Ishyamba si ryeru hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo
Nyuma yaho Afurika y’Epfo yirukaniye abadipolomate batatu b’abanyarwanda, u Rwanda narwo rwihimuye rwirukana abadipolimate bicyo gihugu batandatu bakoraga muri ambassade i Kigali.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame
Nyuma y’inkuru twabagejejeeho ejo ko hari abadipolimate b’u Rwanda bakoraga muri ambassade y’u Rwanda mu gihugu cya Afurika y’Epfo, abirukanywe twamenye ko ari batatu (3) icyo gihugu kibashinja kuba badakora ibiri mu nshingano zabo ahubwo bagakora ubutasi. Babashinja kandi urupfu rwa Karegeya ndetse no kuba baragize uruhare mu gutegura igitero kwa Kayumba Nyamwasa.
Mukwihimura, u Rwanda narwo rwahise rwirukana abadipilomate batandatu (6) bakoraga muri ambassade ya Afurika y’Epfo i Kigali.
Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Mushikiwabo Louise, ngo abo badiplomate birukanywe bazize kudakora ibiri mu nshingano zabo, kandi icyo gihugu kikaba gicumbikiye abarwanya Leta y’u Rwanda.
Iyi bombori bombori iri hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, ije nyuma y’urupfu rwa Karegeya no gutera mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa mu minsi ishize.
Perezida wa Afurika y’epfo Jacob Zuma
Abasesengura politique muri Afurika, bahereye ku ijambo rya Mushikiwabo Louise, bavuga ko kuba kiriya gihugu gicumbikiye abarwanya Leta y’u Rwanda, ataribyo byatumye birukana abadilpomate kuko mu bihugu byinshi byo ku isi, hari abantu benshi babirimo barwanya Leta y’ u Rwanda kandi rukaba rutarirukanye abadiplomate babyo bakorera mu Rwanda.
Bakomeza bavuga ko kuba Afurika y’Epfo ifitanye ubucuti bukomeye n’igihugu cya Tanzaniya ndetse na Congo-Kinshasa, bishoboka ko ibyo bihugu bishobora gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kugera ku mugambi wabo.
JMV Ntaganira – imirasire.com