Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko ziteguye gushyigikira Akarere n’Imiryango Mpuzamahanga ngo batabare u Burundi, kuko bahangayikishijwe bikomeye n’ijambo Perezida Nkurunziza yatangaje kuwa 2 Ugushyingo.

Muri iri jambo, Perezida Nkurunziza yavugaga ko abashinzwe umutekano bemerewe gukoresha intwaro ku barwanya Leta bose bazanga gushyira hasi ibirwanisho nyuma yo kuwa 7 Ugushyingo2015.
JPEG - 64.1 kb
Perezida Petero Nkurunziza

Mu itangazo Amerika yasohoye kuri uyu wa 5 Ugushyingo, Ambasaderi Samantha Power, Intumwa Ihoraho ya Amerika mu Muryango w’Abibumbye yavuze ko iri jambo Nkurunziza yavuze rishobora gutuma umutekano urushaho kuba mubi mu Burundi.

Yagize ati “Duhangayikishijwe cyane n’ijambo Nkurunziza yavuze kuwa 2 Ugushyingo, aho yerura ko hazakoreshwa uburyo bw’ihohotera; abashinzwe umutekano bakoresha ibirwanisho ku bazaba batavuga rumwe na Leta, mu minsi itanu iri imbere.”

Ambasaderi Power avuga ko aya magambo atera ubwoba Perezida Nkurunziza yakoresheje arushaho gushyira umutekano na Politiki by’u Burundi mu kaga.

Ati “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizafasha Akarere n’abandi bafatanyabikorwa bo mu muryango mpuzamahanga kugira ngo abasembura n’abateza ubwicanyi bose babiryozwe.”

Amerika yavuze ko n’abandi bayobozi b’u Burundi barimo Perezida wa Sena, Révérien Ndikuriyo, nabo bari gukoresha amagambo atera ubwoba abaturage.

Amerika ivuga ko aya magambo mabi ashobora kuzatuma abaturage bumva ko bakwiye kwicwa, bityo bagahohoterwa mu buryo bworoshye, ko ibi ari nko guha abashinzwe umutekano uruhushya rwo kwica abaturage nkana.

Amerika isoza igira inama u Burundi kureka intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika zishinzwe uburenganzira bwa muntu n’umutekano zikinjira mu Burundi kugenzura ibihabera, kandi u Burundi bugashyira mu bikorwa ibyo ibisabwa n’izi ntumwa.

Basaba kandi u Burundi kwemera ibiganiro n’abatavuga rumwe na Leta kugira ngo uyu mwuka w’ubwoba ushire mu gihugu.

Mu Burundi biravugwa ko kuva kuri uyu wa 5 Ugushyingo abaturage bo mu duce twa Mutakura ho mu Majyaruguru ya Bujumbura, batangiye guhunga kubera ubwoba bafitiye ubwicanyi bakeka ko bushobora gukurikira iri jambo Nkurunziza yavuze.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSWORLDLeta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko ziteguye gushyigikira Akarere n’Imiryango Mpuzamahanga ngo batabare u Burundi, kuko bahangayikishijwe bikomeye n’ijambo Perezida Nkurunziza yatangaje kuwa 2 Ugushyingo. Muri iri jambo, Perezida Nkurunziza yavugaga ko abashinzwe umutekano bemerewe gukoresha intwaro ku barwanya Leta bose bazanga gushyira hasi ibirwanisho nyuma yo kuwa 7 Ugushyingo2015. Perezida...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE