Kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2011, muri Kongo  niho habaye amatora y’umukuru w’igihugu, amatora u Rwanda  rutungwamo agatoki gukoresha abasirikari barwo guhatira ndetse birimo gushyiraho agahato  abaturage ba Kongo gutora Kabila umaze iminsi ufitanye umubano udanzwe na Perezida Kagame muri iki gihe.

Nk’uko amakuru atugeraho abivuga, abasirikari babanyarwanda nibo bahagaririye amatora muri Kivu y’amajyepfo n’amajyaruguru. Izo ngabo kandi zikaba zimereye nabi baturage babanyekongo babahatira gutora Kabila.

Ibyo byigaragaje cyane  muri Marasisi, ahitwa Ingungu, aho ingabo z’u Rwanda zakubitaga abaturage badashaka gutora Kabila, bikaba byakuruye imvururu hagati y’abasirikari bahatiraga abatuge gutorwa n’abatuge.

Ahitwa Nyabyondo, hafi y’umupaka wa Masisi na Walikale, Imahanga hafi y’ahitwa Kasopo, ntamatora yashoboye gukorwa kuko habereye imirwano hagati y’inyeshyamba zirerwanya  ubutegetsi bwa Kabila n’abasirikari ba Kabila bashyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda.

I Goma  Ingabo z’u Rwanda zigishije abakongomani uburyo amatora yibwa, indorerezi zasanze udusanduku turimo amajwi ya Kabila mu gitondo cyakare cyane  amatora ataratangira, ubu buryo kandi bukaba bwaravuzwe cyane mu matora yabaye mu Rwanda muri 2010, aho abibiye Kagame baraye bamutora, kuburyo indorerezi zahageze udusanduku twuzuye amajwi  ya Kagame.

Impamvu u Rwanda rugomba gushyigikira Kabila, ngo n’uko ariwe  bamaze kumvikana kumushyikira  akamufasha gutorwa nawe akamwemerera gukomeza gusahura ubukungu bwa Kongo, ari nako akomeza ngo akomeza kohereza  ingabo ze Kongo kuko ngo ahafitiye ubwoba ko aricyo gice gishobora gutorezwamo abantu bashobora gutera u Rwanda.

Ikindi kandi bumvikanye nk’uko amakuru dufite abivuga, ngo n’uko Kabila azakora ibishoboka byose agakomeza guhishira ibimenyetso by’ubwicanyi perezida Kagame ashinjwa ingaboze zakoreye muri Kongo, ibi kandi agomba kubishyiramo ingufu zihagije kuko abandi bakandida bahanganye na Kabila bose badatinya kugaragaza ko Kagame ari we wazambije Kongo, bityo akaba afite ubwoba bw’uko baramutse batowe bahita bamushyira hanze.

Ikindi cyavuzwe n’ishami rya Loni rishinzwe impunzi  (UNHCR) ,  nuko muri Kongo Brazzaville ngo hiteguwe ko hashobora kunjira impunzi zigera ku 3000 z’abakongomani batinya imvururu zishobora kuboneka mu matora nanyuma yaho.

Izi mpunzi kandi zikaba zikomeje no kwisuka mu gihugu cya Uganda aho abakongomani beshi batinya ko aya matora ashobora kuvukamo  ibibazo ndetse na nyuma yaho.
Tubibutse ko Ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Kongo mu kwezi kwa Gashyantare 2011, zinjiriga ziyoborenyije kuko zageraga muri Kongo zigahabwa imyenda y’ingabo za Kongo ( FARDC) nk’uko twakunze kubitangaza.

Zinjiye nyuma y’ibibihuha bivuga ko Gen Kayumba nabagenzi be, bafite ingabo muri Kongo,  nk’uko twabyanditse abasirikari b’u Rwanda batari bacye barahaguye abandi bahabera ibimuga, kuburyo iyo ugeze mu bitaro bya Kanombe ariho usobanukirwa neza ibibazo izo ngabo zahuye nabyo muri  Kongo kubera abasore beshi bahuzuye batakigira ingingo zabo kubera intambara ya Kongo.

Abantu beshi bakunze kubona ibyo bimuga  bakunze kubaza ahari imirwano mu Rwanda atuma abasirikari beshi baba ibimuga  ariko bikababera irujijo, ababyeyi babo babwirwa ko bagwa abandi bakabera ibimuga mu butumwa bw’akazi beshi,  bagahita bumva Darfur, ariko mubyukuri  ari muri Kongo.

Charles I

.