Muri iyi minsi hari ibihuha byazengurukaga mu bantu bivuga ko Hon Bernard Makuza, Visi perezida w’Inteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena yaba amaze iminsi afunze.

Mu kiganiro yahaye Umuryango kuri telefoni ye igendanwa, Hon Makuza yadutangarije ko rwose ari ibihuha adafunze kandi atabona impamvu yatuma afungwa. Yadutangarije ko hashize hafi iminsi itatu nawe abyumvise.

Yagize ati :” simfunze, sinigeze nabazwa, ndi mu buzima busanzwe bwaba ubw’akazi nka Senateri na Visi Perezida wa Sena ndetse n’izindi nshingano nk’umunyarwanda”.

Hon Makuza Bernard akaba akeka ko ibi bihuha biri gukwirakwizwa n’abashaka gukura abantu umutima anasaba abaturage kwima amatwi ibyo bihuha. Yagize ati” Ni abo bantu bashaka gukura abantu umutima(…)abaturage birinde ibihuha by’abashaka kurangaza abanyarwanda kandi banabafitiye imigambi mibi”.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane uyu mwaka inzego z’umutekano zagiye zita muri yombi abantu banyuranye barimo n’amasura yari asanzwe azwi cyane mu banyarwanda bakekwaho gukorana n’ishyaka RNC ndetse n’umutwe wa FDRL mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kuva icyo gihe rero hagiye haduka ibihuha ngo na runaka yafashwe cyangwa runaka arafunze. Gusa n’ubwa mbere ibi bihuha byibasiye umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru nk’urwa Hon Makuza wanabaye Minisitiri w’Intebe imyaka 11 (2000-2011) ubu kaba ari Visi Perezida wa Sena.

Amategeko y’u Rwanda aha ubudahangarwa Abadepite n’Abasenateri bwo kudafungwa no kudakurikiranwa n’inkiko. Kugira ngo bibe, Parike irabanza igasaba inteko ishingamategeko umutwe ukurikiranwa abarizwamo gukuraho ubudahangarwa ku mudepite cyangwa umusenateri ishaka gukurikirana ndetse ikabanza ikagaragaza ibimenyetso bifatika by’ibyaha aregwa.