Igorofa y’umunyemari Rwigara Assinapol yatangiye gusenywa
Igorofa ya Nyakwigendera Rwigara Assinapol wahoze ari umunyemali ukomeye hano mu gihugu cy’u Rwanda yatangiye gusenywa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2015.
Muri iki gitondo hari amakuru yizewe yatugezeho avuga ko gahunda yo gushyira iyo nyubako hasi irimbanyije ndetse nyuma tuza no kwakira andi makuru afitiwe gihamya ko yatangiye gusenywa.
Imihanda yerekeza aho iyo nyubako iri yafunze, ndetse hakaba hari hagejejwe bya bimashini bisenya byitwa caterpillars mu zindi ndimi; ibintu byerekanaga ko nta gushidikanya ko iyi nzu iri mu marembera.
Gusenya iyi nyubako ya Rwigara Assinapol bibaye nyuma y’aho uyu muryango wa Rwigara Assinapol wari wasabwe kuyisenyera bitarenze tariki ya 15 Kanama 2015 ariko ntibikorwe, nyuma itariki ikaza kwigizwa inyuma ho igashyirwa tariki ya 04 Nzeri 2015, nabwo ntisenywe na beneyo.
Ni inyubako ndende irimo na Hotel Premier iri mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali.
Umuryango wa Rwigara Assinapol wakomeje kuvuga ko Umujyi wa Kigali ubarenganya bikomeye ko nta kintu na kimwe kijyanye no kubaka cyakozwe batabifitiye uburenganzira;ibintu umujyi wa Kigali wakunze gutera utwatsi.
Iyi nkuru turacyakomeza kuyibakurikiranira…
gusenya inzu birakemura iki?