Ubwo hasubukurwaga urubanza rwa Ingabire Victoire kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mata, hagaragaye isura nshya. Ni Colonel Michel Habimana waje nk’umutangabuhamya wazanywe na Maitre Gatera Gashabana wunganira Victoire Ingabire.

Ingabire mu rubanza

Col Michel Habimana yatangaje ko, uzwi ku izina rya Major Vital Uwumuremyi ushinja Victoire Ingabire atigeze agira iryo peti mu buzima bwe.

Col Habimana yemeza ko azi neza Vital Uwumuremyi wihaye ipeti rya Major kuko mbere y’uko bafunganwa i Kami, bari kumwe mu mashyamba ya Congo mu mutwe wa FDLR.

Col Habimana yavuze ko, Vital Uwumuremyi ushinja Ingabire Victoire, nyuma yo gutaha mu Rwanda yaba yarakoreshejwe n’inzego zo mu Rwanda kugirango haboneke ibimenyetso bishinja Victoire Ingabire.

Vital Uwumuremyi yabwiye Col Habimana (igihe bari bafungiye i Kami) ko avuka i Musanze, yize amashuri ye ku Rwesero, bakamwirukana atarayarangiza akajya kwiga ibyo gukanika ibinyabiziga. Amaze guhungira muri Congo ngo ntabwo yahise yinjira mu ngabo za FDLR, nkuko byemejwe na Habimana.

Col Habimana avuga ko bwa mbere yahuriye na Vital Uwumuremyi i Pweto muri Congo mu mwaka wa 2000, iki gihe Vital ngo yari brancardier (abafasha abaganaga) nubwo ngo yari yarabonye imyitozo ya gisirikare i Nsele mu 1998 -1999.

Habimana ati: ” Vital yabonye ipete ya S/lieutenant mu2006-2007 muri Batallion ya BAHAMA, yari ashinzwe ubukangurambaga no kumvisha abantu Politiki ya FDLR. Ntabwo yigeze aba umusirikare wo ku rwego rwa Major”


Vital Uwumuremyi (wa kabiri uvuye ibumoso) na bagenzi be bashinja Ingabire

Nyuma yo gutabwa muri yombi bagafungirwa muri gereza ya gisirikare i Kami, Col Habimana yavuze ko yabonaga Vital Uwumuremyi afite icyizere cyo kurekurwa vuba, ndetse ngo yaba yarahamagariye bamwe na bamwe muri Congo gutaha, anafite telephone zabo. Bamwe muri aba ngo bagombaga kuza gushinja Victoire Ingabire.

Col Habimana Michel wigeze kuba umuvugizi wa FDLR ubu akaba afungiye muri Gereza ya Kimironko nyuma yo gukatirwa n’inkiko za gacaca kubera uruhare rwe muri Genocide, yavuze ko we ubwo yari muri FDLR nta gushyikirana cyangwa gukorana azi kwigeze kuba hagati ya FDLR na FDU – Inkingi ya Ingabire Victoire.

Maitre Gatera Gashabana wunganira Ingabire Victoire, ashingiye ku buhamya bwa Col Habimana, akaba we yemeza ko Vital Uwumuremyi yakoranaga n’inzego z’iperereza z’u Rwanda mu gushaka ibimenyetso bishinja umukiriya we.

Ubushinjacyaha bwo bwabwiye Maitre Gatera Gashabana ko ari gukora ikitwa “Ecarte du debat” kuko ibyo avuga atigeze abivuga mbere ngo abishyire muri dossier y’uwo Uwumuremyi. Gashabana we akavuga ko urukiko rudashaka kumva ukuri.

Urukiko rwasabye Maitre Gatera Gashabana kugaragaza inkomoko (source) y’ibyo yemeza ko Vital Uwumuremyi akorana n’inzego z’iperereza ndetse n’ubushinjacyaha.

Gatera Gashabana avuga ko nta source afite, gusa icyo azi ari uko col Habimana Michel wafunganywe na Vital i Kami bakanabana muri FDLR muri Congo, azi neza Vital kurusha undi wese bityo ibyo avuga ari ukuri.

Urubanza rwa Ingabire (nawe wari uhari ariko utahawe ijambo) rukazakomeza kuri uyu wa kane tariki 12 Mata.

Muri uru rubanza, ubu bikaba bitemewe gukoresha ibyuma bifata amashusho n’amajwi

Source: UMUSEKE.COM
Rwema Francis
.

Placide KayitareWORLDUbwo hasubukurwaga urubanza rwa Ingabire Victoire kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mata, hagaragaye isura nshya. Ni Colonel Michel Habimana waje nk’umutangabuhamya wazanywe na Maitre Gatera Gashabana wunganira Victoire Ingabire. Ingabire mu rubanza Col Michel Habimana yatangaje ko, uzwi ku izina rya Major Vital Uwumuremyi ushinja Victoire Ingabire atigeze...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE