‘Drones’ za mbere zagurutse mu kirere cya Goma
Ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa, kuri uyu wa kabiri nibwo zohereje mu kirere indege zitagira umupilote zizwi cyane nka ‘drone’ mu rwego rwo kugenzura imbibi z’u Rwanda, Uganda na Congo Kinshasa.
Imwe muri Drones ebyiri zagurutse mu kirere cya Goma uyu munsi/photo Reuters
Izi ndege kabuhariwe mu kugenzura zije gukoreshwa nyuma y’uko imbibi z’ibihugu uko ari bitatu zivuzweho kuba zikoreshwa n’imitwe yitwaje intwaro, intumwa za UN zo zikaba zarareze u Rwanda na Uganda gufasha rwihishwa umutwe wa M23, ubu watsinzwe mu bya gisirikare.
Herve Ladsous ushinzwe iby’ibikorwa byo kugarura amahoro mu muryango wabibumbye ubwo izi ndege zahagurutswaga i Goma kuri uyu wa kabiri, yatangaje ko izi ndege ngo zije gutanga amakuru y’ukuru ku rujya n’uruza mu duce turimo inyeshyamba ndetse no ku mbibi z’ibihugu bya Uganda, Congo n’u Rwanda.
Ladsous ati “Izi ndege zizadufasha kugenzura uduce turimo inyeshyamba ndetse no kugenzura imbibi z’ibihugu.”
Izi ndege ebyiri zakozwe na Selex ES, igice kimwe mu ngabo z’Ubutaliyani zitwa Finmeccanica.
Ni utudege dute, kamwe gafite uburebure bwa metero eshanu gasize irangi ryera n’inyuguti za UN z’umukara. Aka kakaba ariko kabanje kuguruka kerekwa abari baje kutureba.
Izi ndege zishobora kumara mu kirere amasaha 14 ndetse zikaba zakora ibirometero 200 zivuye aho zahagurukiye.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zanenzwe kugenda buhoro mu gukora umurimo wazizanye kuko akarere zirimo karimo imitwe irenga 25 yose ibangamiye abanyecongo ndetse n’ibihugu bituranyi.
Aka gace barimo ariko kandi kakaba ari agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro akenerwa cyane n’inganda zikomeye zo mu bihugu biteye imbere.
General Carlos Alberto dos Santos Cruz, uyoboye ingabo za UN muri Congo kuri uyu wa kabiri yatangaje ko izi ndege zizaguruka gusa mu kirere cya Congo kuko ingabo z’umuryango w’Abibumbye ariho gusa zitagomba kurenga.
Izi drones zagombaga kuba zaratangiye gukoreshwa muri Nzeri uyu mwaka.
Nyuma yo gutsindwa kw’umutwe wa M23 mu bya gisirikare, biteganyijwe ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zirwanya indi mitwe yitwaje intwaro iba muri Congo nka ADF-NALU irwanya Uganda na FDLR irwanya u Rwanda.
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/amahanga-2/drones-za-mbere-zagurutse-mu-kirere-cya-goma/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/2013-12-03T151915Z_01_AFR105_RTRIDSP_3_CONGO-DEMOCRATIC-DRONES-03-12-2013-17-12-47-178.jpg?fit=630%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/2013-12-03T151915Z_01_AFR105_RTRIDSP_3_CONGO-DEMOCRATIC-DRONES-03-12-2013-17-12-47-178.jpg?resize=110%2C110&ssl=1WORLDIngabo z’umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa, kuri uyu wa kabiri nibwo zohereje mu kirere indege zitagira umupilote zizwi cyane nka ‘drone’ mu rwego rwo kugenzura imbibi z’u Rwanda, Uganda na Congo Kinshasa. Imwe muri Drones ebyiri zagurutse mu kirere cya Goma uyu munsi/photo Reuters Izi ndege...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS