Inkuru yaturutse mu kinyamakuru igihe, noneho kinyaye mwisunzu kivugisha ukuri:

inkeragutabara1

Mu Murenge wa Gatsata haravugwa ikibazo cy’abashinzwe umutekano barimo inkeragutabara n’abandi banyerondo bamaze amezi asaga icumi badahembwa, bikaba byaratumye bamwe muri bo bareka ako kazi ko gucunga umutekano. Ubuyobozi bw’Umurenge bugahakana bwivuye inyuma ko icyo kibazo ntagihari.

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata, abashinzwe umutekano barimo inkeragutabara n’abandi banyerondo bamaze amezi asaga icumi badahembwa, bamwe muri bo bamaze kureka ako kazi, kubera iyo mpamvu.

Amafaranga ahemba inkeragutabara n’abanyerondo ava mu baturuge ni amafaranga 1000 atangwa na buri muturage utuye mu mudugudu runaka akaba yitwa ay’umutekano. Ntiyitwa umushara nyirizina, ahubwo yitwa agahimbazamusyi, ariko kakaba kagomba kuboneka buri kwezi, akusanyirizwa ku tugari, hanyuma agashyikirizwa umurenge.

Nkuko twabitangarijwe n’abashinzwe umutekano muri uyu murenge, barimo inkeragutabara n’abanyerondo, mbere bagihembwa neza buri mudugudu wagiraga abanyerondo batatu cyangwa barenga, ariko ngo nabo byagaragaraga ko ari bake, bitewe n’ingo ziba zigize umudugudu.

Turakoresha amazina atari ayabo kuko badusabye kutabatangaza.

Minani wakoraga akazi ko gucunga umutekano mu kagali ka Nyamabuye yaragize ati “Abantu babiri kurara bazenguruka umudugudu wose nawe urabyumva ko baba badahagije, kubera kudahembwa usanga hasigayemo umwe, mbere twabaga turi nka batatu, ariko ubu abandi barigendeye kubera kudahembwa” Uyu Minani ni umwe mu bavuga ko bamaze amezi 10 badahembwa.

Ntirenganya we ati “Iyo tubajije ababishinzwe batubwira ko bigiye gukemuka, byaratuyobeye, kuko birakabije ubuyobozi bw’umurenge nibwo bubigiramo uruhare, amafaranga aburira hagati y’umurenge, akagari, n’umudugudu, abaturage bararengana baba bayatanze”

Umunyamakuru wa IGIHE avugana n’abaturage bo muri uwo Murenge wa Gatsata, bamubwiye ko batanga amafaranga y’umutekano 1,000 buri kwezi, batazi impamvu abawushinzwe badahembwa.

Musabyimana wo mu Mudugudu wa Rubonobono yaragize ati “Buri kwezi dutanga 1,000 cy’umutekano, bakaduha gitansi iriho na kashe, ayo mafaranga ajya hehe niba adahemba abashinzwe umutekano barara bakora irondo twe dusinziriye !”

Uwitwa Mama Fiona nawe yaravuze (yiganirira) ati “Baza kuyatwishyuza utayatanze baguca amande, uwo mu mudugudu wa Bwiza we, hari ni gihe aza ukwezi kutarashira neza, kandi tukayamuha da, kuko tuba tubona ko ari ngombwa”

Umunyamabanga w’Akagari ka Nyamugali, Mutamba Allen yatangarije IGIHE ko akagari ke, ibirarane bihari bitarenze amezi abiri gusa.

Yagize ati’’Muri aka Kagari twebwe tubahembera igihe rwose, niba hari ni birarane ntibirenze ukwezi kwa Kamena “

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Kabanda Joseph, aganira na IGIHE yavuze ko icyo kibazo ntagihari.

Yagize ati’’Icyo kibazo ntagihari barahembwa rwose, bahemberwa kuri Sacco Amizero ya Gatsata, utugari ni dutatu abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari nibo basinya ku malisiti yo kubahemba, mwababaza, bakabasonaburira cyangwa mukabaza ushinzwe umutekano mu Murenge nawe arabizi ko nta birarane bihari”

Yakomeje avuga ko uwazanye icyo kibazo mu itangazamakuru ari ugamije gusebya umurenge wa Gatsata.

Twashatse kumenya icyo uhagarariye abashinzwe umutekano, akaba ari nawe ukuriye Inkeragutabara n’abanyerondo mu Murenge wa Gatsata avuga kuri icyo kibazo, adusubiza agira ati ’’Icyo kibazo ntacyo nakivugaho “

Abaturage bafite impungenge ko abarara irondo badahembwa

Usibye ko nta makuru y’ikibazo cyo kudahembwa kw’abanyerondo bari bafite, abaturage bo mu Murenge wa Gatsata basanga kudahembwa kwabo bishobora kugira ingaruka kuri buri muturage, zirimo no kubura umutekano kuko “ari bo bawucungaga”

Sibomana umwe mu bacuruzi bo mu Gatsata yaragize ati “Ni hahandi uzasanga bakora ibikorwa ry’urugomo birimo no kwambura abaturage” yongeraho ati “Ni ikibazo nibahabwe imishahara kuko baba bakoze rwose, kandi natwe tuba twayatanze”

Undi mucuruzi ukorera bugufi n’ikiraro nawe afite impungenge zo kudahembwa kw’abanyerondo, kuko asanga “bashobora kujya mu zindi ngeso mbi, kubera ko badahembwa, ndetse n’Imidugudu igasa nk’irariye aho n’ibindi.

Ubusanzwe mu Murenge wa Gatsata, ushinzwe umutekano, yaba ari inkeragutabara cyangwa umunyerondo usanzwe, ahabwa amafaranga y’u Rwanda 15,000 buri kwezi.
Abavuga ko bamaze amezi 10 badakora ku ifaranga, ubwo bafitiwe ideni ry’ibihumbi 150,000.