U Rwanda rwiteguye kugira icyo rukora kandi bikaba bibi cyane mu gihe Congo Kinshasa yaba ikomeje kururasa ho ibisasu nk’uko byatangajwe na Ambasaderi Eugene Richard Gasana uruhagarariye mu Muryango w’Abibumbye.

Nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira mu Karere ka Rubavu mu Rwanda haguye ibisasu bitatu binini hanaraswa amasasu menshi hifashishijwe imbunda ntoya, bigakomeretsa umuntu umwe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’abibumbye Eugene Richard Gasana yatangarije AFP ko ingabo z’igihugu cye ziteguye guhita zigira icyo zikora kandi bikaba bibi cyane.

Amb. Eugene Richard Gasana yagize ati : “Niba badashobora kubihagarika, turahita tugira icyo tubikoraho kandi bizaba bibi cyane.”

“Twabasabye kumvikana, bakajyana intambara za bo kure y’imipaka yacu. Twamaze kumenyesha Leta ya Kinshasa.”

Gasana yakomeje atangaza ko u Rwanda rwahaye ubutumwa abandi banyamuryango 14 b’akanama gashinzwe umutekano ku isi mu muryango w’abibumbye, dore na rwo ari umunyamuryango udahoraho w’ako kanama.

Nk’uko kandi Amb.Gasana yongeye kubyemeza, ibisasu byarashwe mu Rwanda bituruka mu duce tugenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo.

Amb.Gasana yagize ati : “Ntidushaka guca igikuba. Dufite imbaraga zihagije kandi tuzi neza uburyo twakwikemurira iki kibazo

Ibi bivuzwe nyuma y’ibisasu byinshi byagiye bigwa ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri Congo Kinshasa, bikaba buri gihe uko imirwano yubuye hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23 wanagiye ushinjwa gufaswa na Leta y’u Rwanda.