Mu masaha y’ikigoroba cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mata 2014, nibwo ikirunga cya Nyamuragira cyatangiye kuruka cyerekeza mu gace ka Tongo.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko iki kirunga cyatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko ishobora kuruka mu minsi ya vuba.

Ni uku iki kirunga gitangiye kuruka kimeze muri aya masaha

Mu masaha y’uyu mugoroba taliki 13 Mata 2014 Ikirunga cya Nyamuragira kiri mu majyaruguru y’umujyi wa Goma mu ishyamba ry’ibirunga, nibwo cyatangiye kuruka.

Amakuru duhawe n’umuturage Gatare Andre uri I Mbugangali muri Rubavu aho areba neza aho iki kirunga giherereye, abwiye Imirasire.com ko ari kubona imyotsi myinshi ndetse no kuruka bitari cyane.

Yakomeje avuga ko iruka ry’iki kirunga nta mpungenge riteye cyane kuko kiri kuruka cyerekeza muri Pariki ya Virunga iherereye muri RD Congo.

Ibi byemejwe n’abandi baturage bahegereye twakomeje gushakamo amakuru mu rwego rwokumenya neza iyi nkuru nabo batubwira ko iki kirunga kirimo kuruka.

Mu rwego rwo gukomeza gushaka amakuru no kumenya neza impamvu yateye iki kirunga kururka no kumenya ikigiye gukorwa mu gihe cyaba cyerekeje mu Rwnda cyangwa se hagize impunzi zigihungira mu Rwanda, tugerageza kuvugana na Meya wa karere ka Rubavu Bwana Bahame Hassani ngo atubwire icyo bagiye gukora ntibyadukundira, gusa turacyagerageza kumushaka kimwe n’izindi nzego zibishinzwe.

Iki kirunga cyari giherutse kuruka mu 2007 nacyo cyaje gikurikira Nyiragongo yarutse mu 2002 igateza impanuka abenshi bakava mu byabo.

Iyi nkuru turacyayikurikirana

Habimana Abdou (Bronze) – Imirasire.com

 

Placide KayitareWORLDMu masaha y’ikigoroba cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mata 2014, nibwo ikirunga cya Nyamuragira cyatangiye kuruka cyerekeza mu gace ka Tongo. Byari bimaze iminsi bivugwa ko iki kirunga cyatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko ishobora kuruka mu minsi ya vuba. Ni uku iki kirunga gitangiye kuruka kimeze muri aya masaha Mu masaha...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE