Aya ni amagambo yatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ibihugu bya Afrka y’ Uburasirazuba bigomba kuryamira amajanja kuko ngo ishyamba Atari ryeru, bitewe n’ uko intagondwa za Al – Shabab zigiye kugaba ibitero kuri aka karere.

Ibi ni ibyashyizwe ahagaragara muri raporo y’ iperereza iherutse gukorwa ‘ impuguke z’ abanyamerika ivuga ko zimwe mu nganda zikomeye n’ uduce dukorerwamo ubucuruzi mu gihugu cya Kenya, aribyo byakoreweho igipimo cy’ uyu mutwe w’ iterabwoba wa Al – Shabab kuko ngo gusenya ibikorwa muri aka karere ariyo ntego y’ uyu mutwe nk’ uko tubikesha Clapper.

Aba ni bamwe mu bagize Al – Shabab 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko impamvu y’ igabwa ry’ ibi bitero kuri EAC, ngo Al – Shabab bigamije kwihorera ku bitero ingabo z’ igihugu cya Kenya zagabye ku birindiro by’ uyu mutwe i Garbaharey, iki gitero kikaba cyarahitanye abarwanyi b’ uyu mutwe 50 harimo n’ abayobozi ba Al-Shabaab.

Ngo amwe mu mahoteli akomeye muri Kenya ngo nicyo gipimo cya mbere muri ibi bitero bya Al-Shabaab. Igihugu cya Kenya kikaba kikiri mu gahinda k’ ibitero bya Al-Shabaab kuri Westgate aho byahitanye abantu 70 harimo umwishywa wa Perezida Uhuru Kenyatta.

Nyuma y’ uko ibi bitangajwe, muri Kenya Umutekano ukaba wakajijwe ku byambu, ku mipaka ndetse no ku bibuga by’ indege aho gusaka abinjira n’ abasohoka birimo gukoranwa ubwitonzi n’ ubushihozi, kandi mu rwego rwo gukaza umutekano Amerika ikaba yarangije kugeza amato y’ intambara 25 ku kibuga cy’ indege cya Entebbe mu gihugu cyaUganda.

Ibihugu bizibasirwa n’ ibitero harimo Uganda, Burundi na Ethiopiya igihugu gifitanye umubano mwiza na Kenya ndetse n’ ibihugu bifite ingabo muri Somaliya zirwanya umutwe wa Al-Shabaab.

Uganda ikaba yaribasiwe n’ ibitero bya Al-Shabaab kuwa 11 Nyakanga 2007 mu murwa mukuru wa Kampala, aho ibi bitero byahitanye abantu 76 harimo n’ abanyamahanga.

Annonciata Byukusenge – Imirasire.com