Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Kanama 2012 ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa hafi yíkibuga cyíndege cya Johannesburg muri Africa y’epfo, Bwana Frank Ntwali akaba n’uhagarariye by’agateganyo Ihuriro Nyarwanda RNC ku mugabane wa Africa yarusimbutse ubwo ababisha batatu kugeza ubu bataramenyekana neza bagerageje kumwivugana.

Bashoboye kumutera ibyuma inshuro zigeze ku munani ku bice bitandukanye by’umubiri,gusa Imana ikinga akaboko kugeza ubu akaba arwariye mu bitaro hano I Johannesburg.

Ihuriro nyarwanda mu rwego rwa Africa rirasaba abayoboke baryo kudakuka umutima kubera iki gikorwa kigayitse,ahubwo gukomeza guharanira ko ingamba n’imigambi biyemeje bigerwaho bidatinze.

Ihuriro Nyarwanda RNC rikaba ryizeye ko inzego zishinzwe umutekano zitazatinda kugaragaza abo babisha maze bagashyikirizwa ubucamanza.Amakuru yandi kuri ubu bugizi bwa nabi muzajya muyamenyeshwa uko iperereza rigenda riyatumenyesha.

Bikorewe I Johannesburg/South Africa.

RNC/AFRICA REGION SECRETARIAT

IN-CHARGE :MEDIA LIASON  

BM RWARINDA

22 Kanama 2012 

Ibinyamakuru bya leta ya kigali biratamayanjwa, Kuko ayamahano aje akurikira ibyanditswe mubinyamakuru byomu’rwanda kwitariki ya 21.08.12, Aho ibyo binyamakuru byemezaga ko ngo Frank Ntwali yagize uruhare mugufatisha abo leta y’urwanda yita  inzirakarengane. http://igihe.com/amakuru/muri-afurika/mu-rubanza-rw-abashinjwa-gushaka-guhitana-kayumba-muramu-we-arashyirwa-mu-majwi.html Leta ya kigali yishyura akayabo kamafaranga yokuburanira abo yohereje kwivugana Gen Kayumba Nyamwasa. Cyakora ayamakuru akaba arayokuyobya abanyarwanda kurubanza rurebana niraswa rya Gen Kayumba Nyamwasa, abanyarwanda barihanze ndetse nazaleta zamahanga babyisobanulira mukuri kwambaye ubusa.

Nta kimenyetso kerekana ko Frank Ntwali afite uruhare mu ifatwa ry’abaregwa

Amakuru ava mu rukiko i Johannesburg kubirebana  nurubanza rw’abashatse kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa imbere y’iwe, aravuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2012, Umucamanza uyoboye urwo rubanza yarwimuriye mu kandi gace k’umujyi wa Johannesburg kitwa Jeppestown, ariko ntabwo hatangajwe impamvu z’iyimurwa. Niho urubanza rwakomereje kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2012.
Urubanza rwakomeje uko bisanzwe habazwa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha 2. Batangiriye ku mupolisi Lt Nkosi akaba ariwe wataye muri yombi abaregwa 3 ndetse agakora n’inyandikomvugo. Mu gihe uwo mupolisi yasobanuraga ibiri muri iyo nyandikomvugo, abunganira abaregwa  (bivugwa ko bishyurwa na Leta y’u Rwanda kuko abo baregwa nta bushobozi bafite bwo kubirihira) bashatse kwemeza ko abaregwa bashyizwe ku ngoyi kugira ngo bavuge ibiri muri iyo nyandikomvugo. Ndetse  bashatse no gusaba ko habaho urubanza mu rundi rubanza kugira ngo hasuzumwe niba abaregwa batarashyizwe ku ngoyi. Ariko Umucamanza mukuru arabyanga, ndetse asaba ababuranira abaregwa kutagarura icyo kibazo cyangwa akabambura uburenganzira bwo kubaza umutangabuhamya (Lt Nkosi). Nyuma ababuranira abaregwa babuze icyo bongeraho, ubuhamya bw’uwo mupolisi wafashe abaregwa (Lt Nkosi) ndetse n’inyandikomvugo yakoze byakiriwe n’Umucamanza Mukuru avuga ko bifite ishingiro bishyirwa mu bindi bimenyetso simusiga byagiye bitangwa n’ubushinjacyaha.
Undi mutangabuhamya w’ubushinjacyaha wabajijwe  ni Colonel Baloyi akaba ariwe uyoboye Station ya Polisi ya Bramley, niwe wagiye gufata umwe mu baregwa witwa Richard Bacyisa, uwo mupolisi yatanze ubuhamya bwe vuba na vuba, arangije abunganira uwo uregwa wagiye gufatwa n’uwo mupolisi (Col Baloyi) ntacyo yabajije. N’uko inyandikomvugo y’uwo mupolisi nayo ihabwa umucamanza mukuru iremerwa mubimenyetso.
Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza n’uko ababuranira abaregwa bashatse kwerekana ko uwitwa Frank Ntwali  yaba yaragize uruhari mu ifatwa rya bamwe muri bo, ariko ari ubushinjacyaha, ari abatangabuhamya babihakanye ndetse n’Umucamanza Mukuru avuga ko nta shingiro bifite kuko ngo nta gihamya gihari kibigaragaza.
Twabibutsa ko abo baregwa bashakiwe ababunganira na Leta y’u Rwanda ikaba ibishyura akayabo. Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2012 i saa yine. Akaba aribwo abagizi banabi bari bamwivuganye hafi yikibuga kindege Johanesbourg, nonese Banyarwanda banyarwandakazi ibi twabyita ibiki namwe nimutubwire icyo mutekereza.

 .

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/08/Rwanda-National-Congress.jpg?fit=162%2C60&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/08/Rwanda-National-Congress.jpg?resize=110%2C60&ssl=1Placide KayitareWORLDKuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Kanama 2012 ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa hafi yíkibuga cyíndege cya Johannesburg muri Africa y’epfo, Bwana Frank Ntwali akaba n’uhagarariye by’agateganyo Ihuriro Nyarwanda RNC ku mugabane wa Africa yarusimbutse ubwo ababisha batatu kugeza ubu bataramenyekana neza bagerageje kumwivugana. Bashoboye kumutera ibyuma inshuro...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE