2022 in pictures…

2022 in pictures…

Noheli Nziza n’ umwaka mushya muhire.

Noheli Nziza n’ umwaka mushya muhire.

Sylvestre Nsengiyumva yasesenguye agasuzuguro twasuzuguye Secretary Blinken kukibazo cya Rusesabagina.

Sylvestre Nsengiyumva yasesenguye agasuzuguro twasuzuguye Secretary Blinken kukibazo cya Rusesabagina.

Sorry, comments are closed for this post