Ingabo za Afurika yunze ubumwe zibungabunga amahoro mu gihugu cya Somaliya(AMISOM)ku bufatanye n’ ingabo za kiriya gihugu(Somali National Army) zirigamba ko ubu zimaze kwigarurira imijyi ikomeye itanu yagenzurwaga n’ umutwe w’ iterabwoba wa Al Shabab.

Ibi bitero byagabwe ku mutwe w’ iterabwoba wa Al Shabab biri mu bufatanye bwatangijwe muri iyi minsi hagati y’ igisirikare cya Somaliya(SNA) n’ ingabo za Afurika zagiye gufasha Somaliya kugaruira amaho. Ibi bikaba byatangajwe na Ambassador Mahamat Saleh Annadif,intumwa y’ umuryango w’ ubumwe bwa Afurika muri Somaliya wanashimye cyane ubufatanye bw’ abaturage ba Somaliya yasabye gukomeza bagahamagarira abasore bajya gufasha Al Shabab kubireka, naho abagezemo bagasabwa kurambika intwaro hasi.


Izi ni zimwe mu ngabo za AMISOM

Ukwigarurira iyi mijyi kw’ izi ngabo kurafasha Guverinoma ya Somaliya gucungira abaturage umutekano no kurushaho kugenzura igice kinini cy’ igihugu dore ko uduce Al Shabab igenzura, abaturage baba barahagorewe aho baba barabaye imbohe z’ uyu mutwe w’ iterabwoba.


Umwe mu basirikare b’u Burundi bari muri AMISOM

Ibikorwa izi ngabo zakoze kandi zirabikesha kuba barahurijwe hamwe, aho gukora ibitandukanye ndetse n’ amahugurwa aherutse gutangwa n’ amashyirahamwe mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ ikiremwamuntu akaba yarahurije hamwe ingabo z’ igihugu za Somaliya ndetse akazihuza n’ iza AMISOM ari na byo byatanze uyu musaruro kandi bikaba bizakomeza.


Sam Kwizera-imirasire.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/updf_850931285.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/updf_850931285.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDIngabo za Afurika yunze ubumwe zibungabunga amahoro mu gihugu cya Somaliya(AMISOM)ku bufatanye n’ ingabo za kiriya gihugu(Somali National Army) zirigamba ko ubu zimaze kwigarurira imijyi ikomeye itanu yagenzurwaga n’ umutwe w’ iterabwoba wa Al Shabab. Ibi bitero byagabwe ku mutwe w’ iterabwoba wa Al Shabab biri mu bufatanye bwatangijwe muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE