President  Kagame yabaye intanandaro y’intambara  zurudaca zabereye  zinakibera  mu  turere tw’ibiyaga bigari.   Kuva igihe Igihugu gifitwa muri  1994 mugihe cy’itsembatsemba nitsemba bwoko.

Dr. Kagame yatangiye iyi mirwano yifashisha ko hari abanyarwanda bahunze bari muri Congo bafite imigambi yo gutera u Rwanda. Ubwo Dr. Kagame  yahise  yohereza abasilikare bi Igihugu mu buryo bwemewe n’ubutemewe muri Congo gutangira izi ntambara zurudaca.

Hamaze igihe kirekire izi ntambara zurudaca  zirengagijwe n’imilyango mpuzamahanga, kandi zimaze kwangiza byinshi, cyane cyane muri Congo ndetse n’umugabane wa Afrika yose.

Mumyaka ishize igera kuri 17 hamaze  gupfa miliyoni z’imbaga  za abantu bahitanywe nizintambara z’urudaca.  Abasilikare bava bihugu bitandukanye bateye ingabo za Congo hamwe nizindi z’ igometse ku ngabo z’Igihugu cya Congo, bashakisha uburyo bakwigarurira, baka na kontorora uturere turimo amabuye y’agaciro.

Kuva muri 1996 hamaze kuvuka imitwe 25 kuva muri Afrika yo hagati harimo imitwe yigometse kuva kungabo za Congo. Muriyo imitwe 16 yaremwe na Dr. Kagame kandi yose irwanira mu turere turimo amabuye ya agaciro yiganjemo Gold, Diamond,Tin and Colta ariyo ivamo ibikoresho bya electronics.

Iyi mirwano y’urudaca yatejwe na Dr. Kagame hamwe na bamwe mu Basilikare bo murwego rwo hejuru. (Senior commanders).  Hanyuma aho Dr. Kagame amaze kumenya ko uburiganya bwe bwamenyekanye mu mahanga yose ndetse aza guhabwa Gasopo kuva muri United Nation yahise ahindura amayeli.   Ubwo yahise abwira aba ofisiye bo mu rwego rw’ubutasi gufata abasilikare basezerewe mu ngabo za RDF ( reserve force) ngo bajye muri Congo bafatanye na abaturage bo mu karere k’uburasira zuba bwa Congo biyamamaze dore ko bose bavuga urulimi rumwe, ndetse nibishoboka bazabe abayobozi bo munzego zibanze.  Kugirango Dr. Kagame azashobore gukomeza gusahura Igihugu cya Congo ntanzitizi.

Yaje gutanga andi mabwiriza  yo gufata aba cadres bimwe akazi na leta y’Urwanda kandi baragize uruhare rukomeye mu ntamabara ya RPF,ngo babatuze mu karere k’uburasira zuba bwa Congo.  Yongera kwihanangiriza aba ba ofisiye ko bagomba gukorana nubutegetsi bw’abaturage ba Congo cyane cyane abitwa abanyamurenge kuko ari abatutsi kandi bakaba bavuga urulimi rw’ikinyarwanda.

Abanyamurenge bari bashyigikiye Gen. Laurent Nkunda umukuru w’umutwe umwe w’abasilikare bigometse kungabo za leta ya Congo.  Uwo mu General akaba afungiye Kigali azira ikibazo cy’ubwicanyi bumuregwaho.  Dr. Kagame yaje kwemeranya na General Laurent Nkunda ko agomba kurwanirira ubwigenge bwo mu karere k’iburasira zuba babasilikare bwa Congo bagera naho bemeranya ko abasilikare  basezerewe  mu ngabo za RDF batuzwa muri ako karere k’iburasira zuba bwa Congo kugirango babone uko bakorana neza na leta yu Rwanda.

Mu migambi Dr.Kagame  yarafitanye naba  ofisiye be wari uwo gufata abanyemali bo mu Rwanda bakajya muri Congo bagatangira ubucuruzi muri ako karere k’iburasira zuba arikontibyaje kugenda nkuko byari byateganijwe.  Iyo migambi yaje gupfa bitewe na Gen. Rutatina wahise yemerera bidatinze umucuruzi kujya gushyira farm muri ako karere k’iburasira zuba bwa Congo ariko nawe akazahabwa igihembo (commission). Iki  kemezo cyaje gutera Col. Dan Munyuza kuko we yibazaga ko byazatera imvururu mu baturage bo muri ako karere nuwo mucuruzi ndetse no mubutegetsi bwibanze murako karere.  Dr. W’ubuzima bw’abantu Gen. Rutatina kubera ubumenyi bucye muriyo domain(ikiciro) yemereye uwo mucuruzi gukomeza ndetse amwemerera no gutwara abakozi 76  muri yo farm kubaka amazu.

Ubwo General Ibingira yahise ajyana nuwo mucuruzi  mu karere k’iburasira zuba bwa Congo bambuka amanywa yihangu n’urusorongo rw’amamodoka agera ku munani. Ubwo abanyamakuru bo muri Congo bahise nabo babyandika mu newspaper berekana amafoto ya Gen. Ibingira hamwe nabandi ba ofisiye bo muri RDF  binjira muri Congo nurwo rusorongo rw’amamodoka , hamwe nuwo mucuruzi.  Amakuru yageze kuri Nyiricyubahiro Dr. Kagame ahita abwira  Gen. Jack Nziza, nawe ajya guperereza uko byagenze anabaza ayo ma ofisiye niba bibuka neza uko umugambi wari wateguwe?    Gen. Jack Nziza yabibukije ko icyambere cyari ugutuza abasilikare baserewe  mu ngabo za RDF  hanyuma hagakurikiraho aba cadres  noneho abacuruzi bakaza nyuma.

Ikigendererwa cyuy’umugambi kwari uguhindura ubuyobozi bw’ibanze bwo muri ako karere k’iburasira zuba, kugirango bazabone uko barwanira ubwigenge  hanyuma biyomeke ku  Rwanda dore ko banavuga urulimi rumwe.

Ibi bibazo nibyo byabaye intandaro yo gufunga aba ofisiye Gen Rutatina, Gen.Gumisiriza, na Col. Dan Munyuza.  Uyu mugambi wacuzwe na Dr. Kagame ariko uza kwangizwa n’ubutamenya bwa aba ofisiye be .

Dr.w’ubuzima bw’abantu Gen.  Rutatina ufite ubwenge nk’ubw’umwana wananiwe kwisobanurira amakuba yishyizemo, akananirwa kumenya Dr. Kagame bakorana uwariwe, iyaza guca akenge aba yarahunze atarafungwa.   Icyambere Dr. Rutatina yemeye ko uruhare rwe rwari urwo gutuza abasilikare bahoze mu ngabo za RDF .  Icyakabili yagombaga gushishoza akamenya abantu agiye gutuza( right pple for the right job) bagombaga kubika iryo banga bakanakurikiza amabwiriza avuye muri leta yu Rwanda.

Col. Dan Munyuza wari ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu( external Intelligence) yarashinzwe kumenya neza abo agiye kohereza gutuzwa mu karere  k’uburasira  zuba bwa Congo,kugirango bajye bashobora guha raport inzego zibishinzwe mu Rwanda.  Ikindi yagombaga kuvugana n’abacuruzi, na ministeri zibishinzwe kugirango bashobore guha amafaranga ndetse nimyirondoro abo bacuruzi mbere yuko ama  Bank ya  Dr. Kagame yarekura amafaranga.

General Fred Ibingira wari ushinzwe Ingabo za sezerewe zahoze muri RDF/RPA uruhare rwe rwari urwo kumenya abazagenda ndetse agakorana n’urwego rw’iperereza mu Gihugu ( national security service ) kugirango basesengure amavo n’amavuko  nimyifatire yabo bagiye kohereza.  Kugirango batoranye abantu binkora mutima za leta.  Ndetse nabantu bafite ubumenyi buhagije, munibuke ko ako karere k’iburasira zuba kiganjemo amabuye ya agaciro.

General Gumisiriza yagombaga kureba aba ofisiye be bari munkengero zako karere ndetse n’abari imbere muri ako karere.  We yazize ko yemereye urwo rusororo rw’amamodoka kwinjira muri Congo amanywa yihangu.  Ibi byose byagombaga  gukoranwa ubuhanga n’ubushishozi aba ba ofisiye badafite namba.

Nyuma yaho Dr. Kagame aboneye raporo kuva kuri Gen. Nziza umwizerwa asigaranye , yahise ahamagaza Inama ikitaraganya, aveba aba ba ofisiye ko bananaiwe akazi ahubwo bakibanda gutuza abacuruzi kubera inyungu zabo. Anabasaba gutanga ibisobanuro bifatika.

General Ibingira yisobanuyeho cyane mu marira atagira ingano, anakubita ibipfukamiro hasi asaba imbabazi ko we atabimenye  kandi  ko  azira kuba atarize.  Akomeza atakamba avuga ko we ashoboye urugamba rw’imbunda n’amasasu naho urwa politike n’ubundi bwenge buhanitse bw’ubushishozi ko atabishoboye.  Ubwo we yahise ababarirwa. Naho abandi baracyatawe muri yombi kugeza aho ubucamanza buzabacira imanza.

Uyu mugambi wo gutuza abasilikare bahoze mu ngabo za RDF uracyakomeza.  Ibi byakomeje kugaragara cyane mu turere twinshi aho Dictators babaye.   Ikindi kibitera nuko Imilyango mpuza mahanga nayo yicecekeye , irebera gusa ahubwo ikaba  yitura  perpetrators  ibaha impamya bushobozi zidasobanutse.

Hitler na Idi Amini Dada bakoresheje uburyo bumwe bwo gushaka kwagura ibihugu byabo.  Nka Idi Amini Dada yashatse gufata igihugu cya Tanzania ngo acyomeke kuri Uganda.   Itandukanirizo nuko amahanga yahagurutse akamagana ibi bikorwa bya ba dictators bakanabirwanya.  Ariko muri kariya karere k’iburasirazuba bwa Congo imilyango mpuzamahanga yaricecekeye  irarebera uko aba dictators barimo gushanyaguza iguhugu, imilyango hamwe n’abana binzirakarengane, bicwa buri munsi bazazize imirwano cyangwa inzara. Iyi milyango mpuza mahanga ikwiye guhaguruka igahagarika izindwano z’urudaca, ikarenganura abaturage ba Congo.

Noble Marara.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/05/kagame-rwanda.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/05/kagame-rwanda.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareWORLDPresident  Kagame yabaye intanandaro y’intambara  zurudaca zabereye  zinakibera  mu  turere tw’ibiyaga bigari.   Kuva igihe Igihugu gifitwa muri  1994 mugihe cy’itsembatsemba nitsemba bwoko. Dr. Kagame yatangiye iyi mirwano yifashisha ko hari abanyarwanda bahunze bari muri Congo bafite imigambi yo gutera u Rwanda. Ubwo Dr. Kagame  yahise  yohereza abasilikare bi Igihugu mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE