Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuvugura ingingo ya 101 n’ugufungura amarembo y’ikuzimu
Ntakabuza u Rwanda na Kagame binjiye mu mateka kuri uyu wa kabiri tariki 14 Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, ubwo wemeje icyifuzo kandi ikemezo cya Kagame cyo guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda kugirango perezida Kagame abashe gukomeza gutegeka u Rwanda.
Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ni wo wabaye uwambere gutorera no kwemeza ko ubusabe bwa Kagame ngo bufite ishingiro, Umutwe w’Abadepite nawo nyuma watoye wemeza ishingiro ry’ubusabe bwa Kagame.
Biteganyijwe ko nyuma y’uku kwemezwa n’imitwe yombi y’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda hazabaho kamarampaka Abanyarwanda bose bakabitorera. Ariko kamarampaka n’ikamara mafaranga n’igihe kuko impaka zarangiye kuko ntazari zemewe na RPF.
Ariko nkunko mbivuze ibirimo kuba i Burundi cyangwa ibyabaye mumajyaruguru y’ Africa, u Rwanda narwo rushobora k’ubutegekesha yombi. Ubwicanyi bwa Kagame, igitugu, none gutegeka ubuzima bwe bwose bufunguye imiryango y’ikuzimu kuburyo abanyarwanda bafite uburenganzira bwose kandi busesuye gukoresha uburyo bwose bwo kwamagana igitugu n’ubwicanyi burimo kubakorerwa na Kagame. Birabe ibyuya!
https://inyenyerinews.info/amahanga-2/inteko-ishinga-amategeko-yu-rwanda-kuvugura-ingingo-ya-101-nugufungura-amarembo-yikuzimu/AFRICAPOLITICSWORLDNtakabuza u Rwanda na Kagame binjiye mu mateka kuri uyu wa kabiri tariki 14 Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, ubwo wemeje icyifuzo kandi ikemezo cya Kagame cyo guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda kugirango perezida Kagame abashe gukomeza gutegeka u Rwanda. Inteko Ishinga Amategeko...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS